Kigali

Byukusenge w’ i Huye yambuwe isambu n’ abari bamusezeranyije kumurera

Amakuru   Yanditwe na: 9 December 2016 Yasuwe: 1440 0

Jean de Dieu Byukusenge wo mu Karere ka Huye avuga ko yakuwe mu kigo cy’imfubyi n’umuryango we ngo arerwe, ahubwo akamburwa isambu ye.

Byukusenge w’imyaka 26, avuga ko afite imyaka icyenda ba nyirasenge babiri (abakobwa ba murumuna wa sekuru), na nyina wababyaye ubu witabye Imana, bamukuye mu kigo cy’imfubyi.

Yabaga mu kigo cya AEE cyari mu mujyi wa Butare. Bahamukuye bavuga ko adakwiye kurererwa mu kigo cy’imfubyi kandi bahari nk’umuryango we.

Ngo nyuma y’imyaka ibiri gusa abana nabo mu nzu bari batunganyirijwe na cya kigo cyamureraga, bamwirukanye, ajya kwangara, atangira kujya ava mu rugo rumwe ajya mu rundi.

Kuva icyo gihe ngo hatangiye imanza zo kugaragaza ko ari we wasigaye mu muryango wa sekuru witwaga Sitefano Zikuriza, hagamijwe kumuhesha isambu yasize, ariko kugeza n’ubu ntibirakemuka.

Gusa we avuga ko amaze kunanirwa guhora mu manza aburana n’abigiza nkana.

N’ikiniga agira ati“Ndatakamba rwose nk’umuyobozi wazanyumva akamfasha. Imana yazamuha umugisha nk’ufashije umuntu uri mu kaga, nanjye byibura nkagira umutuzo.”

Icyakora, n’ubwo avuga atya ngo ntiyirengagije ko abagiye bayobora umurenge wa Ngoma, ari na wo akomokamo gaherereyemo, bagiye bamufasha.Avuga ko hari n’igihe bagiye bamucumbikira ku biro by’umurenge.

Guhora mu manza aburana kwitwa umwuzukuru wa Zikuriza byanatumye aba ahagaritse gukomeza kwiga muri kaminuza nyamara FARG yari yamuhaye buruse.

Avuga ko impamvu yabaye aretse ari ukwanga ko yazahugira mu masomo ntamenye aho imanza ze zigeze, bikaba byazamuviramo kuzariha ibyo yatanzweho na FARG.

Ati”Ku rutonde rw’abarangije muri 2012 FARG yagombaga kurihira nanjye ndimo. n’icyemezo kinyemerera kujya kwiga muri uyu mwaka nari ngifite.

Ariko sinanjya kwiga bashaka guhakana umubyeyi wanjye, bishaka kuvuga ko FARG yaba iri kundihira ku mubyeyi utabaho.”

Avuga ko abayeho nabi, kuko akazi abona ari akamuhemba amafaranga makeya atagira icyo amufasha mu kwiteza imbere, dore ko ari na yo akuramo amatike y’abatangabuhamya.

Muri aba batangabuhamya ngo hari abo agomba kurihira amatike ya moto kugirango bamugereho igihe cy’imanza.

Avuga ko agize amahirwe yabona umufasha iki kibazo kikajya ku ruhande maze agasubira kwiga.

Abaturanyi bo kwa Sekuru bemeza ko Byukusenge ari uwo muri uyu muryango, kandi ko se umubyara yitwaga Rutegamihigo naho Nyina akitwa Yosafina Kubwimana.

Laurent Nkundwamfite wo mu mudugudu wa Karambi, aho se na sekuru ba Byukusenge bari batuye, nawe arabyemeza.

Avuga ko mbere ya Jenoside Rutegamihigo yarwaye, yabona agiye gupfa akajya kwiyandikishaho Byukusenge ku biro bya Komini Huye, ari na yo babarizwagamo.

Ati “ni uko umugore wanjye adahari, iyo ahaba yari kubikubwira kuko bava kumwandikisha banyoye ikigage hano. Icyo gihe yari yapimye [yari afite ikigage agurisha.”

Nkundwamfite, kimwe n’umukecuru witwa Gemma Mukarutazibwa bavuga ko inzu umwe muri ba nyirasenge atuyemo, mu isambu yakagombye kuba iya Byukusenge, iri mu nkuracyobo yahawe amaze gushyingura se.

Abaturanyi bababazwa no kuba Byukusenge akomeza gusiragira mu manza, hejuru y’uko ba nyirasenge bamukuye mu kigo cy’imfubyi yiberagamo, cyashoboraga kuba cyaranamwubakiye akaba afite aho kuba.

Louis Ntazinda, n’imvugo yumvikanamo uburakari agira ati “Ubundi bamuzaniraga iki? Nk’imfubyi bari kumwe zitabonye ababyeyi bazitwara nta n’umwe utarubakiwe, bo bafite aho kuba. Ubwo se bamuzanye kugira ngo bazamuhakane?”

Abaturanyi bavuga ko batumva impamvu urubanza rwe rumaze igihe kirekire kandi bizwi ko ibyo ba nyirasenge baburana ari amahugu.

Bavuga ko ruramutse ruburanishirijwe aho batuye mu mudugudu wa Karambi byatuma ikibazo cye gikemuka vuba.

Ku bijyanye n’icyo ba nyirasenge bavuga kuri iki kibazo, utuye muri ya nzu bivugwa ko yubatse mu nkuracyobo ya Jean de Dieu avuga ko nta cyo yavuga, ko hakwiye gutegerezwa ibizemezwa n’urukiko.

Ikibazo cya Jean de Dieu Byukusenge cyavuzweho ubwo abakozi ba Minisiteri y’ubutabera bagendereraga imfubyi za jenoside zo mu Karere ka Huye zibana tariki 24/12/2015.

Icyo gihe Minisitiri Busingye Johnston yasabye ko cyakemurwa byihuse.

Iki kibazo cyanagaragarijwe abagize Inteko Ishinga Amategeko bagendereye Akarere ka Huye muri uyu mwaka, basaba ko yarenganurwa vuba, nk’umwana wacitse ku icumu wambuwe imitungo yasigiwe n’ababyeyi.

Byukusenge ariko avuga ko kugera n’ubu kitakemutse, akiri mu manza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma, Arsène Kabalisa, nawe yemeza ko Byukusenge yari yatsinze urubanza rwemeza ko ari uwo mu muryango w’abamuhakana.

Ariko ngo yagiye kujya kumuhesha isambu ye ba nyirasenge bagaragaza ko bafite izindi ngingo nshya zatumye urubanza rugomba gusubirwamo.

Avuga ko ategereje icyemezo cy’urukiko kugira ngo abashe kurangiza uru rubanza. Ruzaburanwa kuwa kabiri utaha tariki 13 Ukuboza 2016.

Byukusenge yibaza impamvu ariwe gusa wakwa impapuro zivuye mu nkiko zemeza ko akomoka muri uriya muryango kugira ngo agire uburenganzira ku isambu sekuru yari yaragabanye.

Avuga ko atabyumva kuko abayihaye bo ntawe ubabaza izo mpapuro kandi na bo atari abazungura ba sekuru, kuko bafite ubutaka bwabo basigiwe na se.

Src: Kigalitoday

Ibitecyerezo

  • Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

Inzindi nkuru

Umuryango w’ umuturage warasiwe I Gikondo ntiwemeranya n’ urukiko ruvuga ko...

Kalisa Aimé mukuru wa Nyakwigendera Ntivuguruzwa Aimé Umuvandimwe wa...
24 June 2017 Yasuwe: 6718 13

Abasirikare bakekwaho kurasa Ntivuguruzwa bagiye kuburanishwa

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena I Gikondo hateganyijwe urubanza...
22 June 2017 Yasuwe: 3249 1

Minisitiri Busingye yagiriye inama Diane Rwigara uvuga ko atizeye ubutabera...

Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’ intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye...
21 June 2017 Yasuwe: 7566 26

Umugabo ukekwaho kwica atwitse uwo babyaranye yatangiye kuburanishwa

Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena , urukiko rwisumbuye rwa Gasabo...
20 June 2017 Yasuwe: 2181 2

Umuyobozi wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste aragezwa imbere y’...

Kimenyi Vedaste wamenyekanye ku mwanya w’ ubuyobozi bw’ Umuryango wa Rayon...
19 June 2017 Yasuwe: 882 5

Bishop Sibomana Jean yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’ agateganyo

Urukiko rwisumbuye rw’ Akarere ka Gasabo kuri uyu wa 15 Kamena 2017,...
15 June 2017 Yasuwe: 2214 11