skol
fortebet

Abo kwa Rwigara bahakanye ibyaha baregwa

Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2017

Sponsored Ad

Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara na mama wabo Adeline Mukangemanyi Rwigara bahakanye ibyaha baregwa.
Kuri uru wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2017 nibwo ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge I Nyamirambo, abaregwa bongeye kugezwa imbere y’ urukiko baburanishwa ku ifungwa n’ ifungurwa ry’ agateganyo. Umucamanza yatangiye abaza abaregwa niba bemera ibyaha baregwa bose uko ari batatu barabihakana.
Diane Rwigara yabwiye urukiko ko bakeneye undi mwuganizi bitewe n’ uko dosiye ari ndende bityo (...)

Sponsored Ad

Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara na mama wabo Adeline Mukangemanyi Rwigara bahakanye ibyaha baregwa.

Kuri uru wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2017 nibwo ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge I Nyamirambo, abaregwa bongeye kugezwa imbere y’ urukiko baburanishwa ku ifungwa n’ ifungurwa ry’ agateganyo. Umucamanza yatangiye abaza abaregwa niba bemera ibyaha baregwa bose uko ari batatu barabihakana.

Diane Rwigara yabwiye urukiko ko bakeneye undi mwuganizi bitewe n’ uko dosiye ari ndende bityo bakaba babona itaburanwa n’ umwunganizi umwe.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira abaregwa yashimiye urukiko rwatumye abona dosiye gusa avuga ko atarabasha kuyifotoza.

Me Buhuru yemereye Urukiko ko yiteguye kuburanira Diane na Anne Rwigara ariko ko ari uburenganzira bwa Adeline Rwigara gushaka Me Gatera Gashabana akamwunganira kuko we avuga ko ubu yumva nta mwunganizi afite. Urukiko rwafashe iminota 30 ngo rwiherere rufate umwanzuro kuri izi mbogamizi.

Kuri iyi nshuro abinjiraga mu cyumba cy’ iburanisha babanzaga gusakwa n’ abashinzwe umutekano. Ikindi ni uko umucamanza yihanangirije abanyamakuru akababuza gufata amajwi amafoto n’ amashusho muri iryo buranisha.


Iburanisha ritabiriwe n’ abantu benshi

Abagize uyu muryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara uhereye kuri Diane Shima Rwigara ubutabera bumukurikiranyeho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Iki gikomoka ku mikono ishyigikira kandidatire ye ubwo yashakaga kwiyamamariza gutegeka u Rwanda nk’umukuru w’igihugu kuko akanama gashinzwe amatora mu Rwanda kanzuye ko yasinyishijemo n’abapfuye.

Abaregwa bose uko ari babatutu barahurira kugambirira guteza imvururu cyangwa se imidugararo muri rubanda.

Umubyeyi wabo Mukangemanyi Adeline Rwigara we buramurega icyaha gifatwa nk’umwihariko kuri we cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa