skol
fortebet

Arashinjwa kwiyitirira igitangazamakuru akambura abaturage

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 27 acumbikiwe kuri Station ya Polisi ya Muhoza mu Karere ka Musanze, ashinjwa kwiyita umunyamakuru wa Kigali Today, akabikangisha abaturage abambura.
Uyu musore yari yarayogoje abaturage abambura abakangisha kwiyitirira igitangazamakuru.
Yajyaga mu baturage akabashyiraho ibikangisho byo kuvuga ko nibatamuha amafaranga abandika mu kinyamakuru.
Uyu musore kandi ngo hari n’abacuruzi bo muri aka Karere bavuga ko yabatse amafaranga avuga ko agiye kubamamaza, ariko bikarangira (...)

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 27 acumbikiwe kuri Station ya Polisi ya Muhoza mu Karere ka Musanze, ashinjwa kwiyita umunyamakuru wa Kigali Today, akabikangisha abaturage abambura.

Uyu musore yari yarayogoje abaturage abambura abakangisha kwiyitirira igitangazamakuru.

Yajyaga mu baturage akabashyiraho ibikangisho byo kuvuga ko nibatamuha amafaranga abandika mu kinyamakuru.

Uyu musore kandi ngo hari n’abacuruzi bo muri aka Karere bavuga ko yabatse amafaranga avuga ko agiye kubamamaza, ariko bikarangira batabonye inyandiko zibamamaza mu kinyamakuru yiyitiriraga.

Intandaro yo kugira ngo atabwe muri yombi yabaye ibikorwa by’umutekano muke yari amaze iminsi agaragaramo mu tubari mu masaha ya nijoro, aho yitwazaga ubunyamakuru akanywa akagenda atishyuye, nk’uko Polisi ibivuga.

Uyu musore aganira n’itangazamakuru yavuze ko atigeze yiyitirira Kigali Today, ahubwo ngo ibyo yakoraga byose byari mu izina ry’ikinyamakuru Rwanda Today abereye umuyobozi n’umwanditsi mukuru.

Yagize ati" Navuze ko ndi umuyobozi wa RwandaToday abantu bumva Kigali Today kuko ariyo basanzwe bazi cyane".

Nzabandora Leon, umwanditsi mukuru wa Kigali Today, yemeje ko uyu musore atari umunyamakuru wa Kigali Today nk’uko abyiyitirira, avuga ko ibyo yakoze mu izina rya Kigali Today akwiye kubibazwa ku giti cye.

Yagize ati "Abanyamakuru ba Kigali Today barazwi kandi ni abanyamwuga. Ntibashobora kugaragaramo umuntu nk’uyu ugenda wangiza isura y’itangazamakuru”.

Polisi yatangaje ko uyu musore yacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi, akekwaho ibyaha birimo imyitwarire irimo ubwambuzi bushukana no gushyira ibikangisho ku bantu, yihishe inyuma y’ikigo cy’itangazamakuru adakorera.

Uyu musore yari yarayogoje abaturage abambura abakangisha kwiyitirira igitangazamakuru/Foto:Kigalitoday

Ntiharamenyekana ingano y’ibyo uyu musore yambuye, ariko Polisi yo muri aka Karere ikomeje iperereza mu baturage kugira ngo hamenyekane umubare w’ abaturageyambuye ndetse n’ingano y’ibyo yabambuye.

Source:Kigalitoday

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa