skol
fortebet

Huye: Padiri n’umugeni batawe muri yombi bazira umuhango wo gusezerana

Yanditswe: Friday 05, Jun 2020

Sponsored Ad

Padiri Witwa Ngomanzungu Joseph,wo muri paruwasi ya Rusatira iherereye mu karere ka Huye, umurenge wa Rusatira, akagari ka Kiruhura, yatawe muri yombi n’umugeni witwa Sibomana Pascal bazira gusezerana mu kiriziya kandi bitemewe kubera amabwiriza yashyizweho yo kwirinda no gukumira coronavirus.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange, yabwiye ikinyamakuru Hanga.rw dukesha iyi nkuru ko uyu Padiri yafashwe akurikiranyweho gusezeranya abageni, bose bafashwe barimo gukorwaho iperereza ,

Ati"Nibyo koko Padiri mukuru witwa Ngomanzungu Joseph wo muri Paruwasi ya Kiruhura yatawe muri yombi ndetse n’umugeni witwa Sibomana Pascal , ubu barimo gukorwaho iperereza kuko barenze ku mabwiriza yo kurwanya no gukumira covid-19 ".

Yakomeje avuga ko iperereza rikomeje, ndetse hazamenyekana impamvu bakoze Iki cyaha.

Kuwa Kabiri tariki ya 02 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 yarangiye hafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo ko insengero n’utubari bigomba gukomeza gufunga.

Aya mabwiriza yo kwirinda coronavirus, avuga ko gusezerana imbere y’amategeko byemewe, ariko abantu bitabiriye umuhango ntibarenge 15, ndetse imihango yo kwiyakira [reception] ntiyemewe.

Ibitekerezo

  • Corona ariko ubanza iba mu nsengero ntigere mu mirenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa