skol
fortebet

Abasirikare bakekwaho kurasa Ntivuguruzwa bagiye kuburanishwa

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena I Gikondo hateganyijwe urubanza ruregwamo abasikare bakurikiranyweho kwica barashe Aimé Ntivuguruzwa Yvan.
Mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka nibwo abasirikare babiri bivugwa ko bari basinze barashe Ntivuguruzwa amasasu menshi bimuviramo urupfu.
Uru rubanza ruraburanishirizwa mu cyumba cy’ Akagari ka Karugira guhera saa mbili z’ igitondo.
Aimé Kalisa mukuru wa Nyakwigendera aganira n’ Ikinyamakuru Umuryango kuri uyu wa 22 Kamena yashimiye Minisiteri y’ (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena I Gikondo hateganyijwe urubanza ruregwamo abasikare bakurikiranyweho kwica barashe Aimé Ntivuguruzwa Yvan.

Mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka nibwo abasirikare babiri bivugwa ko bari basinze barashe Ntivuguruzwa amasasu menshi bimuviramo urupfu.

Uru rubanza ruraburanishirizwa mu cyumba cy’ Akagari ka Karugira guhera saa mbili z’ igitondo.

Aimé Kalisa mukuru wa Nyakwigendera aganira n’ Ikinyamakuru Umuryango kuri uyu wa 22 Kamena yashimiye Minisiteri y’ ingabo z’ u Rwanda yabaye hafi y’ uyu muryango igatanga ubufasha yari yawemereye.

Ati “Turashimira cyane MINADEF ko batubaye hafi ikaduha ubufasha bw’ imodoka yatwaye umurambo nk’ uko bari babitwemereye, twarabashimye kandi tuzakomeza kubashimira”

Kalisa yakomeje avuga ko hari ibyo asaba iyi Minisiteri birimo impozamarira no kugaragaza mu by’ ukuri ikihishe inyuma y’ irasaswa rya murumuna we.

Yagize ati “Murumuna wanjye hari byinshi yafashaga umuryango birimo gufasha nyina wamugaye udashobora kugira icyo yikorera. Murumuna wanjye yarihiraga amashuri barumuna be. Nta kintu na kimwe cyamutugarurira ariko nibura baduha impozamarira”

Kalisa yunzemo ati “Dukeneye kumenya impamvu nyamukuru yatumye murumuna wanjye araswa, nubwo bavuga ko abasirikare bamurashe bari basinze, umusirikare niyo yaba yasinze ashobora kurasa hejuru cyangwa akarasa akaguru”

“Nagize amahirwe yo kubona murumuna wanjye aho yari mu bitaro, abamurashe bamurashe amasasu abiri mu mutwe, n’ andi ane mu gatuza hari indi mpamvu yishishe inyuma yatumye araswa tutazi kandi tudashobora kumenya kuko yapfuye atayitubwiye. Dukeneye ko MINADEF yadufasha tukamenya impamvu yatumye bamurasa”

Ntivuguruzwa yapfuye afite imyaka 28 y’ amavuko, nta mugore yari afite uzwi n’ umuryango we ndetse n’ amategeko gusa Kalisa avuga ko nyuma y’ urupfu rwe hari umukobwa wavuze ko nyakwigendera yari yaramuteye inda.

Uyu muryango uri mu ihurizo ryo kumenya niba koko uyu mwanya ari uwa nyakwigendera kuko uyu mwana ataravuka. Ikindi kandi ngo ntibizoroha gukora ibizami bya ADN kuko nyakwigendera yamaze gushyigurwa.

Mu kiriyo abasirikare bakuru b’ u Rwanda bijeje uyu muryango ko uzabona ubutabera bukwiye, abasashwe umuntu wabo bagahanwa, ibi ngo nibyo uyu muryango ushingiraho uvuga ko ufite icyizere cyo kuzabona ubutabera bukwiye niba abasirikare batarisubiyeho.

Ibitekerezo

  • Nukuri uy’umwana yaratubabaje kuburyo budasanzwe.gusa nukuri bagaragaze ukuri izo mbwa zisebya leta ziko ibitandukanye n’akazi zahawe.gusa ndasaba ko zakatirwa burundu cg bishoboka nabo bakincwa kuko ntakamaro bamaze babura kurwanya abanzi.bakaguma bica abajyambere.bazahanwe by ’intangarugero.kuko bahombeje umuryango nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa