skol
fortebet

Col Tom Byabagamba yabwiye umucamanza ko ataburana “Gisivili” afunzwe akanabaho Gisilikali!

Yanditswe: Friday 16, Apr 2021

Sponsored Ad

Mu rubanza rw’ubujujrire rwabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga Col Tom Byabagamba n’abamwunganira bibukije umucamanza w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge wamuburanishaga ko yatanze inzitizi ko adakwiriye kuburanishwa mu nkiko za gisivili kandi ari umusilikali bityo bakwiriye kubanza gufata icyemezo kuri iyo nzitizi.
Col Tom Byangamaba akurikiranweho icyaha cyo kwiba telephone n’indahuzamuriro yayo, icyaha urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije rukamukatira igifungo cy’imyaka 3. Akaba (...)

Sponsored Ad

Mu rubanza rw’ubujujrire rwabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga Col Tom Byabagamba n’abamwunganira bibukije umucamanza w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge wamuburanishaga ko yatanze inzitizi ko adakwiriye kuburanishwa mu nkiko za gisivili kandi ari umusilikali bityo bakwiriye kubanza gufata icyemezo kuri iyo nzitizi.

Col Tom Byangamaba akurikiranweho icyaha cyo kwiba telephone n’indahuzamuriro yayo, icyaha urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije rukamukatira igifungo cy’imyaka 3. Akaba yarahise ajurira.

Akaba yarahamijwe iki cyaha n’ubundi Urukiko Rukuru rwari rwaramuhamije ibyaha birimo no kugambira kugirira nabi Umukuru w’Igihugu rumukatira imyaka 15 y’igifungo no kwamburwa impeta zose za gisilikali.

Mu iburanisha ry’ubujurire ry’uyu munsi ubwo umucamanza yahaga umwanya Col Tom Byabagamba ngo yiregure yahise avuga ko afite inzitizi z’uko uru rubanza rutaba kubera iburabubasha bw’urukiko ndetse akanavuga ko ataburana kuko ubushinjacyaha ntabubasha bufite bwo kumushinja kuko ari umusirikare.

Nyuma Ubushinjacyaha nabwo bwahise buvuga ko inzitizi za Col Tom Byabagamba nta shingiro zifite akwiye kuburanishwa n’inkiko za gisivili kuko yambuwe impeta zose za gisilikali.

Gusa Tom Byabagamba we n’abamwunganira bavugaga ko atari umusivili ngo kuko kuko n’uko afashwe anafunzwe byose ari uburyo bwa gisilikali.

Yasabye ko niba bashaka kumuburanisha gisivili bamuvana muri gereza ya gisilikali bakamujyana muri gereza ya gisivili ya Kigali iri Mageragere ndetse bakanamuhindurira umwambaro w’abafungwa bakamuha uw’abasivili.

Col Tom Byabagamba yagize ati: “ntabwo naburanishwa n’urukiko rwa gisivili ndi umusirikare ndasaba ko naburanishwa n’inkiko zibifitiye ububasha, mfunzwe gisirikare ntabwo mfunzwe gisivili, niba atari ibyo nimunjyane gufungirwa I Mageragere”.

Umucamanza yahaye agaciro ubusabe bwa Col Tom Byabagamba n’abamwunganira asubika iburanisha ategeka ko risubitswe.

Icyemezo cy’urukiko kizasomwa kuwa 22 Mata 2021 saa munani z’igicamunsi hanzurwa niba koko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rufite ububasha bwo kuburanisha Tom Byabagamba nk’umusivili mu mizi .

Col Tom Byabagamba yatawe muri yombi muri 2014 kuwa 08 Kanama amaze imyaka 7 afunzwe.

Mu bihe bitandukanye yagiye abwira urukiko ko afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko afungiye mu kigo cya gisirikare Kanombe aho gufungirwa muri Gereza aho abandi bafungirwa.

Iburanisha rigitangira mu gitondo cy’uyu munsi, Col Tom Byagamba yasabye umucamanza ko yamuha akanya gato akavugana n’abamwunganira ngo kuko aho afungiye mu kigo cya gisilikali I Kanombe atajya ahabwa umwanya wo kuvugana n’abamwunganira. Umucamanza yabimwemereye aza gusubukura iburanisha nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa