skol
fortebet

Habiyaremye aracyasaba ubutabera nyuma yo kurasirwa muri Kasho

Yanditswe: Wednesday 23, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Nyuma yo kurasirwa muri kasho ya polisi ku mpamvu atasobanukiwe, umuturage witwa Habiyaremye Lazare utuye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, aracyasaba kurenganurwa nyuma y’imyaka 7 yose ntawe umwumva.

Sponsored Ad

Mu masaa moya y’umugoroba wo ku itariki ya 10 Gicurasi 2013, ni bwo uwitwa Habiyaremye Lazare uvuga ko yari afungiwe muri kasho ya polisi ya Kicukiro, yarashwe mu rutugu, irasu rihinguranya mu gatuza, icyo gihe yari yambaye amapingu.

Afite n’icyemezo cyo kwa muganga (Expertise Médico Legale) cyo mu Kwakira 2013 yakuye mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe, kigaragaza ko koko yarashwe.

Nk’uko bigaragara muri kopi Bwiza yabonye, ubwa mbere yandikiye Umukuru w’Igihugu ni muri Mata 2014. Yongeye kumwandikira inshuro ebyiri, gusa ntabwo Habiyaremye yizeye niba yaramugezeho. Ati: “Urabona ariya mabaruwa nandikiye abayobozi bakuru, ntabwo abageraho.” Impamvu atanga ngo ni uko muri iki gihe cyose atarabona igisubizo.

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston tariki ya 15 Nzeri 2020, yasabye Habiyaremye gukorana n’umunyamategeko we, Me Beatrice Kamagaju gukurikirana iki kibazo, amenyesha Umushinjacyaha Mukuru kuborohereza.

Me Beatrice Kamagaju watangiye gukurikirana ikibazo cya Habiyaremye mu mezi atandatu ashize, yatangarije VOA ko amaze iminsi itatu avugana n’Umushinjacyaha Mukuru. Ngo yaramubwiye ati:

Uwo muntu wakoze icyo cyaha aregwe, niba uyu muntu wakoreye uyu muturage icyaha atagaragazwa (uwo mupolisi wamurashe) c’est à dir (bivuze) ko twe tugiye kuzarega leta guhishira umunyacyaha.

Impamvu Me Kamagaju avuga ko barega leta, ngo ni uko hashize igihe kinini ikibazo cya Habiyaremye Lazare kimenyekanye, ku buryo uwamurashe yakabaye akurikiranwa n’ubutabera.

Habiyaremye yarashwe ari ingaragu. Icyo gihe yari atuye mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro. Ubu afite umugore n’abana babiri, aho bimukiye mu Murenge wa Gahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa