skol
fortebet

Gasabo: Uregwa gutera inda umwana w’ imyaka 15 yasabiwe gufungwa burundu y’ umwihariko

Yanditswe: Monday 12, Dec 2016

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabiye Kubahoniyesu ukurikiranyweho icyaha cyo gutera inda umwana w’ imyaka 15 y’ amavuko igifungo cya burundu y’ umwihariko.
Ni mu iburanisha ryabereye mu Rukiko rw’ibanze rwa Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa mbere tariki 12 Ukuboza 2016.
Uregwa atuye mu Kagali ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Umubyeyi w’ uyu mwana avuga ko uyu mwana yari asanzwe afite imyitwarire idahitse. Avuga ko uyu mwana yatangiye gufatwa ku ngufu afite imyaka 12 y’ (...)

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabiye Kubahoniyesu ukurikiranyweho icyaha cyo gutera inda umwana w’ imyaka 15 y’ amavuko igifungo cya burundu y’ umwihariko.

Ni mu iburanisha ryabereye mu Rukiko rw’ibanze rwa Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa mbere tariki 12 Ukuboza 2016.

Uregwa atuye mu Kagali ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Umubyeyi w’ uyu mwana avuga ko uyu mwana yari asanzwe afite imyitwarire idahitse. Avuga ko uyu mwana yatangiye gufatwa ku ngufu afite imyaka 12 y’ amavuko. Ngo yasambanyijwe n’ abagabo batatu batandukanye mu bihe bitandukanye gusa uwa gatatu niwe yafashwe.

Musaza w’uwo mukobwa uvugwaho gufatwa ku ngufu n’abagabo batatu mu bihe bitandukanye mu minsi ishize yavuze ko na we azi ibyabaye kuri mushiki we nubwo bwose yari umwana muto cyane.

Umukobwa uvugwaho gufatwa ku ngufu we yavuze ko abagabo babiri b’abamotari n’undi umwe utwara imodoka bamufatiranye mu bibazo by’ubukene yari abayemo batangira kumusambanya umunsi ku munsi.

Avuga ko amaze gutwara inda yaje kubana n’umwe muri bo maze nyuma y’amezi atanu aza kumuta mu nzu, nyuma undi mugabo muri abo bari bamusambanyaga mbere na we yemera kumujyana akamutunga nk’umugore, uyu akaba ari we babanaga kugeza ubwo yafashwe ashinjwa gufata ku ngufu.

Evariste Murwanashyaka ukorana na CLADHO yabwiye yavuze ko ubu bafite gahunda yo gukurikirana abantu bose bavugwaho gufata abana ku ngufu mu gikorwa bafatanyije na Police y’Igihugu na Komisiyo y’igihugu y’abana (NCC).

Ukekwaho gusambanya uriya mukobwa w’imyaka 15 ngo azakatirwa ku tariki 29 Ukuboza 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa