skol
fortebet

Dr Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe azagezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Kane

Yanditswe: Wednesday 15, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Dr.Pierre-Damien Habumuremyi ukuriye urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe,uri mu maboko y’Ubugenzacyaha kubera ibyaha by’ubuhemu akurikirwanyweho, ejo ku wa Kane tariki ya 16 Nyakanga azagezwa imbere y’Urukiko aburana ku ifunga n’Ifungurwa by’agateganyo.

Sponsored Ad

Dr. Habumuremyi yafunzwe mu ntangiriro z’uku kwezi akurikiranyweho ibyaha by’ubuhemu nk’uko byamejwe n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha.

Umuvugizi w’urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko Dr.Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020 kubera ibyaha akekwaho ko yakoze mu 2019.

Araregwa ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye hamwe no gusabira Kaminuza ye yitwa Chrisitian University of Rwanda inguzanyo zitangwa n’abantu bungukira ku bandi inyungu z’ikirenga, ibizwi nka ’banki Lambert’.

Iyi kaminuza iri mu mujyi wa Kigali imaze igihe ivugwamo ibibazo birimo icyo kumara igihe kinini idahemba abarimu bayo n’abandi bakozi.

Amakuru aravuga ko uyu mugabo wahoze muri Guverinoma azagezwa imbere y’Urukiko ejo ku wa Kane tariki ya 16 Nyakanga 2020.

Prof. Pierre Damien uzaba aburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, azaburanishwa n’urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye mu Kagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko.

Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou.

Bwana Habumuremyi yabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda mu Ukwakira 2011 kugeza muri Nyakanga 2014, mbere y’uwo mwanya yari amaze amezi atanu ari Minisitiri w’uburezi.

Muri Gashyantare 2015 yagizwe Perezida w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe (Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor), umwanya yariho kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa