skol
fortebet

Gicumbi: Abagabo babiri batemaguye umukecuru n’umwana bakatiwe

Yanditswe: Monday 23, Oct 2017

Sponsored Ad

Tariki ya 18 Ukwakira 2017 Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi rwahamije icyaha cy’ubwicanyi uwitwa Cyprien NYANDWI w’imyaka 32 y’amavuko na TURATSINZE Innocent w’imyaka 54 y’amavuko , batuye mu mudugudu wa Matyazo , Akagari ka Bikumba, Umurenge wa Rutare ho mu Karere ka Gicumbi igihano cy’igifungo cya burundu. Icyo gihano kikaba ari nacyo Ubushinjacyaha bwari bwarabasabiye.
Icyo cyaha cy’ubwicanyi ,aba bagabo bakaba baragikoze tariki ya 29 Werurwe 2017, ubwo binjiye mu nzu y’umukecuru (...)

Sponsored Ad

Tariki ya 18 Ukwakira 2017 Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi rwahamije icyaha cy’ubwicanyi uwitwa Cyprien NYANDWI w’imyaka 32 y’amavuko na TURATSINZE Innocent w’imyaka 54 y’amavuko , batuye mu mudugudu wa Matyazo , Akagari ka Bikumba, Umurenge wa Rutare ho mu Karere ka Gicumbi igihano cy’igifungo cya burundu. Icyo gihano kikaba ari nacyo Ubushinjacyaha bwari bwarabasabiye.

Icyo cyaha cy’ubwicanyi ,aba bagabo bakaba baragikoze tariki ya 29 Werurwe 2017, ubwo binjiye mu nzu y’umukecuru witwaga BUGENIMANA Speciose aryamanye n’umwana yareraga witwa GIRANEZA Fabrice basinziriye mu gicuku bakabatemagura n’imihoro kugeza bashizemo umwuka. Bakaba barabikoze bagambiriye kunyaga imitungo y’uyu mukecuru.

Mu iburanisha , baburanye bahakana icyaha, mu gihe mu Bugenzacyaha n’ Ubushinjacyaha ho babazwa bemeraga icyaha.

Urukiko rwabahanishije igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko giteganywa mu ngingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi, bigahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa