skol
fortebet

Gen. Kayihura yateye ubwoba Ikinyamakuru New Vision avuga ko agiye kukijyana mu nkiko

Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018

Sponsored Ad

Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi yateye ubwoba Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda The New Vision avuga ko agiye kukijyana mu nkiko kubera inkuru z’ uruhererekane kimaze iminsi kimwandikaho kigaragaza ko yagize uruhare mu kwica uwari umuvugizi wa Polisi y’ iki gihugu Andrew Kaweesi.

Sponsored Ad

Nk’ uko byatangajwe n’ abunganira Kayihura mu mategeko ngo ashaka ko New Vision imwishyura amashilingi miliyoni 300 kuri buri nkuru yamwanditseho ivuga ko yagize uruhare mu kwica Kaweesi kandi ikanadika inkuru ivuguruza.

Mu byumweru bitatu bishize nibwo New Vision yatangaje inkuru 3 z’ uruhererekane ivuga ko ifite amakuru agaragaza ko Kayihura yafatanyije n’ abandi bapolisi kwica Kaweesi.

Abunganira Kayihura mu mategeko bavuga ko izi nkuru zigamije guharabika umukiliya wabo bityo ko The New Vision igomba kwandika igaragaza ko ibyo yatangaje ari ibinyoma.

Nk’ uko Chimpreports yabitangaje , abavoka ba Kayihura bavuze ko inkuru New Vision yatangaje zageze ku bantu benshi kuko ifite abantu 462 000 bayikurikira kuri twitter.

Ibi ngo byababaje umuryango wa Kayihura n’ abavandimwe be. New Vision yahawe iminsi 7 yo kuba yamaze kwandika isaba imbabazi Kayihura, kuvuguruza ibyo yatangaje no kumwishyura miliyoni 300 z’ amashilingi kuri buri nkuru. Aba bavoka bavuze ko New Vision nitubahiriza ibyo yasabwe Kayihura azayirega mu nkiko.

Ibitekerezo

  • Harabura iki ngo uyu mwicanyi bongere bamufunge?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa