skol
fortebet

I Rubavu, Meya Sinamenye yabeshye Perezida Kagame na Minisitiri Kaboneka

Yanditswe: Sunday 11, Dec 2016

Sponsored Ad

Madamu Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi w’ Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane ishami ry’ u Rwanda avuga ko Meya wa Rubavu Sinamenye Jeremy yabeshye Perezida Kagame na Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Francis Kaboneka.
Madamu Ingabire avuga ko Meya Jeremy yababeshye ko ikibazo kimaze imyaka 57, cy’ abaturage baburana amasambu cyakemutse nyamara kitarakemutse.
Mu kiganiro yagiranye na Radio ijwi ry’ Amerika (VOA) yagize ati “Ntimukage mumbwira akarere ka Rubavu, ni ukuri (...)

Sponsored Ad

Madamu Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi w’ Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane ishami ry’ u Rwanda avuga ko Meya wa Rubavu Sinamenye Jeremy yabeshye Perezida Kagame na Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Francis Kaboneka.

Madamu Ingabire avuga ko Meya Jeremy yababeshye ko ikibazo kimaze imyaka 57, cy’ abaturage baburana amasambu cyakemutse nyamara kitarakemutse.

Mu kiganiro yagiranye na Radio ijwi ry’ Amerika (VOA) yagize ati “Ntimukage mumbwira akarere ka Rubavu, ni ukuri ndabasabye, Akarere ka Rubavu kamaze kungera hantu, wabonye Meya ubeshya? babeshye Perezida wa Repubulika bamukoresha amakosa, barangije akabeshya Minisitiri bicaranye amubeshya ngo ikibazo barakirangije kandi ntacyo bakozeho kubera ruswa bahabwa n’umucuruzi, niba yitwa nde? Mana yanjye njywe ibya kariya karere, ndashaka guhangana na kiriya kibazo kuko barakabije pe

Imiterere y’ iki kibazo

Mu karere ka Rubavu haravugwa ikibazo cy’abaturage bari kwirukanwa mu masambu bafitiye ibyangombwa, Meya w’aka karere yashyizwe mu majwi n’abaturage bavuga ko ashaka kubirukana akoresheje imbaraga ze bwite agashaka kunyuranya n’ibyemezo by’imanza zaciwe n’inkiko.

Meya Sinamenya yavuguruje inkiko ku kibazo cy’amasambu i Nyamyumba muri Rubavu

Ni ikibazo cyo kuva mu mwaka wa 1959 ubwo habagaho guhunga mu Rwanda mu gihe hari hadutse ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, hashize imyaka 57.

Ubwo umuryango wa Munyegomba wahunganga mu mwaka w’1959 wasigiye amasambu yawo umuryango wa Sebarabenga ngo uyabacungire, abo mu muryango wa Munyegomba bavuga ko mu gihe bari bahungutse bagarutse mu Rwanda basanze abo kwa Sebarabenga baragize aya masambu ayabo bwite (baragurishije)

Abo kwa Munyegomba bayobotse inkiko ariko uko impapuro z’irangiza rubanza zibigaragaza, aba batsinzwe mu mwaka wa 2008 urubanza rurarangizwa, nyuma y’igihe ubutegetsi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko habonetse ibimenyetso bishya ku buryo urubanza rwari rwaraciwe rwavuguruzwa,

Ku wa 24 Ugushyingo 2016, nibwo mu nteko rusange n’abaturage yabereye i Nyamyumba hafashwe umwanzuro ko ku wa 20 Mutarama 2017 abatuye muri aya masambu bose bagomba kuzayavamo.

Umuyobozi w’ Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremy ubuyobozi bukuru bw’ igihugu ko iki kibazo cyakemutse

Meya Sinamenye Jermie uyobora akarere ka Rubavu niwe watanze iryo tegeko ati “Tariki 20 z’ukwezi kwa mbere buri wese azabe akuyemo imyaka,(Umuturege: Hazaba harimo guhonya nyakubahwa Meya) uwo niwo mwanzuro, nibitagenda uko tuzabara ubukode

Abatuye muri aya masambu nyuma yo kutanyurwa n’iki cyemezo cya Meya bandikiye inzego zitandukanye zirimo Intara y’Uburengerazuba, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, umuryango urwanya Ruswa n’akarengane (Transparency International) ndetse n’ibiro by’umukuru w’igihugu basaba kurenganurwa

Icyarushijeho guteza impagarara muri iki kibazo ni uko mu gihe hari hagitegerejwe igisubizo kizava muri izi nzego basabye kubarenganura, ku wa 07 Ukuboza 2016, aba baturage batunguwe no kubona abantu bambaye gisivile n’abandi bambaye gisirikale baje kubafata bahita batwara uwitwa Ukundimana Oscar usa nk’aho ahagarariye abandi muri iki kibazo abandi barabakubita ibi bavuga ko byaba byaratewe n’uko abayobozi ngo babasabye ibyangombwa by’ubutaka bwabo bakanga kubitanga.

Mu gukurikirana iki kibazo, Ingabire Marie Immaculee avuga ko nk’umuyobozi wa Transparency arahamagara guverineri kuko Meya we yamaze kumuvaho, Ati “ Ndahamagara Guverineri mubaze kuko Meya we rwose ntakubeshya uriya naramurangije, nta n’ikintu nakwirirwa mubaza, ntinya umuntu ubeshya”

Yakomeje agira ati “Ndakubwiye ngo uriya muyobozi ayobora polisi n’igisirikare hariya, ntacyo amaze we rwose ibyo ndabikubwiye”

Madame Ingabire avuga ko bitumvika ukuntu urukiko rwaca urubanza noneho ngo abantu barurenge bamaze kubeshya Perezida.

Ati" Ibya kariya karere simbizi, ni akarere katagira buyobozi buriya bariyoboye, iyoborwa n’ushaka kuyobora wese, eeehh ufite amafaranga wese ayobora Rubavu icyo ndakizi,”

Hageragejwe uburyo butandukanye ngo ubutegetsi bwa Rubavu bugire icyo buvuga kuri aka karengane kavugwa mu nkuru ariko bwose burananirana. Kugeza ubu abatuye muri aya masambu baravuga ko nyuma y’ifungwa rya hato na hato bose ubu ngo ntibatuje, bamwe ngo ntibari kurara mu ngo zabo mu rwego rwo kwihisha abashobora kuza kubajyana mu buroko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa