skol
fortebet

Dr Pierre Damien Habumuremyi yabwiye urukiko ko atemera ibyaha ashinjwa

Yanditswe: Thursday 16, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi tariki ya 16 Nyakanga 2020, nibwo Dr Pierre Damien Habumuremyi yagejejwe imbere y’urukiko rwibanze rwa Gasabo kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo no kwiregura ku byaha birimo icyo gutanga sheki zitazigamiye n’icy’ubuhemu.

Sponsored Ad

Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo i Kibagabaga hari abantu benshi bakurikiye urubanza rwe, gusa kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, benshi basabwe gusohoka bagakurikirana iburanisha bari hanze.

Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akurikiranyweho ibyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda ikorera mu Mujyi rwagati ahazwi nka St Paul.Yatawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020.

Dr.Habumuremyi yagejejwe ku rukiko ari mu modoka ya RIB itwara imfungwa, yambaye kositimu n’amapingu ku maboko ndetse afite na agenda mu ntoki.

Umucamanza nyuma yo kumusomera umwirondoro we yamubajije niba ibyaha aregwa : Gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu abyemera ati ‘Ntabwo mbyemera’.

Umunyamategeko wa Dr Pierre Damien Habumuremyi yasabye ko uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo, ngo kuko umukiriya we ataburana yisanzuye mu gihe haba hari abantu benshi n’itangazamakuru.

Yavuze ko ataburana yisanzuye mu gihe camera zaba zimuhagaze hejuru; ngo kuko na mbere y’uko urubanza ruba havuzwe amakuru menshi anamuhamya ibyaha, ku buryo kuburana hari abanyamakuru byanatuma umucamanza afata umwanzuro ubogamye.

Yakomeje avuga ko umukiriya we agira ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension chronique) ku buryo kuburana hari abantu benshi byatuma atisanzura mu kuvuga.

Abamwunganira bavuze kandi ko ibyaha akurikiranyweho ari ibyaha bisanzwe ku buryo kuba urubanza rwe rwaravuzwe no kuri Radiyo y’Igihugu bigaragaza ko umukiliya we afite impungenge, adatekanye, kubera uburyo urubanza rwe ruri kwamamazwa bidasanzwe kandi akurikiranyweho ibyaha bisanzwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko inzitizi zatanzwe n’uruhande rw’urengwa nta shingiro zifite kuko iburanisha ribera mu ruhame, ngo kuvuga ko ataburana hari abantu benshi nta shingiro bifite.

Urukiko nyuma yo kumva impande zombi rwafashe iminota 30 yo kwiherera ngo rwige ku nzitizi zagaragajwe n’uregwa runafate umwanzuro.

Umucamanza yavuze ko iburanisha ribera mu ruhame ariko ko rishobora kubera mu muhezo mu gihe ryaba ribangamiye umutekano cyangwa iyo rusanze iburanisha rishobora guteza umutekano ku bupfura bw’abantu muri rusange aho kuba umuntu ku giti cye.

Umucamanza yavuze ko amategeko yemerera abanyamakuru gukurikirana urubanza bafata amajwi n’amashusho mbere y’iburanisha mu gihe babisabiye uburenganzira. Yavuze ko urubanza rugomba gukomeza kuburanishwa mu ruhame.

Ubushinjacyaha bwahise buhabwa umwanya kugira ngo buvuge ibyo Dr Habumuremyi akurikiranyweho.

Bwavuze ko akekwaho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.

Bwavuze ko hari sheke zifite agaciro ka miliyoni zirenga 170 Frw bumaze kuregerwa zirimo sheki zari mu mazina ya kaminuza zasinyweho na Dr Habumuremyi nka Perezida n’uhagarariye kaminuza ya Christian University of Rwanda, n’izindi ziri mu mazina ye bwite.

Ubushinjacyaha buvuga ko Dr Habumuremyi hari isoko rya miliyoni 12,5 Frw yatanze ryo kugura mudasobwa 20, rwiyemezamirimo asabwa gutanga ingwate ya miliyoni 10 Frw ariko nyuma yo kugemura ibikoresho, ntiyayasubizwa ahubwo ahabwa miliyoni eshanu, n’ayo yari yakoreye ntiyayahabwa.Ngo rwiyemezamirimo yahawe sheki, ageze kuri banki asanga nta mafaranga ariho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Dr Habumuremyi mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha atigeze ahakana ziriya sheki, ndetse ko yemera ko nta n’amafaranga yari kuri konti aho yavuze ko bitari ngombwa ko izo konti zigira amafaranga kuko sheki yazitangaga nk’ingwate [guarantee].

