skol
fortebet

Gatsibo: Umugore yafashwe ahekeye umwana hejuru ya Zebra Waragi

Yanditswe: Monday 01, Jan 2018

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo ku wa 29 Ukuboza umwaka ushize, Polisi mu karere ka Gatsibo yafashe uwitwa Uwimbabazi Aline ahekeye umwana we w’amezi agera kuri atandatu y’amavuko hejuru y’amasashi 120 y’inzoga itemewe mu Rwanda yitwa Zebra Waragi; ifatwa rye rikaba ryaratewe n’amakuru yatanzwe n’Umushoferi witwa Nsabimana David wari umutwaranye n’abandi bagenzi mu modoka ya Kompanyi yitwa Yahoo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba,Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu mugore (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo ku wa 29 Ukuboza umwaka ushize, Polisi mu karere ka Gatsibo yafashe uwitwa Uwimbabazi Aline ahekeye umwana we w’amezi agera kuri atandatu y’amavuko hejuru y’amasashi 120 y’inzoga itemewe mu Rwanda yitwa Zebra Waragi; ifatwa rye rikaba ryaratewe n’amakuru yatanzwe n’Umushoferi witwa Nsabimana David wari umutwaranye n’abandi bagenzi mu modoka ya Kompanyi yitwa Yahoo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba,Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu mugore w’imyaka 25 y’amavuko yafatiwe mu murenge wa Kababore ahagana saa mbiri ari muri iyo modoka yavaga i Nyagatare yerekeza i Kigali.

Yagize ati," Ubwo Uwimbabazi yinjiraga mu modoka, uwo mushoferi yaketse ko yaba ahetse ibiyobyabwenge bitewe n’uburyo yamubonaga ahita ahamagara nomero za Polisi mu karere ka Gatsibo ayimenyesha ayo makenga. Polisi yamubwiye kumwihorera, imusaba kuza guhagarara ageze i Kabarore. Ahageze, Polisi yasatse uwo mugore isanga yambariye kuri izo nzoga; hanyuma azihekera ho umwana."

CIP Kanamugire yashimye uwo mushoferi ku ruhare yagize mu ifatwa ry’uwo mugore; ndetse yongeraho ko ibi bikwiriye kubera urugero rwiza abandi mu rwego rwo gufatanya gukumira ikwirakwiza ry’iboyobyabwenge no kurwanya ibyaha muri rusange.

Yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati," Bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abafite imigambi yo gukora ibinyuranyije n’amategeko; bityo zikabikumira, ndetse zigafata ababikoze."

Bamwe mu bakwirakwiza ibiyobyabwenge babikenyerera ho, abandi babiheka mu mugongo nk’abana; naho abandi babihisha mu biribwa n’ibinyobwa nk’imigati, ibihaza, amata n’ibindi. Hari n’abajya bafatwa babyambariye ho ingofero, mu gihe abandi bafatwa babihishe mu mapine y’amagare n’ibindi binyabiziga.

Mu butumwa bwe, CIP Kanamugire yagize ati,"N’ubwo abakwirakwiza ibiyobyabwenge bakoresha amayeri atandukanye kugira ngo badafatwa, ntibibuza Polisi kuyatahura. Ifatwa ryabo riterwa n’imikoranire myiza ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’Abaturarwanda; kandi uko kuzuzanya kuzakomeza. Abishora mu biyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka."

Mu kiganiro na Nsabimana kuri telefone yagize ati,"Sinashoboraga guceceka igihe nketse ko umwe mu bagenzi afite ibiyobyabwenge. Iyo mwihorera singire uwo mbibwira nagaza kuba ngize uruhare mu ikwirakwiza ry’izo nzoga zitera abazinywa gukora ibikorwa bibuza abantu."

Yagize kandi ati,"Muri njye niyumvisha ko aho ndi hose ngomba kuba amaso n’amatwi bya Polisi kubera ko, n’ubwo ari rwo rwego rushinzwe kubungabunga umutekano, itabera hose icyarimwe; bityo uruhare rwa buri Muturarwanda mu gukumira ibyaha rukaba rukenewe; kandi icyo dusabwa si ikintu kiruhanyije: Ni ukwirinda ibyaha no gutungira akatoki inzego zibishinzwe ababikora."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa