skol
fortebet

COVID-19 yahitanye Umunyarwanda w’imyaka 61 abandi 231 barayandura mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 25, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2020,umugabo w’imyaka 61yahitanwe na Covid-19.Uyu mugabo yiyongereye ku bandi 14 baherutse guhitanwa n’iki cyorezo,bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo uba abantu 15.

Sponsored Ad

MINISANTE yatangaje ko uyu munsi handuye abantu 231 barimo ab’I Kigali:196 (bapimwe mu masoko ya Kigali), Rusizi:30 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Rubavu:3, Huye:1, Gatsibo:1Abamaze kwandura iki cyorezo bose mu Rwanda ni 3,537.

Uyu munsi kandi hakize abantu 21 bituma umubare w’abamaze gukira uba abantu 1,806.Abakirwaye ni 1,716.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko imibare myinshi y’abarwayi bashya iragaragaza ko ubwandu bwiganje ahahurira abantu benshi kandi hafunganye nko mu masoko no mu maduka n’ahandi hatandukanye.

Impungenge zihari zishamikiye ku kuba hari Abaturarwanda bajya muri ibyo bice batubahiriza amabwiriza yo kwirinda by’umwihariko batambaye udupfukamunwa, aho byagaragaye ko bamwe barema amasoko bakuyemo udupfukamunwa cyangwa batwambaye nabi

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yongeye gushimangira ko ubwiyongere budasanzwe bw’iyo mibare burimo guturuka ku batubahiriza amabwiriza yashyiriweho kwirinda, mu gihe yashyizweho nyuma y’ubushakashatsi bwemeje ko agira agaciro iyo yubahirijwe yose igihe cyose.

Minisitiri Dr. Ngamije abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “COVID-19 ikomeje kutubera ikibazo kubera bamwe muri twe batubahiriza amabwiriza yo kwirinda.” Yakomeje asaba buri wesekwirindakuba intandaro yo gukwirakwiza iyi ndwara yandura vuba kandi ikica.

Kugeza ubu COVID-19 imaze kwica abantu 14 mu Rwanda, umunani muri bo babuze ubuzima mu minsi 12 ishize, ndetse mu mpera z’icyumweru gishize, Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko imibare y’abicwa n’iyi ndwara ishobora kwiyongera mu gihe ubwandu bwaba bukomeje kuzamuka ku muvuduko buriho.

Yagize ati: “Uko abarwayi bazamuka, abarembye baraza kuzamuka ndetse n’abandi bashobora no kwitaba Imana. Ngira ngo ntabwo ari ikintu kiza, ikidushimisha ni uko iyi virusi itakomeza gusandara ngo isakare henshi kuko igera no kuri ba bandi b’abanyantege nke bakaba banaducika.”

Nubwo hari izo mpungenge na none, kuba abatahurwaho icyo cyorezo bakomeje kwiyongera, ku rundi ruhande binagaragaza uburyo ubushobozi bwo gutahura no gupima mu Rwanda bukomeza kwiyongera, aho kuri ubu hashobora gufatwa ibipimo biri hagati ya 5000 na 10,000 ku munsi.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Abarwayi batagaragaza ibimenyetso batangiye kuvurirwa mu ngo

Nk’uko byagiye bigaragara ahantu hatandukanye ku Isi, uko imibare y’abatahurwaho COVID-19 yiyongera ni na ko ubushobozi bwo kubakira mu mavuriro bugenda buba buke.

Mu rwego rwo kwirinda ko izo ngorane zahaba mu gihe kiri imbere, inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangiye gahunda yo kuvurira abatarembye iwabo muu ngo.

Dr. Nsanzimana yabwiye itangazamakuru ko 85% by’abatahurwaho COVID-19 baba batagaragaza ibimenyetso, bityo gusaba abarwayi kwiha akato mu ngo zabo hari byinshyi bifasha mu buvuzi bw’icyo cyorezo.

Ati: “Kugeza ubu abanduye Covid-19 usanga 85% nta bimenyetso bagaragaza ndetse baba batarembye. Ibyo ni byo byatumye dutangiza gahunda yo kubakurikiranira mu ngo iwabo, umurwayi ufite aho aba hari umwanya uhagije ku buryo yakwishyira mu kato ntagire abandi yanduza, uwo tumushyira muri iyo gahunda”.

Yakomeje avuga ko uwahawe akato ari iwe mu ngo yambikwa agakoresho gatanga amakuru y’aho aherereye, yaba avuye mu rugo inzego z’ubuzima zigahita zibimenya, ndetse n’iyo hari ugize ikibazo kihariye cy’ubuzima arahamagara bagahita bamutabara, byaba ngombwa akajyanwa mu bitaro aho yitabwaho by’umwihariko.

Kuvurira abarwayi mu ngo byahereye mu Karere ka Rusizi bikomereza mu Mujyi wa Kigali bukaba ari uburyo butuma abaganga babona umwanya uhagije wo kwita ku barembye kugira ngo hatagira ababura ubuzima.

Ati: “Ibyo biraduha umwanya wo kwita kuri ba bandi barembye cyane, tubahe umwuka ndetse tubafate n’ibindi bizamini, cyane ko akenshi tuba tubavura izindi ndwara ubundi umubiri ukirwanaho. Abo rero ni bake kuko ni 15%, ubushobozi bwo kubitaho kandi burahari, gusa ni uguhindura imikorere tukagira abo tuvurira mu ngo”.

Inzego z’ubuzima zihamya ko ibirimo gukorwa byose bigamije gukumira ko icyo cyorezo cyakomeza gutwara ubuzima bw’abantu.

Nubwo imibare iteye inkeke ugereranyije abandura ubu n’abanduraga kugeza ku ya 13 Kanama, haracyari ikizere ko Abaturarwanda bubahirije ingamba zo kwirinda, u Rwanda rudashobora kwiganzurwa n’icyo cyorezo kimaze gutahurwa ku bakabakaba miriyoni 24 ku Isi, barimo ibihumbi 817 kimaze kwambura ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa