startimes
startimes

Gakenke: Gitifu w’Umurenge wa Mataba yatawe muri yombi na RIB akekwaho ibyaha birimo n’amacakubiri

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 April 2020 Yasuwe: 3162

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], kuri uyu wa 30 Mata 2020 rwatangaje ko rwataye muri yombi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru witwa Mbonyinshuti Isaie, kubera ibyaha bitandukanye birimo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ivangura n’amacakubiri.


Sponsored Ad


Mu itangazo RIB yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter,yavuze ko uyu Mbonyinshuti Isaie, yafashwe akajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe agikorerwa Dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

RIB yagize iti “RIB yafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke, Mbonyinshuti Isaie, akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ivangura no gukurura amacakubiri.

Ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu Karere ka Musanze mu gihe akorerwa dossier ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Mu minsi ishize nabwo RIB yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari mu Karere ka Karongi, Habimana Protogene ,na DASSO ,Niyonsaba Jerome bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuturage.

Nanone kandi,kuwa 26 Mata 2020,Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ngoma mu kagari ka Nyamirama yafashe uwitwa Kayigamba Valens w’ imyaka 35 akaba yari umuyobozi w’akagari ka Nyamirama mu murenge wa Ngoma mu karere ka Nyaruguru na bagenzi be bafatanyije gukubita umukecuru witwa Nyirabititaweho Anastasie w’imyaka 95 n’abakobwa be babiri.

Polisi ivuga ko uyu Gitifu yafatanyije na bagenzi be babiri n’abaturage bakirimo gushakishwa n’inzego z’umutekano, bakurikiranweho gukubita Nyirabititaweho Anastasie w’imyaka 95 n’abakobwa be aribo Ndaruzaniye Josephine w’imyaka 54 na Nyiraminani Triphine w’imyaka 38.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo,Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko uriya mukecuru n’abakobwa be bakubiswe bashinjwa amarozi no kujya mu bapfumu nyamara nta bimenyetso bifatika mu byo babashinja.

CIP Twajamahoro yagize ati "Uriya mukecuru n’abakobwa be ngo babakekaho kuroga abantu, tariki ya 23 Mata mu gitondo bafatiwe mu karere ka Gisagara mu murenge wa Nyanza mu kagari ka Nyaruteja abaturage bo muri uyu murenge bafatanyije na Sibomana ushinzwe umutekano mu mudugudu w’Urugomero muri aka kagari ka Nyaruteja. Babafashe bavuga ko baje kubaroga no kuraguza ku mupfumu uhaba."

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko aba baturage ba Gisagara bamaze gufata uriya mukecuru n’abakobwa be barabakubise bahamagara umuyobozi w’akagari baturutsemo ka Nyamirama muri Nyaruguru ariwe Kayigamba Valens nawe abajyana abakubita abashinja amarozi.

Ati "Uriya muyobozi Kayigamba amaze guhabwa bariya baturage nawe yarabakubise afatanyije n’abandi baturage ari nabwo amakuru yaje kugera kuri Polisi Kayigamba ahita afatwa. Ubu haracyashakishwa Sibomana wo mu karere ka Gisagara ndetse n’undi muturage witwa Minani Evariste w’imyaka 41 nawe ukurikiranweho gukubita abo baturage."

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo yakanguriye abaturage kwirinda kwihanira ndetse nibagira uwo bafatira mu makosa bakajya bahamagara inzego z’umutekano zikaba arizo zifata ukekwaho icyaha.

Yagize ati "Bariya bantu bakoze icyaha cyo guhohotera abaturage babakubita babashinja amarozi kandi nta bimenyetso bafite niyo babigira nta muntu wemerewe kwihanira."

Kayigamba yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kibeho.

Umukecuru n’abakobwa be baragaragaza imibyimba y’inkoni ku mubiri wabo, ubu bakaba barimo gukurikiranirwa hafi n’abaganga.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Huye: Meya Sebutege yiyemeje gukemura ikibazo cy’abageni gitifu yangiye...

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yinjiye mu kibazo cya...
6 August 2020 Yasuwe: 1658 0

Ruhango: Bafashwe bacuruza inyama z’imbwa babeshya ko ari iz’ihene

Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 03 Kanama 2020 ,abasore batatu bafatiwe...
4 August 2020 Yasuwe: 2036 0

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu ibihumbi 2,046 bafashwe barenze ku...

Polisi y’u Rwanda yaramukiye mu gikorwa cyo kwerekana abantu barenze ku...
1 August 2020 Yasuwe: 2371 0

Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo 3 bamburaga abaturage bababeshya ko...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga Polisi y’u Rwanda...
1 August 2020 Yasuwe: 1019 0

Musanze: Urukiko rwisumbuye rwemeje ko Gitifu na bagenzi be bakubise...

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwanzuye ko rudafite ububasha bwo gucira...
30 July 2020 Yasuwe: 4773 0

Gasabo:Polisi yafashe abasore barimo kwiba mu rugo rw’umunyamahanga

Kuri uyu wa mbere saa tanu za mu gitondo ku bufatanye n’abaturage Polisi...
28 July 2020 Yasuwe: 2558 0