Dr Habumuremyi ahawe umwanya ngo yiregure, yavuze ko ibyo aregwa byose atari byo kuko amafaranga yose aregwa atigeze ajya mu mufuka we cyangwa se mu muryango we ahubwo yari agamije ko Christian University of Rwanda itanga uburezi.

Dr Habumuremyi yagarutse kuri sheki zitazigamiye ashinjwa guha abantu, avuga ko ziriya sheki zitatanzwe kugira ngo bariya bantu bajye kuzibikuza ahubwo zari Garanti.

Ati “Iyo utanze Sheki ya Garanti Singombwa ko buri gihe kuri Konte yawe iba iriho Amafaranga.”

Umucamanza yabajije Dr Habumuremyi niba ajya gusinya izi sheki yari azi neza niba kuri konti hariho amafaranga. Mu gusubiza, Dr Habumuremyi yavuze ko sheki zatanzwe zitari zigamije gutanga amafaranga nubwo yaba konti ya kaminuza n’iye bwite hari amafaranga yanyuragaho.

Yavuze ko icyo sheki yatangiwe atari iyo kujyana kuri banki ahubwo ko ari ubwumvikane ku buryo ihame ry’uko kuri konti hagomba kuba hariho amafaranga ritari ngombwa. Yavuze ko zari sheki zo kugaragaza icyizere, bigaragaza ko hari amasezerano yasinywe atanga icyizere.

Me Kayitare Jean Pierre yabwiye urukiko ko Dr Habumuremyi akwiriye kurekurwa, hanyuma ubushinjacyaha bugasigara bukurikirana Christian University of Rwanda kuko ariya mafaranga yose atayashyiraga mu nyungu ze bwite.

Yavuze ko inshingano Dr Habumuremyi yari afite nk’umuyobozi wa Kaminuza, mu rwego rw’amategeko zitandukanye n’ibyo we yabazwa ku giti cye. Yavuze ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko Dr Habumuremyi yari afite ubushake bwo gukora icyaha.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya, buvuga ko abunganizi ba Dr Habumuremyi bigiza nkana.

Bwavuze ko icyaha cy’ubuhemu gishingiye ku ngwate Kaminuza yakiriye yizeza umuntu ko namara kuyiha ibikoresho bamusabye, bazamusubiza amafaranga y’ingwate, ariko birangira bamuhaye miliyoni 5 Frw andi ntayabone, yajya no kuri konti ntasangeho amafaranga.

Umushinjacyaha yavuze ko sheki Dr Habumuremyi aregwa, ari izo yahaga abo bafitanye ibibazo abishyura.

Ubushinjacyaha buvuga ko sheki imwe yahawe Ngabonziza Jean Bosco yatanzwe mu mazina ya kaminuza, yari iya miliyoni 17,5 Frw, izindi zose zatanzwe na Dr Habumuremyi kuri konti ye.

Kuvuga ko nta nyungu yari afite muri uko kuzitanga, ariwe ubizi. Bwavuze ko gutanga sheki nka “guarantee” byavuye mu mategeko y’u Rwanda bisobanura neza ko icyo yazitangiraga cyari ukwishyura.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwifuza ko Dr Habumuremyi akurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, ndetse ko ibyaha aregwa bihanwa n’igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri kugera kuri itanu.

Bwavuze ko bugikora iperereza ku byaha by’ubuhemu, kuko hari abagaragaje sheki bahawe na Dr Habumuremyi ari uko bamenye ko akurikiranwa, bigaragaza ko hari n’abandi benshi yahemukiye.

Dr Habumuremyi avuga ko ku byaha by’ubuhemu buvugwa ko bwakorewe Ngabonziza Bosco, bitajyanye na sheki ahubwo bijyanye n’amasezerano.

Yabwiye urukiko ati “Nongeye gushimangira ko ibyo ubushinjacyaha bundega ntabyemera. Hakomeje kugaruka ku kibazo kijyanye n’ubuhemu, kugeza iyi saha nta buhemu ndabona.”

Dr Habumuremyi yabwiye urukiko ko adahakana ko abo bagiranye amasezerano bagomba kwishyurwa, bityo kuba bagomba kwishyurwa, hari aho ubwishyu bugomba guturuka binyuze mu kugurisha imigabane ya kaminuza.

Yavuze ko iyi kaminuza ifite aho yatanze ingwate muri banki, ubu ko umwenda isigayemo ari muto ugereranyije n’agaciro k’iyo ngwate.

Ngo usibye amasezerano y’abashaka kugura imigabane, kaminuza bimaze kuganirwaho, yafashe icyemezo cyo kuvugana n’iyo banki, iyo ngwate ikagurishwa, igice gisigaye cyo kwishyura banki kikishyurwa, asigaye akishyurwa aba bantu.

Yabwiye umucamanza ko ibyo byashoboka mu gihe yaba adafunzwe, bityo mu gihe yaba afunzwe, nta myanzuro y’Inama y’Ubutegetsi yabaho. Ngo urukiko rumurekuye, ubwishyu aho bwaturuka haboneka. Yavuze ko niba ari ugukomeza gukurikiranwa, yazakurikiranwa ari hanze.

Dr Habumuremyi yavuze ko atari umuntu wo guhunga ubutabera, yaba ari ubushinjacyaha cyangwa ubugenzacyaha, igihe bwamushakiye bwamubonye, ndetse ko butagiye kumufata ahubwo yabwishyikirije.

Yagaragaje ko korohereza ubutabera biri mu ntego ze, gufungwa kandi atararuhije ubutabera, ngo byasuzumwa agakurikiranwa ari hanze.

Dr Habumuremyi yavuze ko afite uburwayi bw’umutima, kandi ko afite ikibazo cy’ijisho bamubaze, ndetse ko yagaragaje impapuro zo kwa muganga ku buryo agomba gufata umuti umunsi ku wundi.

Yavuze ko ijisho risaba gukorerwa isuku cyane, kandi aho afungiwe idahari. Byongeye kandi ngo habazwe ijisho rimwe kandi n’iry’iburyo rigomba kubagwa, bityo ko mu gihe cyose yaba afunzwe, ibyo byose bitashoboka.

Me Kayitare Jean Pierre yavuze ko bamwe mu bahawe izo sheki bari mu rubanza, ko urukiko rukwiriye kubabaza niba bumva ko icyiza ari uko uregwa yafungwa. Yavuze ko bose bahurije ku kuba bifuza ko Dr Habumuremyi yakemura ibibazo bafitanye nk’uko amasezerano abiteganya.

Me Kayitare yavuze ko Dr Habumuremyi nk’umuntu wagiriwe icyizere n’igihugu akaba Minisitiri w’Intebe n’indi myanya, ubutabera bukwiriye kumugirira icyo cyizere, agakurikiranwa adafunzwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko muri Christian University of Rwanda, Dr Habumuremyi afitemo imigabane ingana na 60%, naho umuhungu we akagira 30% naho Vice Chancellor wayo akagiramo 10%.

Bwavuze ko kuba ari umunyamigabane mukuru, bisobanura inyungu yari afite mu gutanga izo sheki.

Ikindi bwavuze ni uko ngo kuba yaragiriwe icyizere n’igihugu, bidakuraho ko umuntu yakurikiranwa. Yavuze ko ahubwo ibyo yakoze bitari bikwiriye ku muntu w’umuyobozi, aho bwavuze ko busanga ari ibintu bikomeye, kuko aba ari gukoresha cyizere yagiriwe n’igihugu mu nyungu ze bwite.

Nyuma yo kumva ubwiregure bw’impande zombi, umucamanza yasoje iburanisha, avuga ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku wa 21 Nyakanga 2020 saa kumi.

Umwunganizi wa Dr Habumuremyi yasabye ko mu byemezo ubucamanza buzafata bazashingira ku ngingo ya 88 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha igaragaza ko igihe habaye ikibazo kuri kompanyi, koperative cyangwa ikindi kigo gifite ubuzima gatozi bijya ku mutwe wa Christian University aho kujya k’uregwa ku giti cye.

Amakuru avuga ko kuva mu 2018, ishuri rye ryatangiye kugira ibibazo by’amikoro, atangira gufata amadeni mu bantu bamugemuriraga ibikoresho by’ishuri, ariko akabura amafaranga yo kubishyura, akabaha sheki zitazigamiwe abandi akabasaba inguzanyo zo kwishyura ubukode.

Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou.

Bwana Habumuremyi yabaye Minisitiri w’intebe w’u Rwanda mu Ukwakira 2011 kugeza muri Nyakanga 2014, mbere y’uwo mwanya yari amaze amezi atanu ari Minisitiri w’uburezi.

Muri Gashyantare 2015 yagizwe Perezida w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe (Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor), umwanya yariho kugeza ubu.




AMAFOTO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa