skol
fortebet

Bamwe mu bafungiwe muri za Kasho zitandukanye bagiye kurekurwa kubera Coronavirus

Yanditswe: Thursday 02, Apr 2020

Sponsored Ad

Umushinjacyaha Mukuru,Havugiyaremye Aimable, yandikiye ibaruwa abashinjacyaha bakuriye inzego zitandukanye z’ubushinjacyaha abasaba gukora urutonde rw’abafungiwe muri kasho bazira ibyaha bitabangamira umuryango nyarwanda bakarekurwa n’abandi baguma muri za kasho kubera ibyaha bikomeye bakoze.

Sponsored Ad

Kubera ko imirimo y’inkiko yahagaritswe kuwa 16 Werurwe 2020 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus,amwe mu makasho yo hirya no hino mu gihugu ararangwamo ubucucike bwinshi ariyo mpamvu umushinjacyaha mukuru yasabye ko hakorwa urutonde abakoze ibyaha bitabangamira umuryango nyarwanda bakarekurwa kugira ngo bugabanuke.

Abagomba gukomeza gufungwa kugeza igihe inkiko zizafatira umwanzuro barimo abakurikiranyweho ibyaha bibangamiye cyane imibereho y’igihugu.

Ingero zatanzwe zirimo abakoze icyaha cy’ubwicanyi, ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, gusambanya umwana, gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, isubiracyaha n’ibindi.

Abagomba guhita barekurwa barimo abazaba bamaze gucibwa ihazabu nta rubanza ariko hagendewe ku biteganywa n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Kuba ufunze ashobora kumvikana nabo yahemukiye akaba yakwishyura ibyangijwe cyangwa bakumvikana uburyo bwo kwishyura.

Abafungiwe amakimbirane yo mu miryango nabo bazarekurwa ariko habanje kuba ubwumvikane hagati y’ukekwaho icyaha n’uwahemukiwe.

Kuba kandi ufunzwe afunganywe n’uruhinja kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera.

Kuba ufunze ari umwana kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera no kuba nta bimenyetso bihagije bigaragara kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera.

Umushinjacyaha mukuru yavuze ko igihe aba bakuriye inzego z’Ubushinjacyaha babona impamvu zindi zashyingirwaho kugira ngo umuntu arekurwe byakorwa.

Amakuru avuga ko izi lisiti z’abashobora kuba barekurwa zigomba kuba zakozwe bitarenze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mata 2020 hanyuma abemerewe kurekurwa bagahita barekurwa.

Umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ugeze ku bantu 82 ariyo mpamvu Guverinoma yaraye yongereye igihe cy’iminsi 15 kuri gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus izarangira kuwa 19 Mata 2020.

Ibitekerezo

  • Good, muburyo bwo gukumira no kwirinda iki cyorezo cya coronavirus, iyi gahunda ifashwe ni ingenzi pe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa