skol
fortebet

Abateretera kuri telefoni z’ butabazi bagiye gufatirwa ibihano

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2016

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima na Polisi y’ u Rwanda bihanangiriye abakoresha nabi imirongo y’ ubutabazi yashyizweho ngo yifashishwe n’ abatabaza bari mu kaga cyangwa batabarizwa abari mu kaga.
Inzego zitandukanye zirimo polisi n’ inzego z’ ubuvuzi zigira imirongo itishyurwa umuntu ahamagara ahuye n’ impanuka, akaga gashobora gutwara ubuzima bwe cyangwa ubwa mugenzi we. Izi nzego zivuga ko hari abantu bakoresha iyi mirongo nabi harimo no kuyitereteraho zikavuga ko uzabifatirwamo azabihanirwa.
Ibi (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima na Polisi y’ u Rwanda bihanangiriye abakoresha nabi imirongo y’ ubutabazi yashyizweho ngo yifashishwe n’ abatabaza bari mu kaga cyangwa batabarizwa abari mu kaga.

Inzego zitandukanye zirimo polisi n’ inzego z’ ubuvuzi zigira imirongo itishyurwa umuntu ahamagara ahuye n’ impanuka, akaga gashobora gutwara ubuzima bwe cyangwa ubwa mugenzi we. Izi nzego zivuga ko hari abantu bakoresha iyi mirongo nabi harimo no kuyitereteraho zikavuga ko uzabifatirwamo azabihanirwa.

Ibi babitangarije mu kiganiro Ikigo ngenzura mikorere cy’ imirimo imwe n’ imwe ifitiye igihugu akamaro RURA n’ izi nzego bagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2016.

Habarurema Gaspard ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko hari abajya bahamagara iyi mirongo itishyurwa bakwitabwa n’ uwo badahuje igitsina bagatangira kumutereta. Ibi ngo bituma uwakira izi telefoni adakora akazi ke neza.

Yagize ati “Ugasanga nk’umuntu arahamagaye akumva ni umugore umwitabye, aratangiye ngo Cherie,…avuga ibiterekeranye , bigatuma n’umuntu umwakira akoze akazi ke nabi bitewe n’ibyo yabwiwe kandi bitemewe ko azimya 114 yagenewe ubutabazi. Hari abawukoresha neza bikadufasha ariko hari n’umubare muto ukoresha uyu murongo nabi.”


Habarurema Gaspard, umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima

Uretse abahamagara iyi mirongo bashaka gutereta ngo hari n’ abahamagara ambulance bakina yagerayo igasanga bayikinishaga. Ibi ngo bigira ingaruka zirimo no kuba hari abashobora gutakaza ubuzima babuze ubutababazi.

Habarurema akomeza agira ati “……Ugafata nka ambulance ukajya gutabara, wagerayo ugasanga umuntu arakubeshye,…cyangwa umuntu akaguha amakuru nabi, ntakubwire aho impanuka yabereye cyangwa akavuga ahatari ho, tukajya ahatariho ugasanga abantu bahatakarije ubuzima kandi bitari bikwiriye…”

Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi ukuriye ishami rishinzwe ubuvugizi n’itangazamakuru muri Polisi yavuze ko iki kibazo cy’abantu bakinisha imirongo y’ubutabazi gifite ingaruka mbi zirimo ko abantu bahatakariza ubuzima, imitungo ikahatikirira.


Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi, ukuriye ishami rishinzwe ubuvugizi n’itangazamakuru

Ati “Dufate urugero rw’inzu ihiye, umuntu agahamagara agasanga bari kuyivugiraho basaba umuziki, wanamukupa akongera agahamagara,…nyamara hari ushaka kwaka ubutabazi bw’inzu iri gushya, umutungo uri kwangirika.”
“Urundi rugero umuntu aramutse aguye mu mazi, agasanga abavuga ibiterekeranye bari kuyivugiraho, ubutabazi bujya kugezwa kuri wa muntu byarangiye(yapfuye), bitari bikwiriye kuko igihugu kiba cyaratanze amafaranga menshi ngo iyi mirongo ikoreshwe itange ubutabazi.”

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko igiye gushyiraho itsinda rishinzwe kugenzura abakora aya makosa uzabifatirwamo akazahanwa. Polisi kandi ivuga ko kumenya abakora aya makosa byoroshye kuko nimero ihamagaye iba igaragara.

RURA ntiyashimye gutangaza ingano y’ amafaranga Leta itanga kuri iyi mirongo abaturage bahamagariraho Ubuntu gusa ngo uko yaba angana kose icyo ishinzwe aricyo gutabariza abari mu kaga nicyo gifite agaciro.

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko ku munsi yahamagarwaga n’ ibihumbi birenga 20, abakeneye ubutabazi cyangwa ubundi bufasha batarenze 40%.

Iyo mirongo wakwitabaza igihe ukeneye ubutabazi ni iyi ikurikira:

110: Ubutabazi ku warohamye mu mazi
111: Ubutabazi ku nkongi y’umuriro
112: Ukeneye ubutabazi bwihutirwa
113: Ikibazo cyose kirebana n’umutekano wo mu muhanda
114:Kubaza serivisi za Minisiteri y’Ubuzima
116: Umurongo wita ku bibazo by’abana bafashwe ku ngufu
912: Guhamagaza imbangukiragutabara(ambulance)
3512:Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ihohoterwa muri rusange ku bantu bakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa