Evode Imena arashinjwa gutonesha abagore babiri b’abagabo bakoranaga muri MINIRENA

Amakuru   Yanditwe na: 15 February 2017 Yasuwe: 2775 0

Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2016 Evode Imena n’abo baregwa mu rubanza rumwe, bagejejwe ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo, mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri, bukomeje gusobanurira urukiko uko ngo aba bagabo batatu bakoranaga muri MINIRENA, bakoze ibyaha by’itonesha hirya no hino mu gihugu.

Evode Imena yari Umunyamabanga wa Leta muri MINIRENA ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Kayumba Francis na Kagabo Jacques baregwa hamwe, na bo bakoranaga muri iyi minisiteri icyo gihe.

Rumwe mu ngero ubushinjacyaha bumaze gutanga, ni nk’aho ngo Kagabo yagiye i Nduba mu Karere ka Gasabo akahasanga ahantu hashobora gucukurwa, akora raporo, abwira umugore we n’umugore wa mugenzi we Kayumba ko bashobora gushinga kampani igahabwa isoko ryo kuhacukura.

Abo bagore (Jovian a Diane) ngo baje gushinga iyo kampani bayita JDK (Jovia+Diane+Kagabo), ubundi ngo Evode Imena asinya iteka riyemerera iryo soko abizi neza ko ari kampani y’abagore b’abagabo bakorana.

Ubushinjacyaha buvuga ko Kayumba nk’umuntu wari ukuriye komite yemeza iby’itangwa ry’amasoko, yumvishije bagenzi be ko JDK ari yo kampani igomba guhabwa iryo soko, iremezwa.

Evode ashinjwa ko yanasinye iryo teka mu gihe nka minisitiri atari agifite ububasha

Ubushinjacyaha buvuga ko umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere (RNRA) yandikiye Evode amumenyesha ko iyo kampani yahawe isoko mu buryo budakurikije amategeko, aramusuzugura.

Kuko ngo iyo kampani itari igamije ubucukuzi, nyuma yo guhabwa isoko ryo gucukura icyo kirombe ngo beneyo bahise bayigurisha, bayigurisha kampani yitwa KNM ku madolari ibihumbi 20, barayagabana.

Magingo aya (10:00) ubushinjacyaha burimo gusobanura iby’andi masoko y’ubucukuzi nayo yatanzwe mu buryo buvugwa ko ari uburiganya, ubu hagezweho ayo mu karere ka Nyaruguru.

Evode arunganirwa n’aba avoka babiri. Yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ku wa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017.

Izuba Rirashe

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urubanza rwa Jean Claude Iyamuremye ushinjwa jenoside rwatangiye mu...

Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yatangiye kuburanisha mu mizi...
18 September 2017 Yasuwe: 414 0

"Naje ndi umujura narabaswe n’ ibiyobyabwenge none ngiye gusubira mu rugo...

Aya ni amagambo ya Haragirimana Emmanuel, umusore uri mu kigero cy’ imyaka...
17 September 2017 Yasuwe: 1327 0

CNLG yagaragaje aho igikorwa cyo kubika inyandiko z’imanza za gacaca...

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iravuga ko kubika mu buryo...
5 September 2017 Yasuwe: 179 0

Maj Dr Rugomwa yahamijwe icyaha ahanishwa gufungwa imyaka 10 n’ ibindi...

Umusirikare ufite ipeti rya Majoro Dr Mupenzi Rugomba Aimable wari...
21 August 2017 Yasuwe: 1005 1

Dr Munyakazi yakatiwe gufungwa BURUNDU y’umwihariko

Kuri uyu wa gatanu Dr Leopold Munyakazi yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa...
14 July 2017 Yasuwe: 1589 0

Umuryango w’ umuturage warasiwe I Gikondo ntiwemeranya n’ urukiko ruvuga ko...

Kalisa Aimé mukuru wa Nyakwigendera Ntivuguruzwa Aimé Umuvandimwe wa...
24 June 2017 Yasuwe: 7039 13