skol
fortebet

Habumugisha, Umuyobozi wa Green Party mu burengerazuba wari watawe muri yombi yarekuwe

Yanditswe: Sunday 28, Oct 2018

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ikinyamakuru UMURYANGO cyabagejejeho inkuru y’ ivuga ko Umuyobozi w’ Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu ntara y’ Iburengerazuba yatawe muri yombi.

Sponsored Ad

Muri aya masaha y’ umugoroba UMURYANGO wamenye ko Vincent Habumugisha yarekuwe. We ubwe yemereye Umunyamakuru w’ UMURYANGO ko ari iwe mu rugo gusa ntiyashimye kugira byinshi ahita atangaza bijyanye n’ itabwa muri yombi n’ irekurwa rye.

Habumugisha yatawe muri yombi n’ inzego z’ umutekano mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ukwakira yarekuwe nyuma y’ umunsi umwe kuri uyu wa 28 Ukwakira.

Kugeza ubu twabwo turabasha kumenya icyari cyatumye uyu muyobozi atabwa muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa