skol
fortebet

Huye: Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa kwica umugore wamutereteye uwo yari agiye gusambanya

Yanditswe: Tuesday 09, Jun 2020

Sponsored Ad

Mu kagari ka Bukomeye umurenge wa Mukura ho mu karere ka Huye,haravugwa inkuru y’umugabo waraye yishe umugore umwe muri 2 bivugwa ko biriwe basangira mu kabari ngo bagatahana mu rugo rwe.

Sponsored Ad

Uyu mugabo witwa Hatungimana Alexandre w’imyaka 39 wibanaga mu nzu, n’umugore witwa Vuguziga Chantal w’imyaka 29 n’undi witwa Niyonizeye Jeanne bari biriwe basangira mu kabari ka Jabo Emmanuel bigeze nijoro abacyura bombi.

Amakuru avuga ko Hatungimana yari afite gahunda yo gusambanya umwe muri bo, bageze mu rugo abasiga bombi ajya kubagurira inzoga, agarutse asanga uwo yari gusambanya yatorotse.

Abaturage babibonye bavuga ko uyu mugabo yagarutse akabura wa wundi yari gusambanya agahita yica uwamumutereteraga wari wasigaye aho mu nzu.

Hatungimana yabwiye inzego z’umutekano ko yakubise Vuguziga Chantal amakofe n’imigeri gusa mu nzu ye hagaragaye igiti kiriho amaraso bikekwa ko nacyo yaba yagikoresheje amukubita.

Vuguziga Chantal wishwe akomoka mu murenge wa Gishamvu uturanye n’uwa Mukura yiciwemo. Iyi mirenge yombi ni iyo mu karere ka Huye

Niyonizeye watorotse avuga ko uyu mugabo akibageza mu rugo bamusabye kujya kubagurira izindi nzoga, abona asize akinze agira amakenga aratoroka ajya gutabaza irondo.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yabwiye UKWEZI dukesha iyi nkuru ko irondo ryahageze ritabaye risanga Vuguziga Chantal yamaze gushiramo umwuka.

Ati "Bahise bafata uyu mugabo, umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya CHUB gukorerwa isuzumwa, Hatungimana na Niyonizeye bahise bafatwa bashyikirizwa RIB ya Ngoma".

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yemeje aya makuru avuga ko Alexandre Hatungimana akurikiranyweho icyaha cyo kwica, kuri ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu karere ka Huye mu gihe iperereza rikomeje.

Nubwo uyu mugore yiciwe mu murenge wa Mukura, ngo yaturukaga mu wundi murenge wa Gishamvu akaba yari asanzwe ari umucumbitsi utishoboye. Mukuru we avugako hakenewe ubutabera nyabwo,ndetse n’ubufasha bwo gushyingura uyu muvandimwe we wiciwe muri aka kagari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa