skol
fortebet

Bugesera: Polisi yataye muri yombi umugabo wamburaga abntu ababeshya akazi ku kibuga cy’indege

Yanditswe: Thursday 25, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kamena yafashe Nsabimana Jean w’imyaka 37. Uyu yagendaga yaka abaturage amafaranga abizeza ko azabaha akazi aharimo kubakwa ikibuga cy’indege mu Bugesera.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Nsabimana yafatiwe mu murenge wa Rilima mu kagari ka Nyabagendwa mu mudugudu wa Nyabagendwa biturutse ku makuru yatanzwe n’abo yari amaze kwambura.

CIP Twizeyimana yagize ati “Nsabimana yagendaga ashuka abantu ko atanga akazi k’ubufundi aharimo kubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera. Buri muntu yagombaga kumuha amafaranga ibihumbi 30, yari amaze kuyambura abantu 6.”

CIP Twizeyimana avuga ko abaturage bageze aho bagira amacyenga babimenyesha Polisi, nayo irakurikirana isanga Nsabimana ntaho ahuriye n’imyubakire y’ikibuga cy’indege cya Bugesera bahita bamufata.

Yagize ati “Abaturage bamaze kuduha amakuru twarakurikiranye dusanga Nsabimana ni umwambuzi usanzwe atuye i Rilima nta nshingano afite ku nyubako z’ikibuga cy’indege cya Bugesera.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yongeye gukangurira abantu kwitondera abagenda babizeza ibitangaza bagamije kubambura. Abasaba kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari uwo babonye.

Nsabimana yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rilima kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa