skol
fortebet

Bugesera: Abantu batanu bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe: Monday 10, Apr 2017

Sponsored Ad

Kuri sitasiyo za polisi mu Mirenge ya Mayange na Rilima yombi yo mu Karere ka Bugesera, hafungiye abantu batanu bakurikiranyweho kubwira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amagambo arimo ingengabitekerezo ya jenoside.
Ku itariki ya 7 Mata 2017, umugabo utuye mu Kagari ka Kibirizi yabwiye mugenzi we basangiraga mu kabari gaherereye mu Murenge wa Rilima bahana imbibi ngo ‘ni gute akorera abatutsi’ ashimangira ko we atabakorera, nkuko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa (...)

Sponsored Ad

Kuri sitasiyo za polisi mu Mirenge ya Mayange na Rilima yombi yo mu Karere ka Bugesera, hafungiye abantu batanu bakurikiranyweho kubwira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amagambo arimo ingengabitekerezo ya jenoside.

Ku itariki ya 7 Mata 2017, umugabo utuye mu Kagari ka Kibirizi yabwiye mugenzi we basangiraga mu kabari gaherereye mu Murenge wa Rilima bahana imbibi ngo ‘ni gute akorera abatutsi’ ashimangira ko we atabakorera, nkuko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Nkurunziza François.

Ati “Ibyo babivugiye mu kabari, umwe abwira mugenzi we ngo ‘akorera abatutsi gute?’ ati ‘ari njyewe nta nubwo nakorana nabo ndetse nta nubwo nabakorera.”

Nyuma yo kuvuga ayo magambo, uwayavuze yahise atabwa muri yombi afungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Mayange.

Uyu muyobozi avuga ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari urugamba rukomeye bagomba guhora barwana bitewe n’uko hakiri abantu bifitemo muri bo amagambo ayihembera.

Uretse muri uyu murenge, hari n’amakuru avuga ko mu Murenge wa Rilima naho hafatiwe umusaza wabwiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko abatutsi ari abagome. Uwo ariko ngo ntiyafashwe wenyine kuko yatawe muri yombi n’umuyobozi wo muri kamwe mu tugari two muri uwo murenge washatse kubunga ariko yabanje guhabwa ruswa ya 5000 Frw, bombi bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rilima.

Kuri iyo sitasiyo kandi hafungiwe abasore babwiye umugore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko abatutsi bazongera bakabarangiza.

UUmuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’u Burasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yabwiye Igihe ko ayo makuru akiyakurikirana,

Mu butumwa buri gutangwa n’abayobozi batandukanye muri iki cyumweru cyo kwibuka, basaba abantu bose guca ukubiri n’amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside, nkuko n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga.

Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, aho ingingo ya 135 ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa