skol
fortebet

Dr Munyakazi yahanaguweho gukora Jenoside ahanishwa gufungwa imyaka 9

Yanditswe: Saturday 21, Jul 2018

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru rwahamije Dr Léopold Munyakazi icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside rumuhanisha igifungo cy’imyaka icyenda, ariko rumuhanaguraho icyaha Jenoside bitewe n’abatangabuhamya bagiye bavuguruzanya.

Sponsored Ad

Dr Munyakazi wari waburanishijwe bwa mbere n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rwari rwamuhamije icyaha cya Jenoside, icyo gushishikariza abandi gukora Jenoside n’icyo kuyipfobya.

Uru rukiko rwari rwamukatiye gufungwa burundu y’umwihariko ajuririra urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi.

Uru rugereko rwari rumaze iminsi ruburanisha Munyakazi ku bujurire bwe, rwigeze no kujya i Kayenzi ya Kamonyi ahakekwaga ko yakoreye ibyaha bya Jenoside akaza gushinjurwa n’abatangabuhamya batandukanye.

Umucamanza w’uru rugereko avuga ko abatangabuhamya b’ubushinjacyaha bagiye bavuguruzanya ku buhamya bwabo bwashinjaga Munyakazi.

Munyakazi wanaregwaga icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi abinyujije mu biganiro yagiye anyuza kuri ‘Youtube’ ubwo yari ari muri USA, uru rugereko rwamuhamije iki cyaha rumuhanisha gufungwa imyaka ikenda.

Muri biriya biganiro, Munyakazi yavuze ko ibyabaye mu Rwanda atari Jenoside ahubwo ko ari ‘parricide’ na ‘infanticide’ kuko ari ubwicanyi bwakozwe n’ababyeyi babukorera abana babo, cyangwa abana babukorera ababyeyi babo, cyangwa ahagati yabo ubwabo.

Uyu mugabo woherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America muri Nzeri 2016, muri ubu bujurire bwe Ubu bushinjacyaha bwari bwongeye kumusabira gufungwa Burundu gusa we akavuga ko arengana ku byaha bya Jenoside.

Ubwo yaburanishwaga n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, Munyakazi yakunze kurangwa n’imyitwarire yihariye, hari ubwo yigeze kubaza abacamanza impamvu mu cyumba k’iburanisha nta bendera ry’igihugu, ubundi avuga ko atozongera kuvuga muri ruriya rukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa