skol
fortebet

FDU: Abashinjwa kurema umutwe w’ ingabo barajuriye

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2017

Sponsored Ad

Urukiko rukuru mu Rwanda rwaburanishije ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza ubushinjacyaha buregamo abarwanashyaka 7 b’ishyaka FDU bajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Baraburana ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Aba bayoboke ba FDU bongeye kugaragariza urukiko ko bafashwe binyuranije n’amategeko. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibimenyetso byose bikenewe ngo ugutabwa muri yombi kwabo kube (...)

Sponsored Ad

Urukiko rukuru mu Rwanda rwaburanishije ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza ubushinjacyaha buregamo abarwanashyaka 7 b’ishyaka FDU bajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Baraburana ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Aba bayoboke ba FDU bongeye kugaragariza urukiko ko bafashwe binyuranije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibimenyetso byose bikenewe ngo ugutabwa muri yombi kwabo kube kujuje amategeko bihari.

Flash Fm ivuga ko urubanza rwatangiye rukereweho amasaha arenga 2 kuko ibyumba by’iburanisha byose byarimo izindi manza.

Mu rukiko abaregwa bose uko ari 7 bongeye kugaragara bari mu mpuzankano y’iroza iranga abagororwa. Buri umwe yari yitwaje impapuro zishyigikira ubujurire bwe ku cyemezo kimufunga by’agateganyo mu minsi 30.

5 muri aba 7 bari bunganiwe n’abavoka 2 naho 2 biburaniraga. Imyanzuro y’ubujurire yari yabaye imbogamizi mu iburanisha ry’ubushize noneho bose bari bazifite. Abaregwa bose bahabwaga umwanya ngo bagaragaze icyo batishimiye mu myanzuro y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.

Gatera Gashabana ubunganira yavuze ko kugeza ubu bigaragara ko bafunzwe binyuranyije n’amategeko abishingiye ku kuba igipolisi cyarabafashe nta nyandiko zibata muri yombi kibahaye. Yavuze kandi ko cyumvise amajwi yabo kuri telephone bihabanye n’amategeko nk’uko bitangazwa n’Ijwi ry’Amerika.

Umushinjacyaha yavuze ko aba barwanashyaka ba FDU n’ubwo baba barafunzwe binyuranyije n’amategeko iyo umucamanza asanze bakurikiranyweho ibyaha by’ubugome amategeko amwemerera kubafunga.

Yavuze ko ibyaha baregwa bikomeye kandi ngo bifite ingaruka zikomeye ku mutekano n’ubusugire bw’igihugu. Bakavuga ko ibyo bagaruye by’uburyo batawe muri yombi ngo nta kuri kuribirimo kuko ngo byose byakozwe mu buryo bwubahirije amategeko kandi ibimenyetso birahari.

Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwanzuye ko imyanzuro kuri uru rubanza izasomwa kuwa 2 w’icyumweru gitaha taliki 24 z’ukwezi kwa 10.

Abayoboke ba FDU Inkingi rya Victoire Ingabire baraburana ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa