skol
fortebet

Dosiye ya Munyenyezi Beatrice ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yashyikirijwe ubushinjacyaha

Yanditswe: Wednesday 21, Apr 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Munyenyezi Beatrice ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato, byakorewe mu cyahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare.

Sponsored Ad

Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 15 Mata 2021 nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 10 yari yarakatiwe n’urukiko kubera kubeshya igihe yakaga Ubwenegihugu urwego rw’abinjira n’abasohoka ku kuba yaba yaragize uruhare muri jenoside mu Rwanda.

Avugana n’abanyamakuru kuwa Gatanu, Thierry Murangira umuvugizi w’umusigire wa RIB yavuze ko Leta y’Amerika yasanze "itamugumana ku butaka bwayo imwohereza mu Rwanda".

Yavuze ko "kumugarura mu Rwanda bifite icyo bivuze, kandi n’inyungu ku butabera kuko aje asanze hari dosiye yari yarakorewe kubera ibyaha yakyekwagaho", akavuga ko RIB imukurikiranaho ibyaba birindwi bijyanye na jenoside.

Munyenyezi w’imyaka 51 ufite abana batatu, wabaga i Manchester muri leta ya New Hampshire, yatawe muri yombi mu 2010 aburanishwa ku byaha byo kubeshya.

Nkuko byari byitezwe, akigera mu Rwanda yahise afatwa arafungwa kuko yari asanzwe ashinjwa uruhare muri jenoside mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu majyepfo y’u Rwanda.

Mu rukiko, byatangajwe ko mu kwezi kwa karindwi 1994 yahungiye muri Kenya, aho yabyariye abana b’impanga, nyuma akinjira muri Amerika nk’impunzi akabaho ahabwa ubufasha bw’abababaye.

Munyenyezi yize kaminuza nyuma akora mu biro bya leta, ariko nyuma aza gushinjwa ko yagize uruhare muri jenoside i Butare aho ngo kuri za bariyeri yagaragazaga abagomba kwicwa.

Muri Amerika yahamwe n’icyaha cyo kubeshya urwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhare yaba yaragize muri jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika.

Umugabo wa Munyenyezi - Arsène Shalom Ntahobali na nyina Pauline Nyiramasuhuko, bahamwe n’ibyaha bya jenoside bakatirwa gufungwa n’urukiko rwa Arusha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa