skol
fortebet

Habyarimana wayoboraga MRND yongeye akatirwa gufungwa burundu

Yanditswe: Saturday 29, Apr 2017

Sponsored Ad

Jean Habyarimana yafatiwe ku Gisenyi aho akomoka mu mwaka 1996, aza guhanishwa igifungo cya burundu mu mwaka wa 2016.
Urukiko rukuru rwa Kigali rwashimangiye igifungo cya burundu kuri Jean Habyarimana wari umuyobozi w’ishyaka rya MRND mu mujyi wa Kigali.
Nk’uko byari byagenze mu rukiko rwisumbuye, urukuru na rwo rwasanze uyu mugabo yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi aho yanakanguriye abandi gukora ubwicanyi.
Gusa ntiyahamijwe icyaha cyo gushinga no kuyobora za bariyeri (...)

Sponsored Ad

Jean Habyarimana yafatiwe ku Gisenyi aho akomoka mu mwaka 1996, aza guhanishwa igifungo cya burundu mu mwaka wa 2016.

Urukiko rukuru rwa Kigali rwashimangiye igifungo cya burundu kuri Jean Habyarimana wari umuyobozi w’ishyaka rya MRND mu mujyi wa Kigali.

Nk’uko byari byagenze mu rukiko rwisumbuye, urukuru na rwo rwasanze uyu mugabo yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi aho yanakanguriye abandi gukora ubwicanyi.

Gusa ntiyahamijwe icyaha cyo gushinga no kuyobora za bariyeri zaguyeho abatutsi benshi nk’uko yari yagihamijwe ku rwego rubanza.

Mu cyumba cy’urukiko cyarimo abantu mbarwa, Yohani Habyarimana yari yicaye atuje anyuzamo akamwenyurira abantu bake byabonekaga ko ari abo mu muryango we.

Igifungo cya burundu y’umwihariko
Mu gihe cy’amasaha abiri, umucamanza yavuze ko igifungo cya burundu y’umwihariko yari yahawe n’urukiko rubanza kidahindutse.

Yamuhamije ibyaha bitatu: ubwumvikane mu mugambi wo gukora jenoside, gushishikariza abandi kuyikora no kuba icyitso cy’abakoze iki cyaha.

Umucamanza yavuze ko Habyarimana yitwaje ijambo yari afite nk’umukuru w’ishyaka rya MRND ndetse n’umwe mu bari bagize Komite nyobozi yaryo agahagararira ibikorwa byarimbuye abatutsi benshi.

Havuzwe cyane mu duce twa Nyabugogo iri mu marembo ya Kigali, agace ka Muhima no mu mujyi rwagati.

Ngo yagize uruhare mu gutoranya abasore b’abahutu bahawe imyitozo ya gisirikare igamije gutsemba abatutsi ndetse ngo ni n’umwe mu batanze imyenda n’ibikoresho byakoreshejwe mu kwica abatutsi.

Uyu mugabo kandi ngo yagaragaye mu nama zitandukanye yahuriraragamo n’abayobozi b’umutwe w’interahamwe ndetse ngo akaba yarasaga n’umuhuza hagati y’insoresore z’interahamwe n’ubuyobozi bw’ishyaka.

Urukiko rukuru ariko rwamuhanaguyeho icyaha cyo gushinga no kugenzura za bariyeri zaguyeho abatutsi rushimangira ko nta bimenyetso bidashidikanywaho byatanzwe n’ubushinjacyaha.

Yahani Habyarimana ni umwe mu bakomeye bari mu buyobozi bw’ishyaka rya MRND baburanishijwe n’inkiko zo mu Rwanda dore ko abandi bakurikiranywe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Yafatiwe ku Gisenyi aho akomoka mu mwaka 1996, aza guhanishwa igifungo cya burundu mu mwaka wa 2016 nyuma y’imyaka igera kuri 20 yari amaze muri gereza ataburanishwa.

Ashobora kongera kujurira?

Ibi we abona nko gufungwa binyuranije n’amategeko, inkiko zombi ntizabihaye agaciro zivuga ko byatewe n’ihindurwa ry’amategeko ryagiye ribaho mu gihugu.
Haba mu rukiko rw’ibanze ndetse no mu rukuru yari yajuriririye, Yohani Habyarimana yaburanye nta mwunganizi mu mategeko afite.

Iyi yagaragajwe nk’imbogamizi ariko urukiko ruyitesha agaciro ruvuga ko atagaragaje ibyemezo by’uko ari mu cyiciro cy’abatishoboye.

Nyuma y’inkiko zombi, Habyarimana aracyasigaje inzira imwe yo gusaba igabanywa cyangwa se iseswa ry’igihano cya burundu.

Urwo ni urukiko rw’ikirenga ari narwo rusumba izindi mu gihugu kandi yamaze gutangaza ko arujuririye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa