skol
fortebet

Gasabo: RDF yasezeranyije ubutabera bwihuse abaturage bavuga ko bahohotewe n’abasirikare

Yanditswe: Thursday 02, Apr 2020

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kangondo ya kabiri mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ahazwi nko muri Bannyahe, baravuga ko hashyize ibyumweru bibiri abasirikare babatera bakabahohotera.

Sponsored Ad

Umwe mu baturage yabwiye Ijwi ry’Amerika ati “Yaransohoye mu nzu saa munani z’ijoro,arambwira ngo ndamubeshyeye ng atwaye memory card.Yajya kunkubita nkabona agiye kwikubita hasi,nk’umuntu wasinze.Natinye kwiruka kubera ko inkeragutabara zari zagose hose ndetse mbona yandasa kuko yari yasinze.Telefoni yanjye arayimena na memory card yanjye arayitwara.Bahise bafata mugenzi wanjye baramukubita barangije bamugaragura mu mazi..”

Undi yagize ati “Hari abasirikari baza bakaguma hano hasi,undi akazamuka agafata ibintu bamanuka bakabigabana.

Undi muturage avuga ko yabonye umusirikare ari gukubita abantu 5 aramuhamagara undi amusanze amukubita inkoni 4 mu bitugu.Yavuze ko yamutwariye telefoni.

Umwe mu bayobozi ba Kangondo ya II yavuze ko aba basirikare baza ku manywa bakerekana ko bari gucunga umutekano byagera nijoro bagatangira kwambura abaturage no kubakubita.

Hari n’abagore n’abakobwa bavuga ko babafashe ku ngufu mu bihe bitandukanye.

Icyakora aba baturage bavuga ko ibyo aba basirikare babakore batabishyira ku mutwe w’ingabo z’u Rwanda zose,kuko baziziho ubunyamwuga no guharanira amahoro.

Aba baturage bavuga ko bamaze igihe bahohoterwa mu buryo butandukanye ariko ng babona aba atari abasirikare ba nyabo ahubwo ari ababa bacitse bakaza gukora urugomo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyangango, yabwiye ijwi ry’Amerika ko hari abasirikare batatu bamaze gufatwa bakekwaho ibyaha bikomeye, ndetse iperereza rikaba rikomeje.

Yakomeje ati “Nibyo ayo makuru RDF yayamenyeshejwe ejo,natwe rero twihutira kuyakurikirana.Abasirikare ba RDF batatu ubu bari mu maboko y’inzego z’ubushinjacyaha bwa gisirikare, kugira ngo bakurikiranweho ibyaha baregwa.

Ibyaha baregwa ni ibyaha bikomeye,iperereza nirigaragaza ko babikoze nkuko bisanzwe muri RDF bazahanwa bikwiye.Urubanza rwabo bene urwo rubera mu ruhame aho icyaha cyabereye ngo binabere abandi urugero.”

Lt Col Innocent Munyangango yavuze ko bakimara kumenya aya makuru bahise bohereza abayobozi bo kujya guhumuriza abaturage no kubamenyesha ko bazahabwa ubutabera mu gihe gito gishoboka.

Lt. Col. Innocent Munyangango yavuze ko iperereza rikomeje, kandi mu gihe kitarambiranye ibyavuyemo bizashyirwa ahabona, kuko ubugenzacyaha bwa gisirikare bukomeje kubikurikirana.

Mu kwezi kwa kabiri nabwo,Majoro Godfrey Mudaheranwa wo mu ngabo z’u Rwanda yasabiwe gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi kubera icyaha aregwa cyo kwica arashe ku bushake umwana w’imyaka 17 y’amavuko amuziza gutera inda umukobwa we.

Umucamanza yategetse ko Majoro Godfrey Mudaheranwa afungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi muri gereza ya gisirikare ku Murindi mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi kuwa 18 Werurwe gusa rwakomwe mu nkokora na Coronavirus.

Ibitekerezo

  • ibinibikikoko ubuturarwana nibiturwanya

    ,tukitera

    Ababikoze barashinjwa no gusambanya ku ngufu Abagore n’Abakobwa.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye :Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa