skol
fortebet

Gakenke: Padiri wa paruwasi ya Mbogo yafunzwe akekwaho gusambanya umwana

Yanditswe: Monday 18, May 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi mu cyumweru gishize Padiri Mukuru wa Paroise ya Mbogo iherereye mu murenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke, Bwana Dukuzumuremyi Jean Leonard, rumukurikiranyeho ibyaha byo gusambanya umwana w’umukobwa ku gahato..

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Marie Michelle Umuhoza yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bamenye aya makuru, bagahita bata muri yombi uyu mu padiri kuwa 11 Gicurasi.

Ati "Yitwa Dukuzumuremyi Jean Leonard,akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17.Padiri n’umuntu ukomeye ariko ntabwo ari hejuru y’amategeko."

Yavuze ko dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha ari nabwo buzi aho igeze kuri ubu.

Ijwi ry’Amerika ryagerageje kuvugana n’abapadiri bagenzi ba Dukuzumuremyi kuri iki kibazo, abemeye kuvuga basobanura ko babujijwe kugira icyo batangaza mu gihe cyose hagikorwa iperereza.

Umwe wagize icyo atangariza Ijiwi ry’Amerika ariko utifuje kuvuga amazina ye, yavuze ko iki kibazo gisa n’amayobera mu mpamvu zigera kuri ebyiri yatanze: Iya mbere agaragaza ko bishoboka ko uwo mukobwa yabeshyeye Padiri, kuko amakuru afite agaragaza ko ibyo bamubajije byose kuri Padiri yabiyobewe. Indi mpamvu ya kabiri akavuga ko n’umuntu waba afitanye ikibazo na Padiri ashobora kumutega uwo mukobwa.

Yagize ati "Umukobwa w’imyaka 17 aba asa n’umugore bivuze ko uwashatse kugusha padiri mu cyaha yabigeraho kuko nawe ari umuntu."

Amakuru avuga ko umwe mu bagize umuryango w’uyu mwana ariwe wareze padiri Dukuzumuremyi kuko atafatiwe mu cyuho gusa bivugwa ko uyu mupadiri yakundaga abagore.

Bivugwa ko uyu mupadiri yahamagajwe ku bugenzacyaha mu Gakenke atega moto imugezayo ahageze atabwa muri yombi

Umuryango CLADHO uri mu zirengera uburenganzira bwa muntu by’umwihariko n’ubw’umwana wabwiye IJWI R’AMERIKA ko kuva u Rwanda rwafatanga ingamba za Guma mu rugo.

Umuyobozi w’uyu muryango,Bwana Evariste Murwanashyaka yagize ati "Muri iki gihe abana benshi batakiga,ikibazo cy’ihohoterwa ryabo kiragaragara kuko mu byumweru 3 ubwo hari Guma mu rugo habonetse ibyaha byo gusambanya abana 28.Mu by’ukuri ihohoterwa ryaragaragaye kandi rishobora gukomeza kubera ko abana bagiye kumara igihe kirekire batajya ku ishuri.

Uretse ihohoterwa ry’igitsina n’iribabaza umubiri,bashobora guhura n’iry’imirimo ivunanye...."

Ingingo ya 133 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umuntu wese usambanya umwana aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Source: IJWI RY’AMERIKA

Ibitekerezo

  • Kuba ibihumbi byinshi by’Abapadiri,Abasenyeri n’aba Cardinals bashinjwa icyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo bavuga ko Petero ari Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,wari Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances).Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi bahoze ari Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.Mu gitabo yise “In the Closet of the Vatican”,umushakashatsi witwa Frederic Martel,yakoze anketi mu bantu 1 500 bakora cyangwa bigeze gukora muli Vatican,barimo aba Cardinals 41, abasenyeri n’abacamanza 52, ba ambasaderi ba Papa 45, abarinzi ba Papa 11 bakomoka mu Busuwisi,abapadiri 200,bamubwira ko 80% by’Abapadiri b’I Vatican baryamana n’abo bahuje igitsina.Imana idusaba “gushishoza” mu gihe duhitamo aho tugomba gusengera.

    Rwose abapadiri Bo gukunda abagore ni utuntu twabo! nanjye aho nkora yaranzengereje kuko ntekereza kenshi kuba navaga Ku kazi kuko antesha umutwe kandi akazi ariko kantunze bikanyobera.leta ibihagurukire kuko igitsina gore twararenganye

    Ngo yafashe moto? Nonese zirakora?

    Ubutabera buzashishoze neza kuko abaturage baturanye n’uwo mukobwa bemeza ko asanzwe ari ikirara kandi si ubwa mbere atwara inda.
    Bivugwa ko hari n’umugore witwa Dativa ubiri inyuma kubera impamvu se bwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa