skol
fortebet

Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara bahanaguweho ibyaha

Yanditswe: Thursday 06, Dec 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukuboza 2018, Urukiko Rukuru rwagize abere Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara bagirwa.

Sponsored Ad

Mu isomwa ry’ urubanza urukiko rwemeje ko ibyo Diane Rwigara na Adeline Rwigara baregwa nta shingiro bifite rutegeka ko amaragarama y’ urubanza aherera ku isanduku ya Leta.

Imyanzuro y’urukiko kuri Diane Rwigara

Kuri Diane Rwigara, ku cyaha cyo gukurura imvururu hashingiwe ku kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, abamwunganira bireguye ko yatanze ibitekerezo bye bwite kandi abyemererwa n’Itegeko Nshinga, ndetse ko atavugishaga rubanda kuko yabwiraga abanyamakuru b’umwuga.

Gusa Umucamanza yavuze ko nubwo umuntu yemererwa n’Itegeko Nshinga gutanga ibitekerezo, itegeko rigena ko bitagomba kubangamira ituze rya rubanda n’imyitwarire mbonezabupfura.

Umucamanza yavuze ko icyarebwe ari ukumenya niba Diane yarangishije rubanda ubutegetsi cyangwa yari agamije gukurura imvururu.

Umucamanza yavuze ko hari ibyo Ubushinjacyaha burega Diane ko ari ukwamamaza ibihuha agamije kwangisha abaturage ubutegetsi, guteza imidugararo n’uko abanyarwanda basubiranamo, we akavuga ko ari ukuri nk’akarengane mu kwimura abantu ku nyungu rusange, ko ubukungu buri mu bantu bamwe, ko abantu baburirwa irengero n’ibindi, kandi ubuyobozi ntibugire icyo bukora.

Umucamanza yagaragaje ko urubanza rwa Deo Mushayidi rwari rwasabwe gushingirwaho, rutashingirwaho kuko we icyo gihe yakoresheje inyandiko kandi akabyiyemerera.

Yavuze ko icyo ubushinjacyaha bwashingiragaho burega Diane kwangisha abaturage ubutegetsi cyangwa guteza imvururu yamamaza ibihuha, hatagaragazwa uko byakozwe kuko hatarebwa gusa kuba amagambo yavuze afatwa nk’atari ay’ukuri.

Umucamanza yavuze ko itegeko ry’u Rwanda n’amasezerano mpuzamahanga byemerera umuntu gutanga igitekerezo nubwo byagira uwo bishimisha cyangwa bidashimisha, kikaba cyaba icyaha igihe cyabangamira ituze rusange.

Umucamanza yavuze ko ku icyaha cyo gukangurira rubanda kwanga ubutegetsi bibarwa ari uko habaye gushishikariza abantu kwivumbagatanya kandi bikanyuzwa mu buryo butaziguye.

Yavuze ko urukiko rusanga bikwiye kugaragazwa mu buryo butari ukugenekereza ko yashishikarije abantu gukora ibyaha aregwa.

Urukiko rwavuze ko rusanga kuba hari abimurwa ugasanga ibibanza bihawe agaciro gato, kuba ubukungu buri mu maboko y’abantu bari mu ishyaka riri ku butegetsi, kuba hari abantu baburirwa irengero, kuba Komisiyo y’Amatora ikora ibyo itegetswe, ngo uretse kuyasubiramo, ntaho byagaragajwe ko ayo magambo ateza imvururu.

Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha bwagombaga kugaragaza ko amagambo ye ateza intugunda cyangwa imidugararo, ariko ko bitakozwe, bityo icyo cyaha kitamuhama.

Umucamanza yavuze ko urukiko rusanga amagambo Diane Rwigara yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru, ntaho ubushinjacyaha bwagaragaje ko ateza imvururu.

Ku cyaha kijyanye n’impapuro mpimbano yakoresheje ashaka kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017, umucamanza yahereye ku busabe bw’uwunganira Diane Rwigara, Me Buhuru Pierre Celestin, wavugaga ko mu gukurikirana iki cyaha hagenderwa ku itegeko rigenga amatora, aho kuba igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Umucamanza yavuze ko mu itegeko rigenga amatora harimo ngo “bitabangamiye ibiteganywa n’andi mategeko” cyangwa ngo “bitabujijwe ko hafatwa ibihano bikomeye”, bityo ibyo Me Buhuru Pierre Celestin umwunganira yasabaga nta shingiro bifite kuko ryemera ko n’andi mategeko yakwifashishwa.

Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari abantu Diane yagiye yaka imyirondoro ababwira ko agiye kubashakira akazi ko kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, agashakisha imyirondoro yagiye ikorwa ahantu hatandukanye n’ibindi, akayishyira ku rutonde rwe yashyikirije Komisiyo y’Amatora, akanabahimbira imikono.

Bwanagaragaje ko isuzuma rya Kigali Forensic Laboratory (KFL) ryerekana ko imikono yakoreshejwe yiganywe, ariko ngo kuba KFL yerekana ko imikono ari imihimbano, icyo bifasha ubushinjacyaha ari ikimenyetso cyo gutangira iperereza, si igihamya ko Nshimiyimana Diane Rwigara ari we wayihimbye.

Umucamanza yanavuze ko nubwo hari ubuhamya bwatanzwe n’abavuga ko imikono yabo yiganywe, nta n’umwe ushinja Diane Rwigara ko ari we wayihimbye.

Bityo ngo Ubushinjacyaha ntibugaragaza uko byagiye bikorwamo ku buryo buvamo ibyaha bya Nshimiyimana Diane Rwigara. Ikindi ni uko mu turere two hanze ya Kigali, Diane yari afite abamusinyishirizaga bityo babazwa ibyo bakoze.

Kuba Diane Rwigara ngo yarajyanye imikono mihimbano muri Komisiyo y’Amatora, Ubushinjacyaha nabwo ngo nibwo bwagombaga kugaragaza ko yayijyanyeyo abizi ko ari imihimbano.

Kuba Ubushinjacyaha butagaragaza ko Diane yashyikirije iyo mikono Komisiyo y’Amatora azi neza ko ari imihimbano, ibimenyetso bigaragaza ubushake bwo gukora icyaha bituzuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa