skol
fortebet

Ibyo wamenya kuri Munyenyezi woherejwe mu Rwanda na USA kugira ngo akurikiranweho ibyaha bya Jenoside

Yanditswe: Saturday 17, Apr 2021

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021 nibwo Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda avanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kumarayo imyaka 10 ari muri gereza aho yari akurikiranweho icyaha cyo kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka.

Sponsored Ad

Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa Moya na 17 z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021; yazanywe n’indege ya KLM.

Uyu mugore ugaragara nk’ukuze, yari yambaye amadarubindi, amatiriningi afite ibara rya kaki n’inkweto nshya za Under Armour. Yari anambaye agapfukamunwa kamaze kuba umwambaro rusange ku Isi yose.

Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda arangije igifungo cy’imyaka 10 yari yarakatiwe n’urukiko rwo muri Amerika, rwasanze yarabeshye ko nta ruhare yagize muri Jenoside.

RIB ivuga ko mu Rwanda "Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora genocide, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato byakorewe mu cyahoze ari Komini Ngoma na Mukura muri Perefegitura ya Butare".

Avugana n’abanyamakuru, Thierry Murangira umuvugizi w’umusigire wa RIB yavuze ko Leta y’Amerika yasanze "itamugumana ku butaka bwayo imwohereza mu Rwanda".

Yavuze ko "kumugarura mu Rwanda bifite icyo bivuze, kandi n’inyungu ku butabera kuko aje asanze hari dosiye yari yarakorewe kubera ibyaha yakyekwagaho", akavuga ko RIB imukurikiranaho ibyaba birindwi bijyanye na jenoside.

Munyenyezi w’imyaka 51 ufite abana batatu, wabaga i Manchester muri leta ya New Hampshire, yatawe muri yombi mu 2010 aburanishwa ku byaha byo kubeshya.

Akigera mu Rwanda yahise afatwa arafungwa kuko ashinjwa uruhare muri jenoside mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu majyepfo y’u Rwanda.

Yafunzwe kuva mu 2010, ubwo yakatirwaga gufungwa muri Amerika mu 2013, byatangajwe ko narangiza igihano cye azoherezwa mu Rwanda.

Ni we muntu wa mbere ukekwaho ibyaha bya jenoside Amerika yohereje mu Rwanda, muri Amerika ntabwo yaburanishijwe kuri ibyo byaha.

Mu rukiko, byatangajwe ko mu kwezi kwa karindwi 1994 yahungiye muri Kenya, aho yabyariye abana b’impanga, nyuma akinjira muri Amerika nk’impunzi akabaho ahabwa ubufasha bw’abababaye.Bivugwa ko yerekeje muri USA muri 2003.

Munyenyezi yize kaminuza nyuma akora mu biro bya leta, ariko nyuma aza gushinjwa ko yagize uruhare muri jenoside i Butare aho ngo kuri za bariyeri yagaragazaga abagomba kwicwa.

Muri Amerika yahamwe n’icyaha cyo kubeshya urwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhare yaba yaragize muri jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika.

Umugabo wa Munyenyezi - Arsène Shalom Ntahobali na nyina Pauline Nyiramasuhuko, bahamwe n’ibyaha bya jenoside bakatirwa gufungwa n’urukiko rwa Arusha.

Source:BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa