skol
fortebet

Adeline yemeye ibyo yakoze, Diane asaba Kagame kubafungura, Anne yiregura amarira ashoka

Yanditswe: Monday 16, Oct 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’uko humviswe ubushinjacyaha mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukwakira 2017 kuva saa mbili kugeza saa saba n’iminota irengaho; Kuva saa munani hatangiye kumvwa uruhande rw’abaregwa biregura kubyaha bashyinjwa.
Madamme Adeline Mukangemanyi niwe wabanjirije abana be aho yavuze ko yerekanwe mu rukiko bo, anavuga ko amagambo akarishye arimo kwita abapolisi interahamwe byatewena ‘etat’ bari barimo.
Imbere y’urukiko yavuze ko byose byatewe n’uburyo bafashwemo na Polisi ngo (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’uko humviswe ubushinjacyaha mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukwakira 2017 kuva saa mbili kugeza saa saba n’iminota irengaho; Kuva saa munani hatangiye kumvwa uruhande rw’abaregwa biregura kubyaha bashyinjwa.

Madamme Adeline Mukangemanyi niwe wabanjirije abana be aho yavuze ko yerekanwe mu rukiko bo, anavuga ko amagambo akarishye arimo kwita abapolisi interahamwe byatewena ‘etat’ bari barimo.

Imbere y’urukiko yavuze ko byose byatewe n’uburyo bafashwemo na Polisi ngo umunsi umwe barabateye barabasaka batwara ibintu ndetse n’amafaranga.Ngo birirwaga mu rugo bariho amapinga kandi buri wese ari aho undi adashobora kumenya.

Yatanze urugero rw’aho umunsi umwe abapolisi bamuzindukiye mu gitondo bagasanga acyambaye umwenda yararanye yabasaba kuwuhindura bakanga.Avuga ko uwo munsi wose yiriwe arinzwe n’abapolisi yabasaba kujya kuri W.C bakamuhereza.

Yakomeje avuga ko kuba yarise abapolisi interahamwe atari ubwoko yavugaga ahubwo abyita na buri wese wamukorera iyicarubozo.

Adeline Rwigara ubyara Diane na Anne

Yavuze ko hari undi munsi Polisi y’u Rwanda yagiye kubasaka bakagenda bitwaje itangazamakuru ngo icyo gihe barigengesereye cyane bitandukanye n’uko bajya babigenze bahageze.

Ku cyaha cyo gukurura amacakubiri ; yavuze we ubwe n’umugabo we ari abacitse ku icumu rya Jenoside bityo ko atari kuvangura aho basangiye kuba bararokotse.Ngo nawe ni ‘umututsi utavanze’ ngo n’umugabo we bikaba uko, ngo ariko abashyize umugabo we muri ‘sache mortuelle’ ngo nabo basaga n’abatutsi.

Yongeye gushimangira ko umugabo we yishwe kandi ko yishwe urubozo, ngo bamurangije kumwica ahageze bamubujije kwegera aho impanuka yabereye.
Yemeye ko amajwi ‘Audio’ ariyo kuko yakuwe muri Telefone, ngo ibyo yavugaga ni abavandimwe be yabwiraga kuko nabo bahuye n’ibintu nk’ibi.

Kubijyanye na Jenoside avuga ko izaba mu Rwanda,yasobanuye ko yavugaga Jenoside iri iwe mu rugo ikorerwa we n’umuryango we.

Uyu mugore yageragaho atandukira akavuga ibyo umucamanza yamubujije bitajyanye n’iburanisha maze akavuga ati “natandukiriye mumbabarire… nsabye imbabazi mu izina rya Yesu.”

Yemeje ko Audio nyinshi ngo atazibuka kuko ngo hari izoyakoze ari mu ihahamuka.

Me Gatera Gashabana wunganira Adeline Rwigara yavuze ko uwo yunganira arengana ndetse ko ibyaha ashinjwa ataribyo, aha yashingira ku kuba ibyo Adeline yakoraga bitaberaga mu ruhame,yavuze ko byari kwita icyaha iyo aba yarabivugiye muri Sitade cyangwa se yaragiye mu itangazamakuru akwirakwiza ibyo byose ashinjwa.

Me Gatera Gashabana yavuze ko ibiganiro by’ubuzima bwite ubushinjacyaha bushingiraho bikwiye guteshwa agaciro. Yagize ati: "Umuntu azaba aganya agaragaza akababaro afite, n’amarira, ashavuye, noneho atakire umuvandimwe we kuko ari we yizeye ushobora kumwumva kuko abandi yatakiye batamwumvise, byitwe icyaha?"

Me Gatera Gashabana yavuze ko kuba Adeline yaraganyiraga abavandimwe n’inshuti bigaragaza ko yari yarenzwe n’agahinda, ngo umuntu nk’uwo wihebye akwiye kwegerwa agahozwa aho kubyiryozwa.

Ku ibaruwa bandikiwe JeuneAfrique, Me Gashabana yavuze ko Ubushinjacyaha bwarengereye bukazana ibyagakwiriye kuba bibazwa icyo kinyamakuru, Jeune Afrique.

Gashabana yavuze ko icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo nta shingiro abona gifite ibishingiye ku kuba hari ibaruwa yandikiwe Perezida wa Republika isaba gukora iperereza ryimbitse no gucungirwa umutekano ariko ngo ubushinjacyaha ntibyifuza kuyivugaho.

Anne Rwigara nawe yiruguye

Uyu mukobwa w’imyaka 35 y’amavuko yatangiye ahakana ko ibaruwa yandikiwe Jeune Afrique aribo bayanditse ahubwo ko yanditswe n’undi muntu ubundi akabasinyira mu mazina yabo .Ngo uwo muntu yayanditse ashingiye kuyo bandikiye Perezida wa Repubulika kuko bisa.

Yasobanuye ko batandikiye Perezida wa Repubuka bamusaba iperereza k’urupfu rwa Se kuko n’ubundi babonaga yishwe,akivuga ibi uyu mukobwa yaturitse ararira, yavugaga arira agahozwa na mukuru we ndetse na nyina.

Yavuze mu rukiko ko kugeza n’ubu atemera ko Se yishwe n’impanuka, ndetse avuga ko we ubwe yamugezeho akiri muzima akanavuga ko yatewe ibyuma mu mutwe, ndetse ngo ibi ninabyo babwiye Polisi ko ikurikirana babonye itabasubiza bandikira Perezida.. Yakomeje avuga ko kuba yarabwiye abavandimwe ibijyanye n’urupfu rw’umubyeyi wabo atabibona icyaha cyo guteza imvururu.

Yemeye ko ‘Audio’ yavugaga ko igihugu kiyobowe na za mafia ari iye ariko ko byaturutse ku kuba yari amaze ukwezi kurenga asaba guhura n’Ubuyobozi bwa Rwanda Revenue Authority bakamusubiza inyuma.

Yavuze mu rukiko ko kugeza n’ubu atemera ko Se yishwe n’impanuka, ndetse avuga ko we ubwe yamugezeho akiri muzima akanavuga ko yatewe ibyuma mu mutwe, ndetse ngo ibi ninabyo babwiye Polisi ko ikurikirana babonye itabasubiza bandikira Perezida.

Diane Rwigara yabwiye urukiko ko yatunguwe no kuregwa inyandiko mpimbano

Agihabwa ijambo ngo yiregure ku cyaha akurikiranyweho cyo gukoresha impapuro mpimbano yahise avuga ko ibyaba byose ashinjwa ari ibihimban; yavuze ko hari ababiri inyuma bashaka kumukura mu rubuga rwa politiki (yise Scene Politique)

Diane w’imyaka 36 y’amavuko yavuze ko mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu hari bamwe mu bari bamushyigikiye bahohotewe ariko ngo Polisi yabirengeje ingohe.

Yahakanye yivuye inyuma ko yasinyiwe n’abapfuye avuga ko akimara kubyumva yihutiye kujya kuri Komisiyo y’amatora agasanga imikono yatanze itandukanye n’iyo bamwerekaga icyo gihe.

Yabajijwe n’umucamanza aho afite imikono y’ukuri,avuga ko nta rupapuro agifite kuko Polisi zose yazimwatse.Ngo ibyaha byose ashinjwa n’ibinyoma agasaba Perezida wa Repubulika kubafungura. Umucamanza yahise amubaza ati “Abafungurire mu rukiko?”

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Dianne na Anne yahawe ijambo agarutse kubyavuzwe n’abakiliya be maze avuga ko byose ari ibinyoma; aha yavuze ko Polisi yagiye gusaka nta burenganzira bwa Minisitiri w’Ubutabera bityo ko ibyakozwe bihabanyije n’amategeko.

Yanavuze ko kubyo Anne ashinjwa byo guteza imvururu nabyo ari ibinyoma ku majwi yifataga nta rubanda bumvikanamo kandi ko yabyohererezaga abavandimwe be gusa.
Ku bijyanye n’icyaha cy’inyandiko mpimbano kuri Diane Rwigara, Me Buhuru avuga ko Polisi ari yo yagiye gusaba Komisiyo y’amatora imikono ya Diane Rwigara yarangiza ikanatanga ikirengo bisa n’aho hari ikibyihishe inyuma.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku byatangajwe n’abaregwa, bwavuze ko buhera kuri Adeline Rwigara wavuze ko batewe iwabo mu rugo na Polisi, buvuga ko Polisi yagiye kubafata ifite uburenganzira bugenwa n’amategeko (yise Mandat d’amener).

Umushinjacyaha yavuze ko kuba barinjiye kwa Rwigara ku ngufu bigenwa n’itegeko kuko abashinjwa bari banze kwitaba ubugenzacyaha.

Ubushinjacyaha kandi byahakanye bwivuye inyuma kubyari bimaze gutangazwa n’abanyamategeko ko nta ruhusa rwatswe ubwo hasuzumwaga ibimenyetso by’itumanaho.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko ibikorwa by’itumanaho bisabirwa uruhusa ari ibyo kumviriza ibivugirwa kuri telephone nyamara ngo ibimenyetso by’ikoranabunga urukiko rufite byasanzwe mu Telephone zabo.

Umushinjacyaha kandi yabwiye urukiko kwitondera no kumva neza ibyo abaregwa biyemerera ubutumwa buvugwaho gucura imigambi mibisha, asaba urukiko kuzabyumva neza babona ntacyo bitwaye bakarekurwa babona kandi bigize icyaha bagafungwa.

Yavuze ko kuba hari aho babusanya kubijyanye n’amajwi urukiko rutahita rubitesha agaciro kuko hari n’ahandi bahuriza.
.
Avuga ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano kiregwa Diane Rwigara, yavuze ko nta muntu uri hejuru y’amategeko kabone n’ubwo yaba yifuza kuba umunyapolitiki, ngo inzego zibishinzwe zabonye ko harimo amanyanga batangira kumukurikirana.

Nyuma y’impaka ndende muri rukiko, iburanisha ryamaze amasaha icyenda; abanyamategeko batangiye kugaragaza ko ejo kuwa kabiri bafite izindi manza ndetse ko umunsi utangiye gusatira ijoro, urukiko rwanzura gusubika urubanza.

Ibitekerezo

  • Yuri kuri 16/10 ariko

    Ndbona arengana nafungurwe nawe bitabaho

    Rwose Anne bamubabarire yitahire .

    Reka mbabwire basi nimufungure Anne Rwigara kuko ararengana .ndabona tugiye kuzagurisha telephone zacu da

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa