skol
fortebet

Abo kwa Rwigara barasaba kudahezwa mu rubanza rw’abanyamigabane b’uruganda rw’itabi

Yanditswe: Tuesday 11, Sep 2018

Sponsored Ad

Abunganira mu mategeko uruganda rukora itabi rw’umuryango wa Assinapol Rwigara barasaba ko uru ruganda rutahezwa mu rubanza ikigo cy’imisoro kiregamo abanyamigabane barwo.

Sponsored Ad

Ikigo cy’imisoro kirega abanyamigabane ko bacunze nabi uruganda rukora itabi rwa Premier Tobacco Company bigatuma inanirwa kwishyura imisoro.

Gusa abahagarariye uru ruganda bo bagasanga nta kuntu rwahezwa mu rubanza kandi na rwo rufite inyungu muri iki kibazo.

Muri uru rubanza ikigo cy’imisoro gikurikiranye abari abanyamigabane mu ruganda rukora itabi Premier Tobacco Company (PTC) rw’umuryango wa Assinapol Rwigara.

Abanyamigabane barezwe barimo abo mu muryango wa Rwigara nk’umugore we Adeline Rwigara ndetse n’umwe mu bana be Anne Rwigara.

Ku rutonde rw’abaregwa harimo kandi n’umunyemari ndetse n’ikigo cy’ubucuruzi bakomoka mu gihugu cya Kenya.

Baregwa kuba baracunze nabi umutungo w’uruganda bigatuma rudashobora kwishyura imisoro ibarirwa muri miliyari 6 z’Amafranga y’u Rwanda.

Mbere yuko urubanza rukomeza uburanira abaregwa ari nawe uburanira uruganda, umunyamategeko Rwagatare Janvier, yasabye urukiko ko uruganda rwa PTC na rwo rugomba guhamagazwa mu rubanza.

Uyu munyamategeko avuga ko uruganda ari rwo rwa mbere ruregwa kutishyura imisoro bityo ko kuruheza byasa no kuruburanisha rudahari. Ikindi uyu munyamategeko avuga ni uko uruganda rutanze kwishyura imisoro ahubwo ko rutigeze rwemera ingano y’iyo rwategetswe kwishyura n’uburyo yabazwemo.

Ababuranira ikigo cy’imisoro ariko bo bavuga ko uruganda Premier Tobacco Company batagomba kwitiranywa n’abayishoyemo imari. Muri uru rubanza bakavuga ko hagomba kwitaba gusa abashoramari kuko nta nyungu babona uruganda ubwarwo rwagira mu rubanza rw’abanyamigabane.

Izi mpaka zarangiye urubanza rudakomeje, ababuranyi bategekwa kugaruka ku itariki ya 25 z’uku kwezi.

Icyo gihe umucamanza azatangaza icyemezo gihamagaza uruganda mu rukiko cyangwa se yemeze niba abanyamigabane bagomba gukomeza gukurikiranwa bonyine muri iki kirego.

Uru ni rumwe mu manza nyinshi zishyamiranije ikigo cy’imisoro n’umuryango wa Rwigara kubera imisoro ibarirwa muri miliyari 6 , uruganda rukora itabi rwawo rushinjwa ko rwanze kwishyura.

Kugeza ubu hamaze kugurishwa muri cyamunara itabi ryari mu bubiko bw’uruganda ndetse n’imashini zifashishwaga mu gukora itabi byose bimaze kwinjiza amafranga angana na miliyari 2 na miliyoni 200.

Gusa aya aracyari macyeya cyane ugereranije n’ingano y’umusoro ikigo kiyikusanya kivuga ko itishyuwe n’uruganda PTC.

Mu gihe imitungo y’uruganda yose isa n’imaze kugurishwa, hakwibazwa aho miliyari zikabakaba 4 zisigaye zizaturuka. Birashoboka ko abanyamigabane baregwa gucunga nabi umutungo w’uruganda bategekwa kwishyura mu gihe urukiko rwaba rubahamije uruhare mu mpamvu zatumye rudatanga imisoro.
Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa