skol
fortebet

Diane Rwigara n’umubyeyi we bikomye umucamanza bituma urubanza rusubikwa

Yanditswe: Monday 24, Sep 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nzeli byari biteganyijwe ko Diane Rwigara na nyina Mukamugemanyi Adeline biregura ku byaha barezwe n’Ubushinjacyaha mu iburanisha riheruka, bageze mu Rukiko Rukuru basabye kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bahita bihana umucamanza umwe mu bari bagiye kuburanisha, ibi byatumye urubanza ruhita rusubikwa kugeza igihe kizagenwa n’Urukiko.

Sponsored Ad

Diane Rwigara n’umubyeyi we basabye gufungurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze. Bageze mu rukiko bari kumwe n’ababunganira biteguye ko hasuzumwa ubwo busabe bwabo.

Mu nteko y’abacamanza yari igiye kubusuzuma hajemo umucamanza umwe, bavuga ko batifuza ko yabusuzuma arimo kuko hari icyemezo yigeze gufata ku ifunga n’ifungurwa ryabo.

Urukiko rwasobanuye ko ibaruwa ya Diane Rwigara na Mukangemanyi gufungurwa by’agateganyo, yageze ku rukiko kuwa Gatanu amasaha y’akazi yarenze, ku buryo hatabonetse igihe cyo kwiga ku bacamanza baburanisha urubanza kuri uyu wa Mbere.

Inteko yahise ihagarika iburanisha kugira ngo itegereze ubwo bwihane, ibusuzume, ifate icyemezo, ari nabwo hazatangazwa itariki yo gusubukuriraho urubanza.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we n’umubyeyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu muri rubanda.

Mukangemanyi we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa