startimes

Gisagara: Rwiyemezamirimo ushinjwa gusambanya umwana w’imyaka 12 yatawe muri yombi

Amakuru   Yanditswe na: 20 June 2020 Yasuwe: 3089


Urwego rw’ Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwataye muri yombi umusore w’imyaka 30 witwa Bugingo Gustave, ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12 wamukoreraga akamwangiza imyanya ndangagitsina.

Bugingo Gustave yatawe muri yombi nyuma y’igihe kirenze ibyumweru bibiri ashakishwa kuko yari yaratorotse akimenya ko ashakishwa ngo aryozwe ibyo akekwaho kuba yarakoze.

Tariki 3 Kamena 2020, nibwo amakuru y’uko uyu mwana w’umukobwa yasambanyijwe n’umukoresha we Bugingo yamenyekanye.

Icyo gihe hari hashize ibyumweru bibiri iki cyaha gikozwe nk’uko byemezwa n’uyu mwana wavomeraga Bugingo amazi yo kwifashisha mu bworozi bw’inkoko.

Bugingo asanzwe ari umworozi w’inkoko mu murenge wa Gikonko, Akagari ka Gasagara hafi y’urubibi rugabanya umurenge wa Gikonko n’u wa Musha.

Uyu mwana w’umukobwa ni uwo mu kagari ka Kimana umurenge wa Musha ariko aturanye no kwa Bugingo kuko batandukanwa n’umuhanda.

Nyuma y’uko amakuru y’uko uyu mwana yasambanyijwe amenyekanye yoherejwe kuvurirwa ku bitaro bya Gakoma, magingo aya hashize iminsi mike avuye mu bitaro.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Sylvestre Twajamahoro yemeje amakuru y’uko Bugingo kugeza yatawe muri yombi afatiwe mu kagari ka Gasagara.

Yagize ati “Ku bufatanye n’abaturage polisi yamutaye muri yombi. Byabaye saa Tatu z’ijoro ryo kuwa Kane.”

Nyuma y’ifatwa rya Bugingo hanatawe muri yombi umugabo witwa Kabandana Jean Baptiste, umuyobozi w’umudugudu w’Akabanga ari nawo uvuga ko yasambanyijwe akomokamo, n’umuturanyi we witwa Urambye Dafrose wahoze ari umujyanama w’ubuzima.

Aba uko ari babiri bakurikiranyweho kwiha inshingano z’abaganga. Ngo ubwo amakuru y’uko isambanywa ry’uriya mwana ryamenyekanaga, bamusesetse intoki mu gitsina bareba niba koko byarabaye.

Kugeza ubu abatawe muri yombi bacumbikiwe kuri polisi station ya Gikonko mu gihe iperereza rikomeje kubyo bakurikiranyweho ngo hatangwe ubutabera.

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Polisi yataye muri yombi Hamuli azira gukwirakwiza ibihuha ko...

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Nyakanga Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa...
13 July 2020 Yasuwe: 2848 0

Sankara yabwiye urukiko impamvu yinjiye muri FLN n’ubufasha Zambia...

Nsabima Callixte uzwi kandi nka Sankara uyu munsi ku wa mbere yatangiye...
13 July 2020 Yasuwe: 3603 0

Rubavu: Yafashwe yaka ruswa motari amubeshya ko yayitumwe n’abapolisi

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu kuri uyu wa...
13 July 2020 Yasuwe: 1079 0

Karongi: Umusaza w’imyaka 72 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana...

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umusaza...
12 July 2020 Yasuwe: 2090 0

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 15 bishe amabwiriza yo kwirinda COVID-19...

Polisi y’igihugu yerekanye abantu 15 batawe muri yombi barenze ku mabwiriza...
10 July 2020 Yasuwe: 2530 0

Gicumbi: Umwarimu w’imyaka 33 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana...

Umwarimu witwa Ndamukunda Aimable wigishaga ku kigo cy’amashuri abanza cya...
7 July 2020 Yasuwe: 7008 2