skol
fortebet

‘Ese kurwana na FPR uri umusirikari ni icyaha?’- Ex-FAR Lt Seyoboka

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwa gisirikari kuri uyu wa kane bwabwiye urukiko rwa gisirikari I Nyamirambo ko Ex-FAR Sous Lieutenant Seyoboka Jean Claude ariwe wari uyoboye ibitero byishe abanyapolitiki Gafaranga Theoneste wayoboraga PSD na Andre Kameya wayoboraga PL mu gihe cya jenoside.
Gusa uregwa we yabwiye urukiko ko ibi ari ibinyoma ko we yari ari mu gisirikari akaza kuva aho ayari ari asubiye kwiga I Butare. Ngo cyeretse niba kuba yarari mu ngabo zarwanaga na Armee Rwandaise Patriotique yabohoye u (...)

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwa gisirikari kuri uyu wa kane bwabwiye urukiko rwa gisirikari I Nyamirambo ko Ex-FAR Sous Lieutenant Seyoboka Jean Claude ariwe wari uyoboye ibitero byishe abanyapolitiki Gafaranga Theoneste wayoboraga PSD na Andre Kameya wayoboraga PL mu gihe cya jenoside.

Gusa uregwa we yabwiye urukiko ko ibi ari ibinyoma ko we yari ari mu gisirikari akaza kuva aho ayari ari asubiye kwiga I Butare. Ngo cyeretse niba kuba yarari mu ngabo zarwanaga na Armee Rwandaise Patriotique yabohoye u Rwanda aribyo byakitrwa icyaha?

Mu ipantalo n’ishati by’ibara ry’icyatsi biranga imfungwa za gisisrikari, EX FAER Sous Lieutenant Seyoboka Jean Claude yagejejwe ku rukiko rwa Gisirikare I Nyamirambo ku isaha ya saa 10 00 z’igitondo.

Urukiko rwa gisirikare rwatangiye rutesha agaciro icyemezo cy’inkiko Gacaca zari zaramukatiye adahari gufungwa imyaka 19.

Ibi ngo biteganywa n’itegeko risoza imirimo y’inkiko Gacaca ko mbere yo gutangiza urubanza mu nkiko zisanzwe urwaciwe n’inkiko Gacaca ruteshwa agaciro.

Umushinjacyaha wa Gisirikari yabwiye urukiko ko uyu uregwa yatoje interahamwe mu Kiyovu cy’abakene n’I Kiyovu cy’abakire kandi akahayobora bariyeri zose.

Ngo kandi yagize uruhare mu bitero bitandukanye byishe abatutsi.

Umushinjacyaha yavuze ko uyu musirikari yanayoboye ibitero bishe abanyapolitiki Kemeya Andre wari ukuriye ishyaka rya PL na Theoneste Gafaranga wo muri PSD.

Ikindi ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ni uko uyu EX FAR Seyoboka ngo yafashe ku ngufu kandi agasambanya umugore.

Gusa uregwa ari kumwe n’umunyamategeko we Albert Nkundabatware ibi yabihakanye.

Yabwiye urukiko ko ubwo FPR na leta yari iyobowe na minisitiri w’intebe Agatha Uwiringiyimana barimubiganiro bemereye abasirikari bari baracikirije amashuri gusubirayo. Nibwo yasubiraga kwiga I Ruhande muri Kaminuza y’u Rwanda aho yiga Sciences Appliquees nyuma agaruka mu gisiirikari.

Icyo gihe nabwo ngo yari afite akazi gakomeye kuko yabaga ari ku rugamba ari kurwana n’ingabo za FPR zarizirigushaka gufata Kigali.

Yasobanuriye urukiko amatariki yo kuva mu kwezi kwa kane 1994 kugeza mu kwezi kwa gatanu tariki 28 ubwo yatorokaga igisirikari akajya I Goma.

Icyo gihe ngo yabaga arwana n’ingabo za FPR zari zirikongera imbaraga zigenda zifata uduce dutandukanye twa Kigali harimo n’ikigo cya gisirikari cya Kanombe yabarizwagamo.

Yabwiye urukiko ko igisirikari cya RDF cyafashe inyandiko zari iza EXFAR ko bazareba niba hari igihe yabayaratorotse ngo aje gutoza interahamwe no kubaga ibitero nk’uko abatangabuhamya babibwiye ubushinjacyaha.

Yavuze ko n’igihe yari muri Canada yavuganaga n’inzego z’u Rwanda ku birego bye. Ngo Mucyo Jean de Dieu mu 2004 yagiye muri Canada uyu uregwa akamubaza kubyo aregwa.

Icyo gihe Mucyo Jean de Dieu wari umushinjacyaha mukuru ntacyo yamusubije gusa ngo yakomeje kuvugana n’izindi nzego zirimo polisi n’igisirikari.

EX FAR Seyoboka uhakana ibyo aregwa we ngo yibaza ikibazo: ‘Ese kurwana na FPR uri umusirikari ni icyaha?’

Iki kibazo ngo abo yakibajije bamusubizaga ko icyo atari icyaha bamukurikiranaho.

Gusa umushinjacyaha wa gisirikari yabwiye urukiko ko ibyo uregwa avuga ko yagiye kwiga nyuma akagaruka mu gisirikari ataribyo. Ngo amatariki n’amateka yabwiye urukiko y’uko yari ari ku rugamba ni amahimbano.

Ku itariki 18 ukwezi kwa 11, Seyoboka yoherejwe mu Rwanda avuye muri Canada.

Urukiko rwa gisirikari kuwa mbere icyumweru gitaha ruzatangaza icyemezo cyarwo niba Seyoboka afungwa by;agateganyo.

Source:royaltv

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa