skol
fortebet

Gitifu wa Kinigi ukekwaho gutwikira umwana we mu nzu yatangiye kuburanishwa

Yanditswe: Thursday 19, Apr 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 18 Mata urukiko rwisumuye rwa Musanze rwatangiye kuburanisha urubanza ruregwamo Umunyarwabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kinigi MUNYARUGENDO Manzi Claude n’ abandi batandatu bakurikiranyweho kwicwa umwana w’umukobwa witwaga UWIKAZE Kevine wari ufite imyaka ibiri n’igice y’amavuko.

Sponsored Ad

Tariki ya mbere Mata 2018 ni bwo UWIKAZE Kevine yishwe atwikiwe mu nzu n’abantu batahise bamenyekana.

Abari basanzwe bazi imibereho y’uwo mwana n’amateka y’ubuzima bwe babwiye TV/Radio1 ko uwo mwana yari yarakomeje guhigwa aho yigeze kurigiswa hashira iminsi itatu yarabuze akongera akaboneka, ubundi agahabwa uburozi nabwo akabukira, bikarangira atwikiwe mu nzu.
Hashingiwe kuri aya makuru yatangwaga n’abaturage n’ayatanzwe na nyina w’uwo mwana, ubugenzacyaha bwasanze hari impamvu zikomeye zituma uwitwa MUNYARUGENDO Manzi Claude usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze akekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi bw’umwana bikekwa ko ari n’uwe, maze tariki ya 5 Mata ahita atabwa muri yombi.

Nyuma y’iminsi cumi n’ibiri (12) atawe muri yombi, MUNYARUGENDO Manzi Claude hamwe n’abandi batandatu barimo umugore umwe abagabo babiri n’abasore batatu bareganwa nawe muri uru rubanza nibwo bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Musanze baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza abanyamakuru batahejwemo ariko bakabuzwa gufata amajwi cg amashusho.

MUNYARUGENDO Manzi Claude wari wambaye ipantalo y’ikake n’umupira w’ingofero ujya kuba umweru ari kumwe n’umwunganira mu mategeko babwiye ubucamanza ko nta mpamvu ihari yatuma afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko nta kimenyetso simusiga kimuhamya icyaha akekwaho, ikindi kandi avuga ko ari umuntu ufite aho abarizwa hazwi ku buryo atatoroka ubutabera bityo agasaba urukiko ko yarekurwa agakomeza gukurikiranwa ari hanze.

Mu ngingo zikomeye ubushinjacyaha bwagaragaje ko bushingiraho busabira Munyarugendo Manzi Claude kuba afunzwe iminsi 30 by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje, harimo ko umwanya w’ubuyobozi asanzwe afite nk’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ushobora gutuma hari amakuru yabangamira kugeraho, ikindi kandi ngo no kuba uwari wariyandikishejo uwo mwana nka se uyu Manzi Claude yaramuhaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200 ngo akunde abyemere nabyo ngo bigaragaza imbaraga z’amafaranga yakunze gushora ku kibazo cy’uwo mwana ku buryo n’ubundi aramutse akurikiranwe ari hanze hari aho ashobora kuyakoresha hakagira ibimenyetso bisibangana. Ubushinjacyaha butagarutse cyane ku bandi bareganwa nawe bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwatangaje ko umwanzuro warwo kuri uru rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo usomwa kuri uyu wa gatatu tariki 18 Mata mu cyumba cy’iburanisha cy’urukiko rwisumbuye rwa Musanze ku isaa cyanda z’igicamunsi.

Ibitekerezo

  • Ko byaba ari bibi kurushaho? umwana ucyekwa kuba ari uwe? Mbega umugabo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa