skol
fortebet

Ba bakobwa bafunzwe bazira gukomeretsa bikabije mugenzi wabo bagabanyirijwe imyaka y’igifungo

Yanditswe: Monday 09, Nov 2020

Sponsored Ad

Abakobwa batandatu ari bo, Nkamiro Zaina, Umulisa Gisèle, Umuhoza Connie, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja, Uwimana Zainabu, n’umuhungu umwe bareganwa witwa Kamanzi Cyiza Cardinal baherukaga gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 bashinjwa icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi bagabanyirijwe igihano kiba imyaka 15.

Sponsored Ad

Kuwa 17 Werurwe 2020,nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge aho aba bakobwa baburaniraga,rwabakatiye imyaka 25 y’igifungo kubera gukubita Mukamana Sandrine bakamwangirizwa imyanya ye y’ibanga.

Ku wa 16 Ukwakira 2020, Nkamiro Zaina na bagenzi be bari baburanye ubujurire bwabo bw’igifungo cy’imyaka 25 bari bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ubushinjacyaha bwaburanye ubu bujurire, bwari bwabwiye Urukiko Rukuru ko rubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije aho kuba icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kwica bari bahamijwe na ruriya rukiko rwababuranishije mbere.

Inteko y’Ubushinjacyaha bwari yanahindutse mu rubanza rw’Ubujurire kuko ababuranye urwa mbere batari ku rwego rw’Urukiko rukuru, yabwiye Umucamanza ko yabuze ibimenyetso kuri kiriya cyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Gusa Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko Rukuru kugumishaho kiriya gihano cy’igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 4,4 Frw bari bakatiwe na ruriya rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Abaregwa bo bavugaga ko igihano bahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kiremereye ndetse ko kitajyanye n’ibikorwa bakoze dore ko ngo uwo baregwa gukubita yakize ndetse ubu akaba ameze neza.

Nkamiro Zaina ufatwa nk’uyoboye iri tsinda, ubwo yaburanaga yagize ati “Nge numvaga nari gukurikiranwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byoroheje kuko ntamugambi twari dufite wo kwica Mukamana Sandrine kuko iyo tuza kuba dushaka kumwica ntabwo byari kutunanira kuko atari kunanira abantu barindwi bose.”

Mu gusoma icyemezo cy’Urukiko uyu munsi, Umucamanza yavuze ko urukiko rwasanze ibyasabwe byo guhindura inyito y’icyaha bifite ishingiro, avuga ko rwasanze bariya bantu bahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije.

Umucamanza yahise abahanisha igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri muntu.

Icyemezo cyasomwe nta muburanyi n’umwe uri mu cyumba cy’iburanisha cyangwa ngo babe babikurikiranira ku ikoranabuhanga rya Video Conference gusa bamwe mu bo mu miryango y’abaregwa bagaragaraga mu cyumba cy’iburanisha.

Source: Umuseke

Ibitekerezo

  • Bitewe nibyo urubanza rwanzuye rushingiye kwisesengura ryurubanza bafate ikemezo kinogeye buriwese

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa