Amerika: Gervais Ngombwa yakatiwe imyaka 15 kubera ibyaha bya Jenoside

Amakuru   Yanditwe na: 3 March 2017 Yasuwe: 444

Urukiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatakiye Umunyarwanda Gervais Ngombwa w’imyaka 57 gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubucamanza kandi buvuga ko Ngombwa ashobora koherezwa mu Rwanda nyuma.

Umucamanza Linda Reade yavuze ko Ngombwa ari umuntu utari mwiza mu muryango, bityo agomba gufungwa iyi myaka muri gereza, nk’uko Chicago Tribune kibivuga.

Yagize ati “Ntabwo nshidikanya mu bitekerezo byanjye ko Ngombwa yagize uruhare muri Jenoside, cyane ko yari n’umuyobozi.”

Ngombwa amaze imyaka 20 muriLleta ya Lowa.

Ngombwa wahoze ari umucuruzi ukomeye mu Bugesera, ni umwe mu bashinjwa uruhare mu bitero byagabwe kuri Kiliziya ya Ntarama, yiciwemo Abatutsi basaga 5000.

Hari kandi ubuhamya bwagaragaje ko Ngombwa yahoze ari n’umwe mu bayobozi b’ishyaka MDR-Power, rifitanye isano n’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yaranahamijwe n’Inkiko Gacaca ibyaha byo gutwara Interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo kandi yahamijwe ibyaha n’Inkiko Gacaca za Maranyundo mu Bugesera, Kayumba na Nyamata hose mu Karere ka Bugesera, zimukatira igifungo kiri hagati y’imyaka 15 no gufungwa burundu.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Igifungo cya burundu y’umwihariko gishobora kuvanwa mu mategeko

Inteko ishinga amategeko irimo gusuzuma umushinga w’itegeko riteganya ibyaha...
18 October 2017 Yasuwe: 400 0

FDU: Abashinjwa kurema umutwe w’ ingabo barajuriye

Urukiko rukuru mu Rwanda rwaburanishije ubujurire ku ifunga n’ifungurwa...
18 October 2017 Yasuwe: 496 0

Adeline yemeye ibyo yakoze, Diane asaba Kagame kubafungura, Anne yiregura...

Nyuma y’uko humviswe ubushinjacyaha mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki...
16 October 2017 Yasuwe: 13339 4

Kwa Rwigara banditse bavuga ko ise yishwe na Leta, ngo hari Jenoside imbere...

Kuri uyu wa 16 Ukwakira 2017 Diane Rwigara,Anne Rwiagara n’ umubyeyi wabo...
16 October 2017 Yasuwe: 9821 6

Ibyifuzo bitatu bya Anne Rwigara n’umubyeyi we imbere y’urukiko

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali mu Rwanda rwasubukuye urubanza...
13 October 2017 Yasuwe: 4912 1

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa...

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017, mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge...
13 October 2017 Yasuwe: 7833 1