skol
fortebet

Babiri bafungiye guha ruswa umusirikare n’umupolisi

Yanditswe: Saturday 23, Dec 2017

Sponsored Ad

Abagabo babiri bafunzwe bazira guha ruswa abagize inzego z’umutekano kugira ngo be guhanirwa ibyo bakoze ku wa 21 Ukuboza uyu mwaka binyuranyije n’amategeko.
Abafunzwe ni Mugwaneza Jean Sauveur wahaye Umupolisi ukorera mu karere ka Nyanza ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri kugira ngo asubizwe moto ye ifite nimero za pulake RB 728 X yafashwe ku itariki 12 z’uku kwezi ipakiyeho ibiyobyabwenge; undi ni uwitwa Mugabe Adrien wahaye Umusirikare ukorera muri Burera ibihumbi bitanu (...)

Sponsored Ad

Abagabo babiri bafunzwe bazira guha ruswa abagize inzego z’umutekano kugira ngo be guhanirwa ibyo bakoze ku wa 21 Ukuboza uyu mwaka binyuranyije n’amategeko.

Abafunzwe ni Mugwaneza Jean Sauveur wahaye Umupolisi ukorera mu karere ka Nyanza ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri kugira ngo asubizwe moto ye ifite nimero za pulake RB 728 X yafashwe ku itariki 12 z’uku kwezi ipakiyeho ibiyobyabwenge; undi ni uwitwa Mugabe Adrien wahaye Umusirikare ukorera muri Burera ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ye kuriha ihazabu yaciwe kubera gufatanwa inzoga zo mu masashi zitemewe mu Rwanda zitwa Blue Sky.

Mugwaneza afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana, naho Mugabe afungiwe ku ya Cyanika.

Ingingo ya 633 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Ruswa ari igikorwa cyo gutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke, kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yibukije ingaruka za ruswa agira ati, "Ruswa idindiza iterambere ry’Igihugu kuko serivisi ihinduka igicuruzwa kandi ari uburenganzira. Kuyirwanya bisaba ubufatanye hagati y’inzego za Leta, abikorera n’imiryango itari iya Leta; ariko na none buri Muturarwanda akwiriye kumva ko bimureba kubera ko ingaruka zayo zimugeraho."

Yagize kandi ati," Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda. Umupolisi ufashwe ayaka, ayakira cyangwa ayitanga arirukanwa hatitawe ku bwoko n’ingano byayo; kandi agakurikiranwa n’inzego z’ubutabera . Abayiha Abapolisi kugira ngo babakorere ibinyuranyije n’amategeko bamenye ko bitazigera bibahira; bazafatwa babihanirwe hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko."

Yibukije ko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’Umupolisi yabimenyesha inzego zimukuriye.

Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe zo kurwanya no gukumira ruswa harimo kuba yarashyizeho Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ndangamikorere y’Abapolisi, Umutwe ushinzwe imyitwarire y’Abapolisi; ndetse n’Umutwe ushinzwe kurwanya ruswa (Anti- Corruption Unit).

Polisi y’u Rwanda ifatanya kandi n’izindi nzego mu bikorwa byo gukangurira Abaturarwanda kwirinda ruswa.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa