skol
fortebet

Huye: Abaturage ntibavugarumwe n’ ubuyobozi ku kibazo cy’ amasambu yaguzwe mu cyamunara

Yanditswe: Monday 20, Feb 2017

Sponsored Ad

Amarira ni yose mu baturage b’ahitwa Rwabuye mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, nyuma y’aho ngo ubuyobozi bubafashe bukabafunga kuko banze kwimuka nubwo bwo buvuga ko butabafungiye muri gereza ahubwo bwabajyanye mu kigo ngororamuco gusa.
Aba baturage bavuga ko batiyumvisha uburyo ubuyobozi bubatwara bubita inzererezi, kandi ikibazo gihari gishingiye ku kuba bakomeza guhatirwa kwimuka kandi akarere barakareze mu rukiko bakagatsinda, mu mwaka wa 2013, ariko ntikubahirize imyanzuro (...)

Sponsored Ad

Amarira ni yose mu baturage b’ahitwa Rwabuye mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, nyuma y’aho ngo ubuyobozi bubafashe bukabafunga kuko banze kwimuka nubwo bwo buvuga ko butabafungiye muri gereza ahubwo bwabajyanye mu kigo ngororamuco gusa.

Aba baturage bavuga ko batiyumvisha uburyo ubuyobozi bubatwara bubita inzererezi, kandi ikibazo gihari gishingiye ku kuba bakomeza guhatirwa kwimuka kandi akarere barakareze mu rukiko bakagatsinda, mu mwaka wa 2013, ariko ntikubahirize imyanzuro y’urukiko.

Ni abaturage bavuga ko baguze amasambu mu cyamunara n’icyahoze ari Komini Mbazi. Ubuyobozi ngo bwazanye imodoka bubatwarana n’abakodesha amazu yabo, ndetse bamwe muri bo ngo baracyafunzwe nubwo ubuyobozi buvuga ko barimo kugororwa.

Bavuga ko gufunga bamwe muri banyir’amazu n’abayacumbitsemo byakozwe hagamijwe kubirukana muri aka gace ubuyobozi butahwemye kugaragaza ko ari mu manegeka (high risk zone).

Nyuma ya rwaserera yashyamiranyije akarere n’abaturage mu myaka yashize kuri iki kibazo, abaturage bakareze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, baragatsinda.

Nk’uko bigaragara mu kirego akarere karegwaga guhatira abahafite amazu kuyimukamo badahawe ingurane kakabikora kavuga ko ari ahantu hashobora gushyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.

Urukiko rwanzuye ko akarere gatsinzwe ndetse gakwiye gutanga indishyi z’amafaranga yakoreshejwe mu rubanza nubwo akarere katayatanze ababuranaga na ko bagahitamo kubyihorera kuko ngo icyo baburanaga cyari uburenganzira bwo kuguma mu mitungo yabo no kuyikoresha icyo bashaka.

Nk’uko bigaragaraga mu myanzuro y’urubanza, urukiko rusobanura ko ababurana uko ari 4 Mutambuka Léonard, Ntihigirwa Tharcisse, Nzamwita Bénoit, ndetse na Hategekimana Charles amazu yabo atigeze aterwa ikibazo n’uko yubatse aho akarere kita mu gishanga.

Urukiko kandi rugaragaza ko ubuyobozi bushobora kugira uburenganzira ku mutungo w’umuntu mu gihe ubuyobozi bugaragaza ko ushobora gukoreshwa ku nyungu rusange mu bihe biteganyijwe n’amategeko kandi umuntu akabona ingurane ikwiye.

Gusa, aba bagabo banenga ubuyobozi gukomeza guhagarika ibikorwa bakoreraga muri aka gace ka Rwabuye ariko bakavuga ko gufunga bamwe muri bo n’abahacumbitse ari umugambi wo gutesha imitungo yabo agaciro watangiye kera nk’uko bivugwa na Mutambuka Léonard uhafite amazu.

Mbere yo kuganira na ba nyir’amazu, Izubarirashe.rw twabanje kuvugana na bamwe mu bahacumbitse barimo abavuga ko bafunzwe kubera gukodesha ayo mazu, nubwo nta wifuje ko twatangaza izina rye.

Umwe muri bo yagize ati “Baje mu gitondo cyo kuwa 12 Gashyantare 2017 badukusanyiriza hamwe, batunda imodoka zigeze muri 3 batujyana ku murenge kandi batujyanye batubwira ngo ‘kuki mwanze kuva hariya hantu?’”

Avuga ko ibyo bakorewe bitahuzwa n’indi mpamvu iyo ari yose nubwo ngo banyuzagamo bakavuga ko barimo gukemura ikibazo cy’inzererezi.

Yagize ati “Twakomeje gutakamba abafite abana barabarekura, abafite akazi baraturekura ndetse n’abanyeshuri nka 3 twari kumwe barabarekura ariko n’ubu hari abo bagifite bakiriyo twabanaga n’ubu turibaza impamvu bakiriyo rwose”

Undi ati “Aha mpamaze imyaka 2, umuntu akaba yitabira gahunda zose za Leta agakora umuganda afatwa mu nzererezi gute?”

Benshi mu bafunguwe bavuga ko abakiriyo amazu yabo arimo aterwa n’abajura bakibwa imitungo yabo.

Ba nyir’amazu bavuga iki?

Ntihigirwa Tharcisse, umwe mu bafite amazu aha mu Rwabuye, avuga ko umuhungu we w’imyaka 40 na we agifitwe n’ubuyobozi kugeza magingo aya.

Gusa avuga ko adashobora kwimuka kuko ngo nta bushobozi abifitiye dore ko ngo we na bagenzi be uko ari 4 bose batsinze akarere ku itegeko kari kabahaye ryo kwimuka nta ngurane.

Ati “None ubushobozi nzabukura he ko ubwo nari mfite nabubahaye ngura aya mazu n’icyari Komine Mbazi none ngo nimpaguruke ngende? Nibampe ingurane kuko ubushobozi bwanjye nabumariye hano.”

Mutambuka Léonard na we watsinze muri uru rubanza avuga ko ibi bigamije kubahombya dore ko ngo yanahagarikiwe ibikorwa bitandukanye.

Mutambuka na we bari bajyanye ku murenge ati “Aha nari mpafite imashini zibaza barazihagaritse, ibyuma bisya barabifunze, urumva bashaka ko n’abahacumbitse bagenda!”

Mutambuka na bavuga ko nta kibazo cy’amazi bigeze bagirira aho bita mu gishanga bakavuga ko bakwemera kwimuka mu gihe bagenerwa ingurane kuko ngo akarere bagatsinze mu rukiko.

Ubuyobozi buvuga iki?

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Huye bwabanje guhakana ko hari abantu bafunzwe nyuma buvuga ko hari abarimo bagororwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi Mutangana Innocent yagize ati “Ntabwo abantu bo mu Rwabuye bafunzwe”

Abwiwe ko twaganiriye n’abavuga ko bari bafunzwe ndetse baduhamiriza ko bagenzi babo bakirimo yagize ati “Hafunzwe abakoze ibyaha……Nta n’ubwo urebye ari ugufungwa ni ukumvisha abantu ko bagomba kwimuka.”

Yakomeje agira ati “Bigometse ku byemezo by’ubuyobozi ni byo bagikurikiranweho kandi ntabwo banafunzwe ahubwo barimo kubyumvishwa nubwo bwose batari mu ngo zabo, bari mu kigo ngororamuco ntibari muri gereza.”

Avuga ko bagiye kubumvisha kuko bacumbitse mu nzu zitemewe ngo ziteye ikibazo kandi ziteye umutekano muke kuko ngo amabandi ari ho akunze kujya kuba, dore ko ngo bahakoze umukwabu hari hashize iminsi haguye umuntu.

Avuga ko abo barekuye ari abiyemeje guhita bimuka naho ngo abo bagifite amazu bakodesha baracyabyumvishwa ariko na bo ngo baraganiriye bumva barimo babyemera.

Gusa ku kijyanye n’uko hari abaturage bavuga ko bari batsindiye kuguma mu byabo avuga ko we atabizi ariko ngo nta n’uwatsindira kuba muri ‘ntuye nabi’ (mu manegeka).

Ati “Ubwo se batsindiye iki? Wenda hari ibyo baba baratsindiye da ariko ndahamya ko nta muntu watsindiye kuba mu manegeka ngo agomba kuhaguma, nta watsindira kuba ahantu hadaturwa.”

Avuga ko ubuyobozi bwakuyemo abatishoboye bageze mu icumi burabubakira.

Aba baturage bavuga ko kwimurwa ku ngufu nta n’ingurane, gihabanye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga mu ngingo yayo ya 29 ivuga ko umuntu afite uburenganzira bwo gukoresha umutungo we mu bwisanzure ndetse iyi ngingo ikaba ari yo yandeweho batsinda akarere.

Gusa ubwo duherutse gukora inkuru kuri iki kibazo cy’abavuga ko batsinze Akarere ka Huye, umuyobozi wako Kayiranga Muzuka yari yavuze ko atazi iby’uko aba bagabo baba baratsinze akarere.

Yatsindagiraga ko ubuyobozi butakwemera ko abaturage bahitanwa n’ibiza ndetse akanavuga ko akarere katiteguye kugira uwo gaha ingurane ngo kuko aba baturage nibimuka bazagumana ubutaka bwabo bakabukoresha icyo bashaka kuko ngo ntacyo akarere kenda kuhakorera kitari ugukiza ubuzima bw’abahatuye.

Dore uko urukiko rwakijije uru rubanza nubwo ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’akarere buvuga ko ntacyo buzi kuri uru rubanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa