addresiya
startimes

Gakenke: Polisi yataye muri yombi abantu 39 bafashwe bari gusengera mu ishyamba

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 March 2020 Yasuwe: 2112

Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, yataye muri yombi abantu 39 bo mu karere ka Gakenke ku bufatanye na Dasso, barimo gusengera mu ishyamba kandi bitemewe kubera amabwiriza yatanzwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.



Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Rugigana Alexis, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hakozwe ibikorwa byo gufata abasengeraga mu gashyamba, bibumbiye mu itorero ryitwa ‘Itorero ry’Intumwa’ riyobowe n’uwiyita Bishop Icyoyangeneye Innocent.

Yagize ati “Uretse kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorerezo cya Coronavirus, bigometse ku byemezo by’akarere. Bamaze kwigishwa uburyo bwo kwirinda iki cyorezo bamwe basabwa gusubira mu ngo zabo.

Icyoyangeneye Innocent w’imyaka 37,umwarimu wabo Hababaririmana Sildio w’imyaka 43, n’umunyamabanga Nsabimana Alphonse 31 bashyikirijwe RIB kuri sitasiyo ya Ruli kugira ngo bakurikiranwe.”

CIP Rugigana yavuze ko iryo torero rya Icyoyangeneye ritemewe mu karere, kuko tariki 6 Kamena 2019, ubuyobozi bw’akarere bwamwandikiye bumubwira ko ritemewe.

Yavuze ko aho mu gashyamba basengeraga bose hamwe bari 39.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gasabo: Polisi yataye muri yombi abasore 2 bakoraga amafaranga...

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera mu karere ka Gasabo hafungiwe abasore...
24 May 2020 Yasuwe: 1070 0

Bugesera: Umusore n’inkumi bafashwe bari kwiba ibitabo by’ikigo cy’amashuli...

Ku bufatanye n’abaturage, kuwa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi ahagana saa yine...
22 May 2020 Yasuwe: 2166 0

Urubanza rw’ubujurire rwa ba basirikare 5 n’umusivili umwe bashinjwa ibyaha...

Urukiko rwa gisirikare i Kanombe rwasubitse urubanza mu bujurire ruregwamo...
21 May 2020 Yasuwe: 1539 0

Wa "Mugore" Perezida Kagame yababariye yari yarakatiwe imyaka 10 y’igifungo...

Kuwa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020 hateranye Inama y’Abaminisitiri...
20 May 2020 Yasuwe: 12344 0

Gakenke: Padiri wa paruwasi ya Mbogo yafunzwe akekwaho gusambanya...

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi mu...
18 May 2020 Yasuwe: 4012 4

Nyaruguru: Undi Agronome yafashwe yanyereje imbuto n’ifumbire...

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buravuga ko umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu...
18 May 2020 Yasuwe: 802 0