skol
fortebet

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2017

Sponsored Ad

Rwema uyobora AMIR mu Rwanda yatawe muri yombi azira gusambanya ku gahato
Mu minsi ibiri ishize, ni ukuvuga tariki 17 Ukwakira umukobwa uri mu kigero cy’ imyaka 28 yamenyesheje polisi y’ u Rwanda ko yasambanyijwe ku gahato n’ umuyobozi wa Association of Microfinance Institutions in Rwanda (AMIR).
Uyu mukobwa yari yaturutse I Kigali yoherejwe n’ ikigo akorera mu mahugurwa y’ impuzamiryango y’ ibigo by’ imari iciriritse(AMIR) mu karere ka Karongi ari naho ibi byabereye.
John Peter Rwema (...)

Sponsored Ad

Rwema uyobora AMIR mu Rwanda yatawe muri yombi azira gusambanya ku gahato

Mu minsi ibiri ishize, ni ukuvuga tariki 17 Ukwakira umukobwa uri mu kigero cy’ imyaka 28 yamenyesheje polisi y’ u Rwanda ko yasambanyijwe ku gahato n’ umuyobozi wa Association of Microfinance Institutions in Rwanda (AMIR).

Uyu mukobwa yari yaturutse I Kigali yoherejwe n’ ikigo akorera mu mahugurwa y’ impuzamiryango y’ ibigo by’ imari iciriritse(AMIR) mu karere ka Karongi ari naho ibi byabereye.

John Peter Rwema uvugwaho gusambanya ku gahato, uyu mukobwa ntabwo bari basanzwe baziranye, ahubwo bahujwe n’ ayo mahugurwa.

Amakuru yizewe Umuryango wamenye ni uko uyu mukobwa yari agize imyaka 28 atarasambana na rimwe (akiri isugi), uretse n’ ibyo afite ubukwe mu minsi ya vuba.

Umukozi wa Guest House uyu mukobwa yasambanyirijwemo ku gahato yatangarije Umuseke ko byabaye mu masaha y’ igicuku, umuriro w’ amashanyarazi wabuze, urusaku rwa moteri yari yacanywe rugatuma bamwe mu bari muri iyo Lodge iryo joro batumva urusaku rw’ uyu mukobwa watakaga, atabaza ko arimo guhohoterwa.

Umuntu wari uryamye mu cyumba cyegeranye n’icyo ibi byabereyemo yemera ko yumvise umukobwa ataka cyane akagira ngo ni abari kwishimisha bisanzwe.

Ku mugoroba wo ku wa 17 Ukwakira nibwo uyu mukobwa yakuwe ku bitaro bya Karongi na nyina barataha. Uyu mukobwa yasambanyijwe mu ijoro ryo ku wa 16 bucya ari ku wa Kabiri tariki 17 Ukwakira.

Ingingo ya 197 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi ifunze John Peter Rwema mu gihe iperereza rigikomeje.

Ibitekerezo

  • Ariko itangazamakuru ryacu riransetsa??? ngo uwo mukobwa yari isugi??? ubu se uwababaza certificat ya muganga ibyemeza mwayibona? mwansobanurira gute ukuntu umukobwa ukuze nk’ uyu mu gicuku ajya muri chambre y’ umugabo batamenyeranye nta gahunda bafitanye? Jyewe aba bombi ntawe nzi ariko analyse yanjye ni uko umukobwa yagiye muri chambre yiteguye ikimujyanye. impamvu yatatse niyo ntamenya ariko washakira muri ibi: hari uwari/ abari babipanze mu nyungu zitandukanye ajyayo ari agakino; hari ibyo yamwemereye nyuma ntiyabimuha; nk’ umuntu utamenyereye amarushanwa ashobora gutaka atamenye ko hanze bamwumva yakumva byamenyekanye akabyikuraho,....

    Ariko ubu ndibaza ko uyu mugabo yari yagiye gukoresha amahugurwa, ubwo byagenze bite ngo babe bari kumwe nuwo mukobwa mu gicuku ari babiri? Ahubwo jye ndumva uwo mukobwa yaremeye nyuma akabona yamenyekanye kandi afite ubukwe agahitamo kuvuga ko yafashwe ku ngufu.

    Biragoye kwemeza ko uyu mukobwa yari akiri isugi ariko nanone ntawabihakana 100%. Inama nagira umusore bagiye kurushinga ni ukubanza gushishoza neza kuko nta kuntu byumvikana ukuntu uyu mukobwa yari kumwe na Rwema mu masaha y’ ijoro byongeye muri Lodge. ni akazi katoroshye kareba abagenzacyaha.

    Nyamwari arambaje disi, ubuse kujya gusambana afite ubukwe iyo yihangana nk’ uko yari yarihanganye kare kose yari kuba iki? Cyokora agire amahirwe umusore bagiye kurushinga ntibimugereho kuko yahita amubenga

    Ndi uyu musore ibi bibyambuza kurongora uwo nakunze kuko mubigaragara uyu mukobwa yarashutswe. Wowe wavuze ngo uyu mukobwa yajyaga gusambana afite ubukwe ashaka iki ubwo ni ubwa mbere yumvise umukobwa wahenzwe ubwenge kugeza ubwo yisanga ahantu adashobora kwikura. Erega umenye ko uri mugabo yari yamwubashye nk’ umuyobozi atazi ibiraza kumubaho

    Uyu mugabo ndumva mutinye, ahubwo nsabiye umugore we niba amufite

    Yegeko Mana...uyu muyobozi arandenze peeee...ariko se ni gute inkumi y’imyaka 28 y’amavuko ifatwa ku ngufu

    Kuki abantu mwese hano numva murimo kujya kuruhande rw’umugabo kandi wumva uwo mukobwa bari mu mahugurwa amwe? Akenshi abari mumahugurwa amwe barara mu ma hotel amwe ariko bitavuze icyumba kimwe, ntibitangaje rero ko nyamugabo yari yifuje kuva kare uyu mukobwa ariko ntibabyemeranyeho, akaza kwitwikira ijoro akamusanga mucyumba ke akamusambanya, cyane ko umuriro wari wanabuze kandi mwibuke ko uyu mugabo ari umuyobozi ntiyabura icyo yakwitwaza ngo amugereho byoroshye, gusa kuba yari isugi nibyo umuntu atapfa guhamya

    hhhhh namwe ntimukabeshye! Ahubwo se ubu iki kimasa cyakujyaho uri isugi ukabaho ra? Wamara nibura icyumweru mu bitaro hhhhhh

    Njye ncaka umukobwa wabyaye uve kuri ibyo birara kandi udakina

    Ncaka umukobwa wabyaye uri series udakina ubishaka ahamagare yandike wastap no 0786717984

    His exellent Mugabe Robert ati " Iyo Imana ihaye ubwiza bwinshi umukobwa, nti muhe ubwenge bwinshi : Igitsina cye kirahababarira + kirakubitika bigati nda weee..!"

    Icya mbere ni uko iyi nkuru idacukumbuye neza. Wagombye kuba wavuze niba byarabereye muri chambre y’umugabo cg y’umukobwa. Niba ari muri chambre y’umugabo icyo gicuku uyu mukobwa yari agiye he? bari bakiri mu kazi se?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa