skol
fortebet

Huye: Umukoresha aravugwaho gukubitisha inyundo umukozi wo mu rugo, akanamutwikisha plastiki

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2016

Sponsored Ad

Umugabo utuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagali ka Rango B mu Mudugudu wa Byimana ari mu maboko ya polisi.Akurikiranweho gukubita umukozi we wo mu rugo mu buryo budasazwe amukurikiranyeho televiziyo yibwe.
Ntibaziyandemye Julienne avuga ko shebuja yamukubise irate irimo imisumari, amukubitisha inyundo ndetse ngo arambiwe amuhanisha kumutonyangirizaho amazi y’igicupa cya palasiki yatwitse.
Iby’akarengane ke byamenyekanye ku munsi wa kabiri ubwo abana babonaga bikomeye (...)

Sponsored Ad

Umugabo utuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagali ka Rango B mu Mudugudu wa Byimana ari mu maboko ya polisi.Akurikiranweho gukubita umukozi we wo mu rugo mu buryo budasazwe amukurikiranyeho televiziyo yibwe.

Ntibaziyandemye Julienne avuga ko shebuja yamukubise irate irimo imisumari, amukubitisha inyundo ndetse ngo arambiwe amuhanisha kumutonyangirizaho amazi y’igicupa cya palasiki yatwitse.

Iby’akarengane ke byamenyekanye ku munsi wa kabiri ubwo abana babonaga bikomeye bagahuruza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana avuga ko bigaragara ko koko uyu mukobwa yakubiswe ndetse akanavuga ko iperereza rikomeje.

Twabashije kuganira na Ntibaziyandemye Julienne wahohotewe ubwo yari mu bitaro bya Kabutare nyuma yo guhabwa ubuvuzi bw’ibanze ngo abone kujya mu bitaro bya kaminuza CHUB ngo harebwe niba nta ngaruka zikomeye yagize.

Yagize ati “Nari ngiye kugura inyanya ngarutse nsanga televiziyo nta yihari, hanyuma aje arankubita ijoro ryose abwira ngo ninjye wayirengeje.”

Yakomeje agira ati “Yahereye ubwo ankubita arambwira ngo arankubita ku buryo n’umugabo uzanshaka ntacyo nzamumarira, ankubita irate ikwikiyemo imusumari, arambiwe azana inyundo arankubita umugore we na we akajya amwogeza, yumvise ananiwe azana igicupa cya parasitike aragitwika akajya anjojoberezaho amazi yaryo.”

Ntibaziyandemye ukomoka mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Rusenge mu Kagali ka Raranzige, akomeza agira ati “Bagejeje aho bumvise barambiwe mbajya kuryama ariko barankingirana bavuga ngo bazansubira bukeye.”

Avuga ko ubwo yakubitwaga yakomeje kwinginga ngo bamubabarire azishyure ariko ngo bamubwira ko icyo bifuza ari uko yagarura televiziyo yabo yabuze.

Ati “Nageze ubwo mbasaba ko banyemerera ngahamagara iwacu bagashaka icyo bagurisha kugira ngo mbishyure ariko bakambwira ko bashaka ko ngo ngarura iyabo narengeje.”

Ntibaziyandemye wari wujuje amazi 4 muri uyu muryango avuga ko iby’akarengane yagiriwe ngo byarangiye ubwo bongeraga kumukubita bukeye maze ngo bigatuma abana bajya kumutabariza, ari cyo cyatumye inzego z’ubuyobozi zibanze zitabara bityo ngo shebuja agahitamo kumujyana kwa muganga.

Gusa ubwo yabazwaga icyakorwa mu gihe yakira Ntibaziyandemye w’imyaka 19 yagize ati “Yanyishyura akampa ibihumbi 3 yari ansigayemo nkitahira.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP André Hakizimana avuga ko koko iby’iyi nkuru babimenye ndetse akavuga ko uwakoze ibi ubu ari mu maboko ya Polisi.

CIP Hakizimana yagize ati “Iperereza ryatangiye kubyo yakoreye uriya mwana w’umukobwa ariko byo ubu ari mu maboko ya Polisi.”

Ubwo yabazwaga icyo uyu mugabo yahanishwa mu gihe ibi byamuhama yagize ati “Ubu ntabyo ndi kwibuka.”

Gusa agira inama abaturage ko kizira ko umuntu yakwihanira ati “Kwihanira ni icyaha na cyo gifite ingingo y’itegeko igihana, bityo ufite ibyo akurikiranyeho umuntu akwiye kubishyikiriza inzego zibishinzwe.”

Src: Izubarirshe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa