skol
fortebet

Gasabo: Yatawe muri yombi nyuma yo gukangisha umugore we ko ‘yamwica icyunamo kikazagera yaraboze nka benewabo’

Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2017

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 46 utuye mu Kagari ka Nyabikenke, mu Murege wa Bumbogo, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gushyamirana n’umugore we akanamubwira ko ‘yamwica icyunamo kikazagera yaraboze nka benewabo’.
Uyu mugabo amaze imyaka itanu abana n’uyu mugore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banafitanye umwana umwe, umubano wabaye nyuma y’uko umugabo we wa mbere [wavukanaga n’uyu mugabo] yitabye Imana.
Ku itariki ya 1 Mata aba bombi bagiranye ubushyamirane bararwana maze umugabo (...)

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 46 utuye mu Kagari ka Nyabikenke, mu Murege wa Bumbogo, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gushyamirana n’umugore we akanamubwira ko ‘yamwica icyunamo kikazagera yaraboze nka benewabo’.

Uyu mugabo amaze imyaka itanu abana n’uyu mugore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banafitanye umwana umwe, umubano wabaye nyuma y’uko umugabo we wa mbere [wavukanaga n’uyu mugabo] yitabye Imana.

Ku itariki ya 1 Mata aba bombi bagiranye ubushyamirane bararwana maze umugabo aniga umugore amubwira ko yamwica ku buryo itariki yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi [7 Mata] yazibukwa nka bene wabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yatawe muri yombi tariki ya 2 Mata, yemera ko ayo magambo yayavuze gusa akavuga ko yabitewe n’ubusinzi ndetse agasaba ko bamwunga n’umugore we.

Ati “Yarabivuze koko nyuma aza no gusaba imbabazi avuga ko yabikoreshejwe n’ubusinzi, yaje no gusaba ko bamwunga n’umugore we yabwiye ayo magambo, ariko ubwo nyine akurikiranyweho icyaha.”

Uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Bumbogo mu gihe hakegeranywa ibimenyetso kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe ubushinjacyaha ngo akurikiranwe n’ubutabera.

ACP Badege yasabye abanyarwanda kwitwararika mu magambo bavuga by’umwihariko mu gihe cyo kwibuka barushaho gushyira hamwe bakumva ko bose iki gikorwa kibareba.

Ati “Abanyarwanda bateye intambwe igaragara mu kwitandukanya n’ingengabitekerezo ariyo yateye Jenoside, umuntu ukirangwa nayo ari inyuma cyane; uretse ko n’amategeko amuhana ariko ni ikibazo mu muryango nyarwanda. Abantu nibafatanye, buzuzanye twibuke ko tubabaye twese, turi mu cyunamo, umuntu wese yitware nk’aho ababaye bimuvuye ku mutima.”

Uyu mugabo aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya 135 ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa