skol
fortebet

Ibyifuzo bitatu bya Anne Rwigara n’umubyeyi we imbere y’urukiko

Yanditswe: Friday 13, Oct 2017

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali mu Rwanda rwasubukuye urubanza rw’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Diane Shima Rwigara n’abo mu muryango we.
Mu rukiko rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2017 Anne Rwigara murumuna wa Diane Rwigara yagaragaje ko hari ibintu bitatu batishimiye kuva bafungwa kugeza ubu.
Na Nyina umubyara nawe muri uru rukiko yagaragaje ibyo asaba,ati “Bya byemewe ko umuntu afungirwa mu kumba gafunze amasaha 24, yungamo ati “Ese ntaburenganzira bwo (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali mu Rwanda rwasubukuye urubanza rw’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Diane Shima Rwigara n’abo mu muryango we.

Mu rukiko rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2017 Anne Rwigara murumuna wa Diane Rwigara yagaragaje ko hari ibintu bitatu batishimiye kuva bafungwa kugeza ubu.

Na Nyina umubyara nawe muri uru rukiko yagaragaje ibyo asaba,ati “Bya byemewe ko umuntu afungirwa mu kumba gafunze amasaha 24, yungamo ati “Ese ntaburenganzira bwo gusurwa,bwo gusohoka ngo duhumeke umwuka wo hanze?” Yavugaga ko babona iminota itandatu (6) ku munsi ku manywa na nijoro.

Yanavuze ko bakorewe iyicarubozo, ngo birirwaga bicaye bakarara bicaye baboshye ndetse batarya batanywa, yavuze ko bitewe n’ubuzima babayeho bitabemerera gutekereza kuri dosiye ari nayo mpamvu basaba guhabwa umwanya uhagije ngo bayisome.

Anne Rwigara agezwa imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge
Umwana we,A nne Rwigara nawe yahawe umwanya avuga ko afite ibyifuzo bitatu ,icya mbere yavuze ko akeneye kubona dosiye y’ibyo ubushinjacyaha bumukurikiranyeho .Ngo mbere ntibari bazi ko babyemerewe kuko badafungiwe ahantu hamwe, buri wese ari mu cyumba cye.

Icya kabiri, yasabye urukiko ko bakemererwa gusurwa, bakemererwa gusohoka nibura iminota 30 ku munsi kandi bagasubizwa Bibiliya n’ibitabo by’indirimbo.

Me Buhuru Celestin uri kuganira Diane Rwigara na Anne Rwigara yabwiye urukiko ko abakiriya be bafite uburenganzira busesuye burimo kubona dosiye, kwemererwa kota akazuba no kuvugana n’umuvandimwe wabo igihe abagemuriye.

Ubushinjacyaha bwase ko urubanza rwa Adeline Rwigara rwatandukanywa n’urw’abakobwa be

Ibitekerezo

  • ESE KUKI ABO BAPOLISI BAGENDA BAREBA HASI ,NUKO BAZIKO NABO EJO ARIBO BATAHIWE!! RWANDA WARAGOWE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa