skol
fortebet

Dr Daphrose Gahakwa wahoze ari Minisitiri yahakanye ibyaha byose akekwaho

Yanditswe: Thursday 15, Oct 2020

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwatangiye kuburanisha Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Sponsored Ad

Dr Gahakwa akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Umucamanza yatangije iburanisha, abaza Dr Gahakwa Daphrose niba yemera ibyaha akekwaho, undi avuga ko atabyemera. Ubushinjacyaha bwahise buhabwa ijambo, buvuga ko bwasabye ko afungwa by’agateganyo kuko ubwo yari Umuyobozi wungirije muri RAB, yafashe imashini yuhira akayijyana mu ifamu ye iherereye mu Murenge wa Gashora. Mu 2017 nibwo byaje kumenyekana iyo mashini ikurwa mu murima we.

Ubushinjacyaha bwavuze ko akekwaho icyaha cyo kuba yarahaye isoko umuntu utabifitiye uburenganzira, aho ku itariki ya 08 Kanama 2016 ubwo Dr Gahakwa wari Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa RAB, yasinye amasezerano y’isoko ryo kuhira. Iryo soko ryahawe umukwe we Dr Edouard Kamugisha.

Iryo soko ngo ryari rifite agaciro ka miliyoni zirenga 800 Frw, ayo masezerano ayasinya mu gihe muri RAB hari ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari umukozi wa RAB watanze ubuhamya, akavuga ko imashini yuhira yari mu isambu ya Gahakwa yagiye kuyifata, Gahakwa abimenye ahita amuhamagara amubwira ko adakwiriye kuvogera umutungo we kuko ngo iyo mashini atari iya RAB, ahubwo ari iye bwite.

Bwavuze kandi ko hari inyandikomvugo igaragaza ko iyo mashini yasubijwe ubuyobozi bwa RAB mu 2017, nyuma yaho yari yafatiwe mu ifamu ya Gahakwa. Iyo mashini ngo yageze mu ifamu ye mu 2013 ihakurwa mu 2017, bigaragaza ko yari yarayigize igikoresho cye kandi ari icya leta.

Bwakomeje buvuga kandi ko Gahakwa yemera ko iyo mashini ya RAB yasanzwe mu isambu ye, ariko ngo mu Bugenzacyaha yahinduye imvugo avuga ko ari ubuyobozi bwa RAB bwayijyanye mu isambu ye ngo ijye yuhira imyaka mu gihe cy’amapfa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bitumvikana ukuntu Gahakwa yavuga ko yatanze isoko atazi ko urihawe ari umukwe we, kuko ngo hejuru ku masezerano haba handitseho amazina y’umuntu urihawe, ndetse ko mu masezerano harimo ko umwe mu bazagenzura ishyirwa mu bikorwa byaryo ari umugabo we witwa Gahakwa Rudakemwa Pierre.

Bwavuze ko hari abakozi bo muri RAB batanze ubuhamya bw’uburyo Gahakwa yabashyizeho igitutu kugira ngo iryo soko risinywe, mu gihe icyo gihe nta ngengo y’imari icyo kigo cyari gifite.

Umwunganizi wa Gahakwa yabwiye urukiko ko ubwo yari mu buyobozi bwa RAB atari ashinzwe gutanga amasoko, icyo gihe ngo inzego za leta zabyizeho bitewe n’ubushobozi n’igiciro cyari cyatanzwe, hatanzwe isoko Gahakwa atabizi kuko adashinzwe gutanga amasoko.

Ngo abashinzwe gutanga amasoko bemeje ko sosiyete ebyiri zari zihuje arizo zihabwa isoko, ngo si sosiyete y’umukwe bwa Gahakwa nk’uko bivugwa.

Yakomeje avuga ko kandi mu basinye ku masezerano atari Gahakwa gusa, ahubwo hari abandi bakozi bagombaga kubanza kugenzura ko nta buriganya bwabaye mu gutanga isoko.

Sosiyete bivugwa ko ari iy’umukwe wa Gahakwa ngo si yo yatsindiye isoko ahubwo ngo ryahawe ibigo byihurije hamwe.

Ku bijyanye n’imashini yasanzwe mu murima we, ngo nta mugambi yari afite mu byo ubushinjacyaha bwita kunyereza ahubwo ko yahajyanywe muri gahunda isanzwe yo gufasha abahinzi kubona uko buhira. Ni muri urwo rwego yajyanywe mu murima we nubwo nyuma yaje kuhapfira ntikurweyo.

Umwunganizi we yavuze ko Dr Gahakwa akwiye kurekurwa akaburana ari hanze dore ko ngo dosiye imaze imyaka itatu ihari kandi ngo icyo gihe cyose nta kibazo na kimwe cyabayeho.

Yanavuze ko afite n’impamvu z’uburwayi bwa diabète ku buryo akenera kubonana na muganga kenshi kandi ashyizwe mu buroko byamugora kubonana na muganga cyangwa se kubona imiti.

Yavuze kandi ko ashobora kurekurwa atanze ingwate yaba iy’ibintu cyangwa iy’abantu, gusa kuri iki ntabwo yigeze avuga ingano y’ingwate yatangwa.

Dr Gahakwa yabwiye urukiko ko atari kumenya ko umukwe we yatsindiye isoko

Dr Gahakwa yavuze ko ubwo yabaga Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa RAB, yasanze amasezerano muri dosiye z’uwari Umuyobozi Mukuru, areba ko amasezerano yubahirijwe. Ngo we yasinye atitaye ku kujya kureba abanyamigabane, icyo yakoze biba gusinya kugira ngo imirimo ya RAB itadindira.

Ngo iyo aza no kureba akabona ko uwasinye ari Dr Kamugisha Edouard atari kumenya ko ari umukwe we, keretse iyo haba hariho ifoto. Ati “Nta ruhare nabigizemo rwose.” Yavuze kandi ko kuba umugabo we yarahawe akazi muri iryo soko nabyo nta ruhare na ruto yabigizemo.

Ku bijyanye n’imashini yuhira yasanzwe mu murima we, ngo zaguzwe ari imashini enye. Mu murima we ngo yari yarahinzemo imyembe kandi ko itari ikeneye amazi muri icyo gihe ku buryo yajya kuhira.

Iyo mashini ijya kujyanwa muri ako gace, ngo hitabwaga ku kureba uburyo imyaka y’abahinzi yarokorwa hatitawe ku kuvuga ngo ni umurima wa runaka. Kugira ngo ihagere, yashimangiye ko atigeze asaba ko yahajyanwa kuko we yari afite iye yaguze.

Ati “Yarahageze irapfa, ipfuye aho nayiboneye ndavuga nti hari imashini iri ku nkengero z’ikiyaga hafi y’isambu yanjye, barambwira ngo baraza kuyitwara, ngo izo mashini zose zarapfuye [...] iyo mba ndi ushaka kunyereza umutungo wa Leta, hari imashini nshya zari muri RAB, sinari kujya kunyereza kiriya bazererezaga mu baturage.”

Yabwiye Urukiko ko ruramutse rubonye iyo mashini yapfuye kandi ishaje yitirirwa ko yanyereje, “wakumirwa”.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko iyo sosiyete y’umukwe we yahawe isoko mu kigo gikorwamo n’umugore we, ibintu bitemewe n’amategeko, kandi ko bitumvikana uburyo yavuze ko atari azi ko umugabo we afitemo akazi.

Yabwiye urukiko ko iyo Dr Gahakwa aza kuba adafite inyungu muri iri sinywa ry’amasezerano, atari kwihutisha ibyayo mu gihe yari azi neza ko mu kigo ayobora nta ngengo y’imari ihari yo kuryishyura.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yasoje iburanisha, avuga ko umwanzuro uzasomwa ku wa kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020 saa kumi.

Ibyo wamenya kuri Dr Gahakwa

Dr. Daphrose Mukankubito Gahakwa yarangije mu by’ubuhinzi muri Kaminuza ya Makerere mu 1979. Yakoze muri Minisiteri y’Ubuhinzi muri Uganda ashinzwe ubugenzuzi bw’imbuto. Nyuma yaho yaje kubona Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Buhinzi mu 2001 yakuye muri Kaminuza ya East Anglia mu Bwongereza.

Mu Rwanda yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi (ISAR); yanabaye Umuyobozi Mukuru wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya RAB. Yabaye kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda.

Yabaye kandi Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Uburezi, HEC, mu gihe cy’imyaka itandatu.

Mu bijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi afite inyandiko zirenga 34 yanditse zigaruka ku bijyanye n’ibihingwa n’iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa