skol
fortebet

Dr. Munyakazi wari Minisitiri yitabye urukiko ataha ataburanye

Yanditswe: Wednesday 09, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Dr Isaac Munyakazi wari witabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nzeri 2020 ariko ataha ataburanye kuko uwo bareganwa atabonetse.

Sponsored Ad

Me Nzirabatinyi wunganira Gahima Abdu uregwa hamwe na Dr Isaac, we yari yitabye Urukiko ariko abwira Umucamanza ko umukiliya we atabashije kuboneka kuko arwaye.

Uyu munyamategeko yasabye Urukiko gusubika iburanisha kugira ngo umukiliya we azaburane amaze gukira ariko ko na we ashaka guhabwa ubutabera.

Dr Isaac Munyakazi abajijwe icyo avuga kuri mugenzi we utabashije kwitaba kubera uburwayi, yavuze ko ntacyo yarenzaho kuko niba uriya mugenzi we bagomba kuburanira hamwe none akaba atabashije kuboneka ubwo urubanza rwasubikwa.

Umucamanza yavuze ko Uregwa afite uburenganzia bwo kuburanishwa ahari kandi ko mu gihe atabonetse agomba guhabwa ayo mahirwe, ahita yimurira urubanza tariki 17 Nzeri 2020.

Ku wa 30 Kamena 2020 nibwo Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko dosiye iregwamo Dr Munyakazi Isaac wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

Dr Munyakazi yeguye muri Guverinoma tariki 6 Gashyantare 2020 hashize ibyumweru bitatu ahita anirukanwa mu Ishyaka rya PDI yari abereye umuyoboke.

Dr Munyakazi aregwa kuba icyitso mu cyaha cyo gutanga ruswa giteganywa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Dr Munyakazi areganwa na Gahima Abdou watanze ruswa

Ubushinjacyaha buvuga ko Dr Munyakazi areganwa na Gahima Abdou ushinjwa gutanga iyo ruswa kugira ishuri ryari kure mu bizamini bya Leta riza mu myanya y’imbere.

Uyu Gahima yavuzwe mu rundi rubanza rwa ruswa rwa Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD wakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka itandatu.

Muri urwo rubanza, Kanyankole yari akurikiranyweho gusaba no kwakira impano kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, byakozwe mu 2014 na Gahima Abdou uhagarariye Ishuri rya Good Harvest and Primary School.

Mu bizamini bya leta biheruka, iri shuri ryari rifite abanyeshuri babiri mu icumi ba mbere batsinze neza mu mashuri abanza. Mu mwaka ushize, ryasoje ku mwanya wa cyenda mu mashuri yitwaye neza.

Ubwo yari mu mwiherero w’abayobozi wabaye muri Gashyantare, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi b’ishuri rimwe ngo bagiye kureba Munyakazi bamusaba ko ishuri ryabo ryari mu mashuri ari inyuma y’ijana, bamusaba ko yabafasha akarishyira mu myanya yo hejuru kandi ko bazamuhemba.

Ati “Baramubwira bati tworohereze ishuri ryacu rize mu myanya ya mbere, arabikora, bati tuzaguhemba. Amafaranga ibihumbi 500, muzira n’ubusa. Na we yaje kubyemera, yarabyemeye kuko hari ibimenyetso, bamufatiye mu cyuho.”

Icyo amategeko ateganya

Ingingo ya kane y’iri tegeko ivuga ku cyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke aho umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Iyo icyaha cyakozwe hagamijwe kugira ngo uhabwa ruswa akore ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Icyaha cya kabiri Munyakazi akurikiranyweho kijyanye no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite. Cyo iyo uregwa abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi.

Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa