skol
fortebet

Iyo ruswa yabaye umuco mu bucamanza iba yabaye umuco mu gihugu cyose-Perezida Kagame

Yanditswe: Friday 06, Dec 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida Kagame yasabye abacamanza bose kugira ubushake mu kurwanya ruswa kuko iyo yinjiye mu kazi kabo ngo ihita iba umuco mu gihugu cyose.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 06 Ukuboza 2019,Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru mu rwego rw’ubutabera,abasaba gutuma Ubutabera mu Rwanda rugera ku rundi rwego rurenze ndetse abibutsa ko Ubutabera bushingira ku mategeko no kuyubahiriza ariyo mpamvu bukwiriye kuba umuco mu Banyarwanda.

Perezida Kagame yagize ati “Abari abayobozi b’urukiko rw’ikirenga bayoboye neza abo bari bashinzwe kuyobora,n’abandi bose.Ababasimbuye bafite umusingi ukomeye wo gukomeza kubakiraho bakageza ubutabera mu gihugu cyacu ku rundi rwego.Tubatezeho imirimo myiza kandi sinshidikanya ko bazayikora uko bikwiriye.

Ubutabera bushingira ku mategeko no kuyubahiriza.Ibi bikwiriye kuba umuco mu buzima bwacu bwa buri munsi,ntibibe umugenzo cyangwa ibyo dusabwa gusa.Wagira amategeko ameze neza ariko icyo amarira abaturage nicyo cya ngombwa.Ibijyana nayo mategeko bigomba gushyirwa mu bikorwa.

Nyakubahwa Perezida Kagame yibukije Abacamanza ko ubutabera bushingira ku cyizere abantu babagirira bityo bakwiriye kurwanya ruswa kuko iyo ibaye umuco mu bucamanza ikwira igihugu cyose.

Yagize ati “Birumvikana ko dukwiriye kurwanya ruswa kugira ngo itazaba umuco.Iyo yabaye umuco mu bucamanza iba yanabaye umuco mu gihugu cyose.Ntabwo tubyifuza,ntabwo bijyanye n’inzira turimo ituganisha mu majyambere twifuza.

Aho bikomeje kugaragara,ababigaragaramo baba bakwiye kubibazwa ndetse baba bakwiye no kubihanirwa ku mugaragaro no ku buryo buhagije.

Abantu bagana inkiko kubera ko baba baziko Abacamanza ari abakemurampaka niyo mpamvu bagomba guhabwa na buri wese n’abashinjacyaha barimo ibyo byose bifuza.”

Perezida Kagame yemereye inkunga yose bazamukeneraho aba bayobozi bashya bo mu nzego z’ubutabera kugira ngo inshingano zabo bazazisohoze neza.

Muri uyu muhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko,abayobozi bakuru mu rwego rw’ubutabera barahiye ni:

Dr. NTEZILYAYO Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga,
MUKAMULISA Marie-Thérèse, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga,
HAVUGIYAREMYE Aimable, Umushinjacyaha Mukuru,
HABYARIMANA Angélique, Umushinjacyaha Mukuru Wungirije,
NKURUNZIZA Valens, Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Ibitekerezo

  • Nyahubahwa H.E, RIB nkabashinzwe gufata Noguhashya abaryi ba ruwa, nayo yamunzwe nayo! ubu se abanyarwanda tuzaba abandi? RIB Rwose nurwego ruteye iseseme! mugerageze muruvugurure! ikindi RIB ubwayo iziko ishinzwe IMALI YA LETA, CG UMUTEKANO W
    IGIHUGU! ese twe abaturage tuzaba abande? abakozi bayo bakora nabi, communication ntayo! RUSWA iravuza ubuhuha!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa