skol
fortebet

Kanyankore alex wayoboraga BRD yaburanye ahakana ibyo aregwa

Yanditswe: Wednesday 17, Oct 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu 17 Ukwakira uwahoze ari Umuyobozi wa Banki itsura Amajyambere Kanyankole Alex , yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge aburana ku ifunga n’ifungurwa ry’ agateganyo, aho yaburanye ahakana ibyo ashinjwa byose.

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Nshimiyimana Michel na Kanyove Charles, bwavuze ko Kanyankole akekwaho ibyaha yakoze ubwo yari Umuyobozi wa BRD kuva 2013 kugeza 2017.

Akurikiranyweho ibyaha byerekeranye no kumunga ubukungu bw’igihugu, bifite aho bihuriye n’ubuzima bw’abaturage kuko abanyamigabane bakoresha imisoro n’imisanzu y’abaturage kuko BRD igizwe n’abanyamigabane benshi kandi Guverinoma y’u Rwanda ikaba ifitemo imigabane myinshi.

Kanyankole akekwaho gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha, mu itegeko ryerekeye kurwanya ruswa bigaragara mu ngingo ya munani.

Akurikiranyweho gusaba no kwakira impano cyangwa indonke, icyaha giteganywa mu ngingo ya kane y’itegeko ryo kurwanya ruswa.

Ibi byaha byose bishingiye ku byemezo yafashe akiyobora BRD byo gutanga inguzanyo eshatu zirimo iya miliyoni 8.1 y’amadolari, iya miliyoni 3.4 z’amadolari n’indi ya miliyoni 591 Frw.

Inguzanyo akurikiranyweho gutanga mu buryo butaziguye zose hamwe ni hafi miliyoni 12 z’amadolari.

Umushinjacyaha ubwo yasobanuraga ibyo uyu mugabo ashinjwa, yavuze ko gusaba no kwakira impano kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, byakozwe mu 2014 uwitwa Gahima Abdou uhagarariye ishuri rya Good Harvest and Primary school asaba kwegurirwa inguzanyo yari isanzwe kuri Parmalac y’uwitwa Omar Nzamwita ingana na 591 351 688 Frw.

Kanyankole amaze kubona ko Gahima atayikwiriye, yatangiye kumusaba ruswa ngo ayimwegurire abinyuza ku mukozi wa BRD witwa Karema Juvenal.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Gahima yahaye Karema miliyoni 50 Frw ngo ayahe Kanyankole.

Kanyankole muri Nzeri yemereye inguzanyo Gahima bitanyujijwe no muri komite ishinzwe inguzanyo ndetse n’abakozi bari bashinzwe kwiga iyo nguzanyo arabahindura.

Bwavuze ko yanamusabye n’izindi ndonke zo kuzamugurira ‘Biodisque’ yo kumufasha mu kibazo cy’umugongo, ‘energy water Jug’ ivura umugongo na ‘lunette’ zirimo camera. Ibi byose ngo yasabye Gahima, yarabihawe.

Ku bijyanye no gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha, Ubushinjacyaha bwavuze ko iki cyaha nacyo yagikoze mu gutanga inguzanyo zidakurikije amategeko.
Muri zo harimo inguzanyo yahaye Top Service yakoraga ibyo kugemura amafumbire mu baturage.

Iyi kompanyi yasabye guhabwa miliyoni 8 z’amadolari. Ku wa 19 Kamena 2015 Kanyankole yahise ayemerera inguzanyo bitemejwe na komite ishinzwe inguzanyo n’inama y’ubutegetsi kuko muri BRD inguzanyo zirengeje miliyoni 600 Frw zemezwa n’Inama y’Ubutegetsi na Komite ishinzwe inguzanyo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Top Service nta n’ingwate ihwanye n’iyo nguzanyo yatanze kuko n’izatanzwe zanditse ku ikompanyi yitwa Uwimu, arizo ibigega bihunikwamo imyaka biri i Musanze.

Ibi bigega ngo Uwimu nayo yari yarabitanzeho ingwate muri BRD itararangiza no kwishyura.

Ikindi cyemezo cy’itoneaha ni inguzanyo yahawe Trust Industries ya miliyoni 3 433 200 $ mu 2017.

Yasabye inguzanyo muri BRD abashinzwe kwiga imishinga berekana ko idakwiye kuyihabwa kuko yari yarahawe nyinshi ndetse itari yarazishyuye neza n’ingwate zidahagije kandi zaratanzwe ku zindi nguzanyo yahawe na BRD.
Abakozi ngo barabyerekanye ariko Kanyankole abirengaho ku wa 22 Kamena 2017 yemerera Trust Industries inguzanyo.

Umushinjacyaha yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha. Muri zo harimo umutangabuhamya Gahima Abdou, wasobanuye ko Kanyankole yakoresheje Karema Juvenal akamusaba amafaranga ngo ahabwe inguzanyo. Yasobanuye ko yayahaye Karema nawe akayageza kuri Kanyankole.
Gahima yemeza ko amaze gutanga ruswa dosiye ye yihuse kandi agahabwa inguzanyo itagira ingwate. Yemeje kandi ko yamuguriye bya bikoresho bimurinda umugongo kandi ngo Kanyankole yarabifatanywe.

Ubushinjacyaha bumaze gusobanura impamvu zose bwavuze ko ‘ni dosiye isaba gucukumbura tugakora iperereza ryimbitse ariko ibimaze kugerwaho turabishingiraho dusaba ko akomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo kuko akurikiranywe adafunzwe tubibonamo imbogamizi ku rwego rw’iperereza. Yasibanganya ibimenyetso cyangwa akihisha ubutabera’.

Kanyankole yatangiye yiregura ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke, avuga ko atigeze agikora ndetse kitabayeho. Ashingira ku kuba Gahima Abdou bivugwa ko yasabye indonke ’nta mpamvu yatumaga musaba iyi ruswa’.
Avuga ko BRD kwemera ko Gahima azungura umwenda byari mu nyungu za banki kuko mu 2015 ikigo cyarongeye kirakora, mu gihe mbere cyari cyaratangiye no gusenyuka, kwishyura umwenda cyari gifite byarahagaze.

Kuri ruswa ya miliyoni 50 Frw bivugwa ko Gahima yamuhaye, yavuze ko ari ibinyoma kuko nta buryo yayahawemo bugaragara , Kanyankole yanabwiye urukiko ko Gahima atubahirije amasezerano yo kwishyura inguzanyo, bituma bandikira RDB, basaba ko hajyaho ubundi buyobozi bwa Good Harvest and Primary School, buzirikana kwishyura inguzanyo. Ibi ngo byarakaje Gahima bituma atangira kugenda asebya Kanyankole ndetse atera n’ubwoba abakozi ba BRD.

Kanyankole yahakanye n’ibindi byaha aregwa, atanga ibimenyetso by’uko ibyemezo byafatwaga byose inama y’ubutegetsi yabaga yabyemeje. Urubanza ruzakomeza ejo saa mbili za mu gitondo.

Banki y’u Rwanda itsura amajyambere BRD ifite abanyamigabane 22 barimo Guverinoma y’u Rwanda ari nayo ifitemo imigabane myinshi. Abandi barimo RSSB na NAEB. Urubanza rukaba ruzakomeza ejo kuwa 18 Ukwakira 2018 saa mbili za mugitondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa